Guverinoma ntizabuza ibiciro kuzamuka ariko ntibizabera Abanyarwanda umutwaro – Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagaragaje ingamba zafashwe kugira ngo ibiciro ku masoko bidakomeza kuzamuka mu buryo buremerera Abanyarwanda.

Yavuze ko mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka, ibiciro byari bimaze kwiyongeraho 5% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize, byagera muri Mata uyu mwaka bikiyongeraho 9.9%.

Ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko kiraterwa ahanini n’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli, amavuta yo guteka n’ingano, kuko ibyinshi byavaga mu bihugu bya Ukraine (iri mu ntambara) ndetse n’u Burusiya kuko bwafatiwe ibihano.

Minisitiri w’Intebe avuga ko atari intambara ibera muri Ukraine gusa yateye ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro, ahubwo ko n’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’inzira z’ubwikorezi zitameze neza, na byo bikomeje kuba imbogamizi ku bucuruzi mpuzamahanga.

Dr Ngirente yagize ati "Izamuka ry’ibiciro ntabwo twarihagarika nka Giverinoma, ariko tugerageza kugabanya uwo muzigo kugira ngo Abanyarwanda badakomeza kumererwa nabi".

Mu ngamba Guverinoma yashyizeho kugira ngo ibiciro bitazakomeza kuzamuka ku buryo bukabije, harimo gahunda yo gusura amasoko harebwa niba abacuruzi baturiza ibiciro nta mpamvu, ndetse no kureba niba uburenganzira bw’umucuruzi n’umuguzi bwubahirizwa.

Hari gahunda yo gutanga amafaranga ya nkunganire ku bicuruzwa by’ingenzi bigira ingaruka ku baturage, cyane cyane ibikomoka kuri peteroli, aho Leta ngo yabitanzeho amafaranga 115 kuri litiro, bikaba byarakumiriye izamuka ry’itike y’urugendo mu modoka za rusange.

Minisitiri w’Intebe avuga ko iyo hatabaho iyo nkunganire, litiro ya lisansi yari kuba yariyongereyeho amafaranga 218 ariko ubu ikaba yarazamutseho amafaranga 103, litiro ya mazutu na yo yari kuba yarazamutseho amafaranga 282 ariko ngo yazamutseho 167Frw.

Umuyobozi wa Giverinoma yakomeje avuga ko bafatanyije n’abikorera, bashyizeho gahunda yo gushakira ahandi ibicuruzwa byavaga mu bice by’u Burayi na Aziya birimo intambara, harimo amavuta, isukari n’ingano.

Mu gihe Minisitiri w’Intebe yatangazaga ibi hari ibihugu bitandukanye ku Isi na byo birimo gutaka inzara, birimo igihugu cya Misiri kugeza ubu gifite toni ibihumbi 300 by’ingano cyari cyaraguze zaheze muri Ukraine kubera intambara iberayo.

Dr Ngirente yagize ati "Tumaze kubona ikibazo kiri ku Isi, aho twakuraga ibi bicuruzwa, twagiye kubishakira ahandi".

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente aganira n'abanyamakuru n'abandi bitabiriye ikiganiro
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente aganira n’abanyamakuru n’abandi bitabiriye ikiganiro

Yavuze ko Leta ikomeje kureshya abashoramari bazaza gushinga inganda zikorera mu Rwanda ibyinshi mu byo igihugu cyakuraga hanze.

Mu rwego rwo kurwanya ibura ry’ibiribwa mu gihugu, Giverinoma yashyizeho amafaranga ya nkunganire ku ifumbire mu bihembwe by’ihinga A na B bya 2021/2022, angana na 50% by’igiciro cyayo, kandi ko iyo gahunda ikomeje muri 2022/2023.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, avuga ko Leta yongereye ingengo y’imari ishyirwa mu gushaka imbuto no kuyigeza ku bahinzi, kuva ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 14 kugera kuri miliyari 20 na miliyoni 500 muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imari ugiye gutangira wa 2022/2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byamaze kuba UMUTWARO tayari. Ubwo se ibi si ukwigiza nkana koko? Cyangwa gukina abantu ku mubyimba? Ariko mwagiye mureka!

[email protected] yanditse ku itariki ya: 19-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka