Guverineri Nyirarugero yanenze abadahahira ingo bakamarira amafaranga mu nzoga

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, aranenga abaturage bahugira mu tubari banywa inzoga, bakirengagiza inshingano zo guhahira ingo zabo, imyitwarire avuga ko ikomeje guteza ibibazo imiryango, bikabangamira imibanire, bigateza n’amakimbirane.

Guverineri Nyirarugero Dancille yavuze ko abirengagiza inshingano zo guhahira ingo bakayashora mu nzoga ntaho bataniye n'umwanzi w'Igihugu
Guverineri Nyirarugero Dancille yavuze ko abirengagiza inshingano zo guhahira ingo bakayashora mu nzoga ntaho bataniye n’umwanzi w’Igihugu

Mu nama aherutse kugirana n’abaturage bo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, Guverineri Nyirarugero, yasabye abakigaragaraho bene iyi myitwarire kuyicikaho, kuko nta terambere na rito ishobora kubagezaho.

Yagize ati: “Nagiraga ngo twibukiranye ko umuturage Igihugu gikeneye, ari wa wundi ushoboye, ubayeho yishimye, afite imibereho myiza n’icyizere cy’ahazaza cyo kubaho; kandi byose bikubakira ku muryango utekanye. Rero ibyo ntitwabasha kubigeraho mu gihe hakiri bamwe mu bashakanye, usanga hari nk’ukorera amafaranga, aho kuyahahisha ibitunga urugo, akayajyana mu kabari akayamarirayo. Nagira ngo mbabwire ko ibi bitiza umurindi amakimbirane, yo afatwa nk’icyuririzi gihungabanya iterambere ry’umuryango kikarica intege”.

Mu tubari twiganjemo utubarizwa mu bice byo mu cyaro, inzoga zinyobwa cyane n’abaturage ni urwarwa. Usanga rugura hagati y’amafaranga 400 n’amafaranga 500 ku icupa. Iki giciro gifatwa nk’ikiri hasi, ugereranyije n’igiciro cy’ubundi bwoko bw’inzoga.

Abaturage na bo bemeranya n'ubuyobozi ko ubusinzi bugira uruhare rukomeye mu guhungabanya imiryango
Abaturage na bo bemeranya n’ubuyobozi ko ubusinzi bugira uruhare rukomeye mu guhungabanya imiryango

Guverineri Nyirarugero akomeza agira ati: “Mwatubwiye ko hano, icupa ry’urwagwa, rigura amafaranga 400. Ubwo umuntu unyweye amacupa atatu cyangwa ane, aba anywereye amafaranga 1600. Byumvikane ko wa mubyizi wose aba yakoreye ku munsi, aba awusize mu kabari, agataha mu rugo yahaze inzoga, abo yahasize, akabahinguka imbere barimo kwayura nta n’umunyu abajyaniye. Ibyo kandi ahanini bikunze gukorwa n’abagabo n’ubwo n’abagore navuga ko na bo, batari shyashya. Gusoma ku nzoga, rwose mubyumve, si bibi; ariko namwe mujye mushyira mu gaciro, muzisomeho muri mu mibare. Niba uzi ko ntacyo wasize mu rugo, ayo mafaranga uba uyajyanye mu kabari kuyamazayo iki? Umugabo n’umugore, mufatanyirize hamwe gushakishiriza urugo, amafaranga mukoreye, muyabyazemo ibirutunga, aho kurwicisha inzara”.

Izi mpanuro zanashimangiwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CSP Francis Muheto, waboneyeho kwibutsa abaturage ko badashobora gutera imbere mu gihe badakoze cyane.

Yagize ati: “Ntabwo waba wiriwe mu kabari, cyangwa waharaye, ari nako uhatakariza ayo mafaranga uba wavunikiye, ngo urica akanyota, ngo ubone umwanya wo gutekereza ikindi kintu cyaguteza imbere. Uwo iterambere rizasanga ritazuyaje, ni wa muntu ubyuka, akajya mu murima guhinga, akita ku itungo rye riziritse mu kiraro, akamenya ko rigomba gukorerwa isuku kandi rikagaburirwa, akamenya gutekereza udushinga tuzanira umuryango inyungu. Uwo byanze bikunze ntiyabura gutera imbere. Abantu nimureke gufata umwanya wanyu munini munywa izo nzoga zidasobanutse, ahubwo mushyire imbere gukunda umurimo, abana mubarihire amashuri, kandi mubyare abo mushoboye kurera”.

CSP Francis Muheto yagaragaje ko iterambere ry'ingo ridashoboka mu gihe bene zo batakaje igihe kinini n'amafaranga mu tubari
CSP Francis Muheto yagaragaje ko iterambere ry’ingo ridashoboka mu gihe bene zo batakaje igihe kinini n’amafaranga mu tubari

Abaturage na bo bagaragaza ko ikibazo cy’ubusinzi, kigaragara kuri bamwe muri bo, kandi gikunze guteza amakimbirane n’ihohoterwa mu miryango. Umwe mu bagore bari bitabiriye iyi nama yagize ati: “Hari abagore dukubitwa buri munsi, tugatukwa yewe tukarazwa hanze y’ingo n’abagabo bacu bataha basinze. Iki kibazo kiraduhangayikishije cyane; aho dukomeje gusaba ko ubuyobozi bwacu bugihagurukira byihuse, bukajya badusura kenshi bukaganiriza abo bagabo bakomeje kuduhoza ku nkeke, tukareba ko bakwisubiraho kuko turebye nabi, bamwe bazashiduka hari abagore bambuwe ubuzima”.

Guverineri Nyirarugero asaba abaturage kwirinda intandaro iyo ari yo yose, ishobora kubakurururira amakimbirane mu ngo, harimo n’ubusinzi, kuko aho ageze, bishegesha urugo, iterambere n’ubwumvikane hagati y’abarugize, bigahinduka amateka, n’umutekano ugahungabana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka