Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego bishinja RDF ubwicanyi muri Congo
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego byatangajwe n’ibiro bya Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu, byashinje ingabo z’u Rwanda gufasha umutwe wa M23 mu kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu duce twa Binza na Rutshuru.

Ni ibirego kandi bihuriweho n’Umuryango Human Rights Watch ndetse n’Ibiro bihuriweho na Loni bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (UNJHRO), u Rwanda rugashimangira ko biteza urujijo aho gutanga ibisubizo ndetse ko iperereza ridafite aho ribogamiye ari ryo rizagaragaza ukuri kuri ibyo birego.
U Rwanda ruvuga ko Umuryango Human Rights Watch usanzwe ufite amateka mabi ashingiye ku birego bidafite ishingiro bihora bishinja u Rwanda, akenshi ugasanga bikorwa mu bihe by’ingenzi kuri Politiki, by’umwihariko aho muri iki gihe impande zirebwa n’amakimbirane muri DRC zitegura gusubira mu biganiro.
Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rivuga ko ibi birego bigira ingaruka kandi no mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’amasezerano y’amahoro yo ku ya 27 Kamena 2025, akubiyemo no kurandura burundu umutwe w’Abajenosideri wa FDLR ushyigikiwe na DRC, ukaba ishingiro ry’amakimbirane ndetse n’ihohoterwa mu Burasirazuba bwa DRC.
U Rwanda rukomeza ruvuga ko rwibanda ku bikorwa bigamije guharanira amahoro arambye, umutekano n’iterambere mu karere k’ibiyaga bigari, binyuze mu gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro ya Washington DC no gushyigikira inzira ya Doha.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|