Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru arasaba Abanyagakenke kwicungira umutekano
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, arakangurira abaturage bo mu mirenge ya Janja na Cyabingo mu Karere ka Gakenke kwicungira umutekano, bakora amarondo kandi bakurikirana abantu batazi bahita mu mirenge.
Mu nama yagiranye n’abaturage bo muri iyo mirenge kuwa kabiri tariki 11/12/2012, Guverineri Bosenibamwe yasabye abaturage guhanahana amakuru n’inzego zishinzwe umutekano ku gihe ariko bakirinda gutanga amakuru y’ibihuha.
Imirenge ya Cyabingo, Busengo, Muzo, Mataba na Mugunga yo mu Karere ka Gakenke yaranzwe n’umutekano muke mu gihe cy’intambara y’Abacengezi, aho yabaye indiri zabo, abaturage bakava mu byabo.
Guverineri yabibukije ibyo bihe bikomeye banyuzemo, abasaba ko bakwirinda ko byakongera. Yabasabye gufata abarwanyi ba FDLR bashobora kuza bagamije guhungabanya umutekano w’igihugu bakabashyikiriza ubuyobozi kugira ngo banyuzwe mu ngando zibera i Mutobo na bo bagire uruhare mu kubaka igihugu.
Akomeza avuga ko umutwe wa FDLR nta bushobozi ufite na busa bwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda kandi n’umutekano w’imipaka y’u Rwanda urarinzwe. Guverineri yasobanuye ko ibitero FDLR yagabye mu mirenge ya Bugeshi na Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu byaranzwe no gusahura imyaka y’abaturage.

Abashoza intambara usanga barombereza gusenya ibikorwa by’iterambere birimo amashuri meza, imiyoboro y’umuriro w’amashanyarazi, ibigo nderabuzima n’ibindi u Rwanda rumaze kwigezaho; nk’uko Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yakomeje abisobanura.
Abaturage bitabiriye izo nama bashimangira ko nta muntu baha icyuho cyo guhungabanya umutekano wabo kuko bazi agaciro k’umutekano n’intumbero y’iterambere batangiye ngo bifuza kugera kure bishoboka.
Izi nama zabanjirijwe n’igikorwa cy’umuganda wo kurwanya isuri, hacukurwa imirwanyasuri mu kagali ka Gakindo mu Murenge wa Janja. Iki gikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Ingabo z’igihugu n’abaturage.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|