Guverinoma yiyemeje kuzamura ubukungu bw’Igihugu ku mpuzandengo ya 9.3% kugeza muri 2029

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kamena 2025, yagejeje ku Nteko rusange Imitwe yombi gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu kuva 2025-2029, agaragaza ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kuzamura ubukungu bw’Igihugu ku mpuzandengo ya 9,3% kugeza 2029.

Minisitiri w'Intebe, Dr Nsengiyumva Justin
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva, yavuze ko gahunda ya Guverinoma y’Imyaka itanu, NST2, igamije kongera ingano y’amafaranga umuturage yinjiza no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Iki cyiciro cya kabiri cya Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere, cyubakiye ku nkingi eshatu zirimo Ubukungu, Imibereho myiza n’Imiyoborere.

Muri iyi Gahunda, Guverinoma yiyemeje kuzamura ubukungu bw’Igihugu ku mpuzandengo ya 9.3% buri mwaka kugeza mu 2029.

Umusaruro umuturage azinjiza uzava ku mpuzandengo y’Amadolari ya Amerika 1,040 mu mwaka wa 2023 ugere ku Madolari arenga gato 1,360 mu 2029. Kugira ngo ibi bizagerweho, birasaba kongera umusaruro mu nzego zose z’ubukungu.

Byitezwe ko ubuhinzi buziyongera ku mpuzandengo iri hejuru ya 6% buri mwaka, naho inganda na serivisi biteganyijwe ko biziyongera ku mpuzandengo iri hejuru ya 10% buri mwaka. By’umwihariko, mu rwego rw’inganda hazibandwa ku kongera umusaruro w’ibizitunganyirizwamo, uteganyijwe kuziyongera ku mpuzandengo ya 10,4% buri mwaka.

Kugira ngo uku kwiyongera kw’ibitunganyirizwa mu nganda kuzashoboke, hazakenerwa kongera uruhare rw’ishoramari. Biteganyijwe ko uruhare ku musaruro mbumbe w’Igihugu ruzagera kuri 32,1% muri 2029.

Yagize ati “Kugera kuri iki kigero cy’ishoramari, tuzabikesha cyane cyane kwiyongera kw’ishoramari ry’abikorera. Rizava kuri 15.9% by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu muri 2023, rigere kuri 21.5% muri 2029.

Mu rwego rw’ubucuruzi n’amahanga (external trade), Minisitiri Dr Nsengiyumva yasobanuye ko agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga kazikuba inshuro zirenze ebyiri. Kazava kuri Miliyari 3.5 z’Amadolari ya Amerika mu 2023, kagere kuri Miliyari 7.3 z’Amadolari ya Amerika mu 2029.

Biteganyijwe ko ibyoherezwa mu mahanga bizazamuka ku mpuzandengo ya 13% buri mwaka, naho ibitumizwayo byo bizazamuka ku kigero cya 8,7% buri mwaka.

Iri zamuka ry’agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga, rizatuma igipimo cy’ubushobozi bwo kwishyura ibitumizwa mu mahanga hakoreshejwe amafaranga ava mu byoherezwayo (export to import coverage ratio) cyiyongera. Iki gipimo kizava kuri 61% mu 2023 kigere kuri 77% mu 2029.

Ati “Uko kwiyongera kuzagirwamo uruhare ahanini no kuzamura agaciro k’ibisanzwe byoherezwa mu mahanga harimo ikawa n’icyayi (traditional exports) ndetse n’ibindi birimo ibitunganyirizwa mu nganda, amabuye y’agaciro, indabo, imboga n’imbuto.

By’umwihariko, biteganyijwe ko amafaranga akomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga azava kuri Miliyari 1.1 y’Amadolari ya Amerika agere kuri Miliyari 2.1.

Ibi bizagerwaho binyuze mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa kinyamwuga kandi butangiza ibidukikije. Hazanashyirwa imbaraga mu kuyongerera agaciro hano imbere mu Gihugu.

Ati “Tuzakenera kandi kongera ikigero cy’ubwizigame imbere mu Gihugu (National savings rate) ku buryo kikuba kabiri. Kizava kuri 12,4% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu kigere kuri 25,9% mu 2029”.

Biteganyijwe kandi ko izamuka ry’ibiciro rizaguma ku kigereranyo kiri hagati ya 2% na 8% mu gihe giciriritse. Guverinoma izakomeza gushyira imbaraga mu gukumira no guhangana n’izamuka ry’ibiciro no gucunga neza imari ya Leta.

Reba ibindi muri iyi video:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka