Guverineri Nyirarugero yasabye abatowe mu Midugudu kurangwa n’imikorere myiza

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, arasaba abagize Komite Nyobozi z’Imidugudu ibarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru, kurangwa n’imikorere ituma ibyiza Leta igenera abaturage bibageraho kugira ngo iterambere ryabo ryihute.

Mbere y'igikorwa cy'amatora abatora babanzaga guhabwa amabwiriza y'imigendekere y'amatora
Mbere y’igikorwa cy’amatora abatora babanzaga guhabwa amabwiriza y’imigendekere y’amatora
Guverineri Nyirarugero yasabye abatowe kurangwa n'imikorere ibereye abaturage
Guverineri Nyirarugero yasabye abatowe kurangwa n’imikorere ibereye abaturage

Ubu butumwa yabugarutseho ku wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021, mu gikorwa cy’amatora y’abagize Komite Nyobozi y’Umudugudu.

Imyanya yatowe uko ari itanu ku bagize Komite Nyobozi y’Umudugudu harimo Umukuru w’Umudugudu, Ushinzwe Umutekano Abinjira n’Abasohoka mu Mudugudu, Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage n’Imboneza mubano, Ushinzwe amakuru n’amahugurwa y’Abaturage, Ushinzwe Iterambere; hakiyongeraho n’Umujyanama Rusange uhagarariye umudugudu mu nama Njyanama y’Akagari.

Abaturage Kigali Today yasanze kuri site ya GS Muhoza II, bazinduwe no kwitorera abo bayobozi, babifuzaho kurangwa n’imiyoborere ishyize imbere gutanga serivisi nziza, no kubakemurira ibibazo by’ingutu bagifite.

Abakorerabushake ba Komisiyo y'Igihugu y'Amatora babanje kurahirira imbere y'Inteko itora
Abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora babanje kurahirira imbere y’Inteko itora

Uwitwa Musafili Hassan, yagize ati: “Abayobozi twitoreye tubitezeho gukora akazi gakomeye, cyane cyane muri ibi bihe duhanganye n’icyorezo Covid-19 cyashegeshe ubukungu bwacu. Birasaba ko abo twatoye barushaho kutwegera bakatuba hafi, bakatwungura ibitekerezo bishya by’icyo twakora ngo twiteze imbere, kandi noneho na bya bikorwa byiza Leta iduteganyiriza bagakora uko bishoboye bakabitugezaho. Ni yo mpamvu twazindutse ngo twishyirireho abo bayobozi twifuza”.

Undi mubyeyi wo mu Mudugudu wa Rukoro, na we yishimiye kugira uruhare mu kwishyiriraho abayobozi yihitiyemo kandi bamubereye. Yagize ati: “Dukeneye abayobozi basobanukiwe neza ibyo dukeneye ngo iterambere ryacu ryihute. Ba bandi bazajya baserukira umudugudu wacu kandi bakanakorana bya hafi n’inzego zibakuriye. Ntabwo twifuza abajenjeka kuko batabasha kudukorera ubuvugizi bw’ibyo dukeneye. Abo twitoreye ni abantu tubana mu Mudugudu, tuzi neza imico n’imikorere yabo, kandi dufitiye icyizere ko ibyo tubategerejeho bazabisohoza neza”.

Bamwe mu batorewe kuyobora Imidugudu bavuga ko icyizere bagiriwe, bagiye kugiheraho bakorana umwete.

Kanyange Mariya wongeye gutorerwa kuyobora Umudugudu wa Rukoro mu Kagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, yagize ati: “Mu mudugudu wacu, navuga ko hari ibintu byinshi twari tumaze kugeraho mu iterambere. Urugero nko muri Mituweri duheruka kuza ku mwanya wa gatatu ku rwego rw’Umurenge. Gahunda ya Ejo Heza tugeze kure tuyisobanurira abaturage bakayitabira. Ibijyanye n’isuku no kugarura abana mu ishuri twabigize ibyacu. Izo gahunda kimwe n’izindi zose zifitanye isano n’iterambere ry’abaturage, tugiye kuzikomerezaho mfatanyije n’abo twatowe hamwe, turusheho kubishyiramo imbaraga”.

Igikorwa cyo kubarura amajwi cyakorerwaga imbere y'abatoye
Igikorwa cyo kubarura amajwi cyakorerwaga imbere y’abatoye

Mu bandi batowe ku rwego rw’Umudugudu barimo Niyibizi Hemedi, wijeje abaturage ko Komite Nyobozi y’Umudugudu wa Giramahoro igiye gushyira imbaraga mu gukora ubuvugizi, kugira ngo imihanda imwe n’imwe yo muri uyu Mudugudu ishyirweho amatara amurika mu masaha ya nijoro, akazagira uruhare mu kubungabunga umutekano w’abaturage, bigabanye n’ikibazo cy’ubujura.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yasabye abatowe kurangwa n’imikorere ifasha umuturage kugera ku iterambere rirambye. Yagize ati: “Turasaba abatowe gukomereza aho abacyuye igihe bari bagejeje; ibitari byagakozwe mubihereho mubinonosore neza, mubikemure, ibyo mudafitiye ubushobozi muzajye mubishyikiriza ababakuriye. Icyo dushyize imbere ni ukubaka Umudugudu uzira inenge kandi uri ku rwego rwo kuba intangarugero mu yindi Midugudu, yaba mu mibanire myiza y’abawutuye, iterambere n’imibereho myiza yabo. Ibi kubigeraho, ni uko nk’abagize Komite z’Imidugudu muzaba mwashyize hamwe, mugakora akazi kanyu uko bikwiye, ariko kandi tutirengagije ko n’uruhare rw’umuturage mu kuzuzanya namwe ari ngombwa”.

Bamwe mu batowe bijeje abaturage gukemura ibibazo biri mu Midugudu no gukora ubuvugizi
Bamwe mu batowe bijeje abaturage gukemura ibibazo biri mu Midugudu no gukora ubuvugizi

Ahabereye amatora, igikorwa cyo gutora cyabimburiwe no gusobanurira Inteko itora, abakandida batora abo ari bo n’uko amatora akorwa, igikorwa cyakurikiwe no kurahira kw’abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, igikorwa cy’itora kibona gutangira, aho utora yandikaga ku gapapuro umukandida yihitiyemo, bikurikirwa no kubarura amajwi kuri buri cyiciro.

Kanyange Mariya yongeye kugirirwa icyizere n'abaturage bamutorera kuba Umukuru w'Umudugudu wa Rukoro
Kanyange Mariya yongeye kugirirwa icyizere n’abaturage bamutorera kuba Umukuru w’Umudugudu wa Rukoro
Komite Nyobozi y'Umudugudu yamaraga gutorwa abayigize bakiyereka abo bagiye kuyobora
Komite Nyobozi y’Umudugudu yamaraga gutorwa abayigize bakiyereka abo bagiye kuyobora
Ahabereye amatora bari bahatatse nk'ahabera ubukwe
Ahabereye amatora bari bahatatse nk’ahabera ubukwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka