Guverinoma irimo kwiga ibiciro bya Gaz biboneye

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yijeje ko igiciro cya Gaz yo gutekesha ubu kigeze ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 17 ku icupa ry’ibiro 12, kizagabanywa nyuma y’inyigo izarangira tariki ya 13 Ukuboza 2021.

Ministiri w’Intebe yabitangarije Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku wa 03 Ukuboza 2021, ubwo Depite Dr Frank Habineza yari amugejejeho ikibazo cy’uko Gaz irimo kugenda izamuka mu biciro ku mpamvu atarasobanukirwa.

Abakoresha Gaz n’abayicuruza barimo Umuyobozi w’Ikigo kiyikwirakwiza mu Rwanda cyitwa Kigali Gas Ltd, Ndagijimana Emmanuel bavuga ko ibiciro byayo biramutse bitagabanyijwe, ngo hari benshi basubira ku nkwi n’amakara.

Ndagijimana yagize ati “Ubu ikilo kimwe cya Gaz kigurwa amafaranga hagati ya 1400-1500, kandi mu minsi ishize cyari kuri 700Frw-800Frw, urumva byikubye kabiri mu mezi nk’atatu ashize, birabangamye cyane ku buryo hari abenda gusubira ku makara no ku nkwi, kandi Gaz ni yo yari ihendutse kubirusha”.

Ndagijimana avuga ko icupa rya Gaz ry’ibiro 12 ryagurwaga amafaranga hagati ya 9,300Frw-10,000Frw mu mezi nk’atatu ashize, ubu ryazamuriwe igiciro rikaba rigurwa amafaranga ibihumbi 17.

Impamvu abacuruzi ba Gaz bari babwiwe ngo ni uko u Burusiya (bucukurwamo Gaz) bwazamuye igiciro cy’iyo bwohereza hirya no hino ku isi, ndetse n’inzira inyuramo kugira ngo igere mu Gihugu zikaba zigoranye.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente na we yemera ko Gaz irimo kugurishwa ku giciro gihanitse muri iyi minsi, akaba yizeza abayikoresha ko inyigo yo kureba ibisabwa kugira ngo icyo giciro kigabanywe irimo kurangira gukorwa.

Dr Ngirente yasobanuriye Abadepite ko habanje gusuzumwa imikorere y’uruhererekane runyuzwamo Gaz kuva ivuye hanze kugera ku bayikeneye, uburyo Gaz igomba kugenzurwa ndetse n’inyungu buri wese yabona itabangamiye umuguzi wa nyuma uyikeneye.

Dr Ngirente ati “Ndagira ngo mbabwire ko icyo kibazo turimo kugikemura, turimo kubitunganya ku buryo imibare yose izaba yagiye hamwe ndetse n’umurongo watanzwe, ibisubizo bizaboneka bitarenze iminsi 10, ni yo twihaye kuva uyu munsi (kuva ku itariki 03 Ukuboza 2021)”.

Leta y’u Rwanda yihaye gahunda yo kugabanya 38% by’imyuka yoherezwa mu kirere bitarenze umwaka wa 2030. Bizagerwaho mu kwirinda itemwa ry’amashyamba avamo inkwi n’amakara, abantu bakaba bagomba gushakirwa ibindi bicanwa bituma bahumeka umwuka mwiza.

Muri ibyo bicanwa bitarekura imyotsi harimo Biogaz n’amashanyarazi akomoka ku bintu binyuranye, ariko cyane cyane Gaz kuko ari yo ihenduka kandi iboneka ku buryo bworoshye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka