Guverinoma y’ubumwe yahinyuje abateguye bakanakora Jenoside - Perezida wa Sena
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier yavuze ko Guverinoma y’ubumwe yahinyuje abateguye umugambi wa Jenoside bari bazi ko Abanyarwanda batazongera kubana.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Nyamagabe mu gikorwa cyo Kwibuka31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 40.
Yagize ati: “Kongera kubaka Igihugu byasabye ko dushyira imbere kwishakamo ibisubizo, duhangana n’ingaruka za politiki mbi yo gutanya Abanyarwanda, mu gihe abateguye Jenoside bo bari bazi ko Abanyarwanda batazongera kubana no kuba hamwe. Ubuyobozi bwiza bukunda abaturage, bwarabihinyuje, Guverinoma y’Ubumwe yashyizeho ingamba zishimangira ko Abanyarwanda bose bangana imbere y’Amategeko, ko bafite agaciro bose, ko bafite uburenganzira n’amahirwe bingana mu gihugu.”
Perezida wa Sena Dr Kalinda yagaraje ko amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye hirya no hino mu gihugu no mu Cyanika by’umwihariko agomba guhora yibukwa kugira ngo bisige amasomo mu byiciro byose.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana mu kiganiro yatanze, yasabye Abanyarwanda gukura amasomo ku mateka ya politiki mbi yakozwe n’abitwikiriye umwambaro wa politiki n’uw’abihayimana, yaranzwe no kumvisha Abahutu ko u Rwanda ari urwabo bonyine, Abatutsi bakaba abanyamahanga mu Rwanda.
Yagize ati: "Ni amasomo kuko abishe ntacyo bungukiyemo. Twagize amahirwe RPF-Inkotanyi ihagarika Jenoside itugarurira amahoro. Ayo mahoro niyo tugomba gusigasira, kuko ari cyo Inkotanyi zarwaniye. Twirinde abakibiba urwango bakoresheje imbuga nkoranyambaga bakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi."
Muri iki gikorwa Perezida wa Sena n’abandi abayobozi banyuranye, inshuti n’abavandimwe b’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamiye kandi bashyingura mu cyubahiro imibiri 53, harimo 2 yimuwe n’indi yabonetse aho yari yarajugunnywe.
Mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika rushyinguyemo Abatutsi barenga ibihumbi 40.
Ohereza igitekerezo
|