Habaruwe 109 bahitanywe n’ibiza mu Majyaruguru n’Iburengerazuba

Imvura yaguye mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023 kugeza mu gitondo, imaze guhitana ubuzima bw’abaturage barenga 109 mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru (imibare ya mu gitondo ahagana saa tatu).

Abayobozi b’izo Ntara batangarije RBA ko Iburengerazuba abarenga 95 bamaze kwitaba Imana kubera kugwirwa n’inzu cyangwa gutembanwa n’inkangu, mu gihe mu Majyaruguru abapfuye bamaze kuba 14.

Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, François Habitegeko, avuga ko na mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu imvura ikomeje gukuba igaragaza ko ikomeza kugwa, kandi ko batararangiza kuvana abapfuye n’inkomere munsi y’ibihomoka by’inzu zaguye.

Guverineri Habitegeko yagize ati "Aho ndi hano ndabona ikirere kiremereye, ndasaba ko bava mu nzu cyane cyane abatuye munsi y’imikingo aho ubutaka bwasomye cyane, ntibaze kwibeshya ngo bavuge ngo inzu yanjye irakomeye".

Guverineri Habitegeko asaba abaturage bari ahadateye ikibazo kwakira bagenzi babo, uretse ko haza kubaho no gutera amahema ndetse no kubashakira ibyo bafungura bafatanyije n’izindi nzego.

Mu Karere ka Rutsiro honyine, Umuyobozi wako Triphose Murekatete, avuga ko abamaze kuboneka bitabye Imana ari 24, ariko henshi ngo ntabwo barabasha kugerayo kuko imihanda itakiri nyabagendwa.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, na we avuga ko abamaze kumenyekana bitabaye Imana muri iyo ntara ari 14, cyane cyane mu Karere ka Musanze.

Imihanda yerekeza mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru, birimo kugaragara ko itari nyabagendwa, bitewe n’uko yarengewe n’imigezi ya Mukungwa na Sebeya yuzuye cyane.

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda) cyari cyatangaje ko hagiye kugwa imvura nyinshi buri munsi idasiba, kuva ku wa Mbere tariki 1 kugera ku wa Kane tariki 4 Gicurasi uyu mwaka.

Abayobozi mu Ntara z’Iburengerazuba n’Amajyaruguru bavuga ko imvura itarimo gusenyera abantu kubera ubwinshi, ahubwo ngo biraterwa n’uko irimo kugwa amasaha menshi isanga ubutaka bwamaze gusoma no koroha cyane, bikabuteza kuriduka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hakwiye kugira igikorwa abantu batuye ahantu Hari imikingo bagacumbikirwa kuko ibicika byabaye byinshi Kandi abantu barikuhasiga ubuzima Ari benshi.imvura imeze nabi cyane

Uwiduhaye josine yanditse ku itariki ya: 3-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka