Habayeho ubufatanye bw’inzego iterambere ryakwihuta - Minisitiri Gatabazi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aratangaza ko abikorera mu nzego zose n’imiryango itari iya Leta n’ubuyobozi bwite bwa Leta, bakoreye hamwe iterambere ryakwihuta, kuko iyo icyiciro kimwe gikoze gahoro bituma ku rundi ruhande ibikorwa bitihuta.

Minisitiri Gatabazi asanga impande zose zikoreye hamwe iterambere ryakwihuta
Minisitiri Gatabazi asanga impande zose zikoreye hamwe iterambere ryakwihuta

Yabitangarije mu nama mpuzabikorwa y’abayobozi b’Intara y’Amajyepfo yabereye mu Karere ka Muhanga, aho umuyobozi w’ako karere, Kyitare Jacqueline, yagaragaje imbogamizi z’uko hari ibigo bya Leta bibatobera muri gahunda zihabwa abaturage.

Meya Kayitare yavuze ko iyo abaturage bakoreye amasosiyete n’ibigo bikomeye bya Leta bikabambura, byose bisunikirwa ku buyobozi bw’akarere kandi butabasha guhita busubiza ibyo bibazo kuko bene byo baba babyigurukije.

Kayitare atanga urugero ku bigo nka WASAC, REG, RTDA bikunze kunyuza ibikorwa remezo mu mirima y’abaturage, bikabambura kandi ugasanga ntacyo bibabwiye kuko umuturage adafite ubushobozi bwo kwiyishyuriza ibyo bigo.

Agira ati “Umuturage ntabwo yarega REG ntabwo yarega RTDA, ntiyarega WASAC, ugasanga ibyangijwe ku nyungu rusange byabangamiye izindi nyungu z’abaturage. Turifuyza ko n’ibyo bigo byakwegerwa bikaganirizwa uko byatanga serivisi inoze ku muturage, byaba ngombwa nabo bakajya babazwa ibyo badakora neza bituma natwe tudakora neza”.

Inzego z'abikorera nazo zari zihagarariwe
Inzego z’abikorera nazo zari zihagarariwe

Minisitiri Gatabazi avuga ko umwihariko wa buri karere ukwiye kuba ari intangiriro yo gushaka ibisubizo by’ibibazo bikibangamiye abaturage, hakurikijwe ibiboneka muri ako karere, kandi ko inzego zose zisabwa gukorera hamwe kugira ngo zisubize ibibazo by’abaturage.

Yongeraho ko ikibazo cyo gutanga serivisi mu baturage, mu bigo bitandukanye n’inzego za Leta nabyo bikwiye kunozwa, kugira ngo iterambere ryihute, icyakora ku rwego rwa Leta bikaba bikigaragara ko abaturage bagisiragizwa.

Agira ati “Iyo wagombaga kubaka inzu itanga akazi, gutangira umushinga wawe ntubone ibya ngombwa ku gihe bidindiza ubishaka, bikanatuma abaturage bagombaga guhabwa akazi batakabonera igihe. Turifuza ko inzego z’ubuyobozi zikuriye izindi zirushaho kugenzura uko abaturage bahabwa serivisi no gushaka amakuru mu baturage, kandi ibitagenda bikagaragazwa”.

Umuvunyi mukuru anega abayobozi bagisunikirana ibibazo by'abaturage aho kubikemura ku gihe
Umuvunyi mukuru anega abayobozi bagisunikirana ibibazo by’abaturage aho kubikemura ku gihe

Avuga ko kuri ruswa ivugwa mu biro by’ubutaka, hakwiye kujya hagaragzwa abayaka bakabihanirwa cyane cyane ku gutanga ibyangombwa by’ubwubatsi, aho naho hakaba hakenewe ubugenzuzi butunguranye, uburyo bwo guhanahana amakuru, no gushyiraho igihe cyo kugenzura uko ibibazo by’abaturage byakiriwe byakemutse.

Agira ati “Ntabwo dushaka ibirarane by’ibibazo, turashaka kubona abaturage barakemuriwe ibibazo, abayobozi bave mu biro bajye aho umuturage atuye, kuko niho ubona abatangabuhamya bagaragaza uko ikibazo cy’umuturage giteye”.

Avuga ko abagaragaza imitangire mibi ya serivisi bakwiye kubibazwa bakanabihanirwa, aho bibaye ngombwa kugira ngo hadakomeza korora umuco wo kudahana, hagamijwe gukomeza gufasha umuturage kubona ibimugenewe ku gihe.

Umuvunyi mukuru, Nirere Madeleine, agaragaza ko ukurikije imibare y’ijanisha ku mitangire ya serivisi igeze kuri 70% bikiri hasi mu nzego za Leta, kandi aho hasigaye ari ho ruswa yuririra kuko igihe umuturage asiragizwa biba bitangiye gufungurira amayira ruswa.

Asaba ko abayobozi bamenya uko basubiza ibibazo by’abaturage kuko iyo inzego zirimo kubasiragiza bituma serivisi zikenewe zitabonekera igihe, umuturage akarenganywa kandi nyamara hari inzego zishinzwe kumureberera.

Agira ati “Niba ikibazo cyaba gikomeye gute nta kinanirana, kandi buri rwego rufite umurongo wafasha mu kugikemura byaba na ngombwa amategeko akavugururwa, igihe ibibazo byagaragaye bikabonerwa inzira yo kubikemura”.

Kuba hari inzego zigenda zisunikirana ibibazo by’abaturage, Nikuze avuga ko bigira ingaruka ku muryango, kandi ko ibyo byakemurwa n’indangagaciro zikwiriye umuyobozi harimo no gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe, kwisuzuma buri gihe byaba ngombwa hakabaho no guhana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka