Guverinoma yahawe ububasha bwo gusubika amatora y’inzego z’ibanze kubera COVID-19

Inteko Rusange ya Sena yatoye itegeko ngenga rihindura itegeko ngenga n° 001/2019 ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora, kugira ngo ingengabihe y’amatora ishobore kwigizwayo kubera icyorezo cya COVID-19 gikomeje kuboneka mu Rwanda.

Muri iryo tegeko Inteko Rusange ya Sena ikaba yasabye ko abayobozi b’inzego z’ibanze bazakomeza kuyobora kugeza igihe inzitizi y’amatora (COVID-19) izaba itagihari.

Nubwo Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo, iki cyemezo cyatumye intego rusange ya Sena iterana tariki ya 26 Mutarama 2021 kugira ngo ifate uyu mwanzuro.

Perezida wa Sena Dr. Iyamuremye Augustin yagaragaje ko biteganywa n’amategeko, ko Inteko Rusange ishobora gutumizwa mu gihembwe kidasanzwe.

Dr. Iyamuremye agaragaza ko kuba Umujyi wa Kigali uri muri Guma mu Rugo, bitabujije inteko rusange guterana kuko itegeko ryasuzumwe riri mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19, mu gihe rireba amatora y’inzego z’ibanze yagombaga kuba.

Umushinga w’itegeko ryasuzumwe watanzwe na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo iwemeze, ndetse usabirwa ubwihutirwe.

Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 gikomeje kugaraza ubukana, biragaragara ko amatora y’inzego z’ibanze atategurwa kandi itegeko risanzwe ridateganya icyakorwa mu gihe ubuyobozi n’inshingano by’izo nzego bitagomba guhagarara.

Ubusanzwe ingingo zavuguruwe ziteganya ko iyo manda y’abatowe mu nzego z’ibanze irangiye hari inzitizi ntarengwa ituma amatora adashobora gukorwa, umuntu uri muri uwo mwanya akomeza gukora inshingano ze kugeza igihe inzitizi ntarengwa zitagihari.

Icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda gikomeje kongera ubukana dore ko habarurwa abarwayi 4453, nk’uko imibare yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima tariki ya 25 Mutarama ibigaragaza, abanduye icyo cyorezo kandi bakaba bagaragara mu gihugu hose.

Umujyi wa Kigali habonetse abarwayi 137, Gicumbi 64, Kirehe 21, Gatsibo 18, Rulindo 17, Gisagara 12, Nyanza 8, Kamonyi 8, Ngoma 7, Rwamagana 7. Nyagatare 7, Rubavu 7, Karongi 6, Huye 5, Gakenke 4, Nyamagabe 3, Musanze3, Nyamasheke 1 Naho Rusizi 1.

Kwiyongera kw’abarwayi ntibyakorohera ibikorwa by’amatora biteganya ko ukwezi kwa Gashyantare na Werurwe 2021 ari igihe cy’amatora y’inzego zibanze kandi ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19 asaba abaturage kwirinda kwegerana, ndetse mu gukumira iki cyorezo uduce tumwe tw’u Rwanda tukaba turi muri guma mu rugo.

Nubwo nta gihe ntarengwa gishyirwaho kugira ngo icyorezo cya Covid-19 kibe cyarangiye mu Rwanda, u Rwanda ruteganya gutangira kwikira inkingo mu mezi abiri ari imbere kandi hakaba hari ikizere ko ubukana bw’icyorezo bwagabanuka ibikorwa bimwe byahagaze bikaba byakongera gusubukurwa.

Manda y’abayobozi b’uturere yari iteganyijwe kurangira tariki ya 28 Ukuboza 2020, ariko kubera icyorezo cya Covid-19 bagumye mu kazi ndetse, umushinga w’itegeko ryasuzumwe n’inteko rusange ya Sena ikaba ibemerera kuguma ku kazi kugeza inzitizi z’amatora zivuyeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka