Guverineri mushya w’Amajyaruguru yasabwe gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yibukije Guverineri Mugabowagahunde Maurice, ihame akwiye gushyiramo imbaraga, mu nshingano yahawe zo kuyobora Intara y’Amajyaruguru.

Guverineri mushya w'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice
Guverineri mushya w’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice

Iryo hame ni iryo gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, aho yamubwiye ko hari abayobozi baherutse kwirukanwa muri iyo Ntara bazira kudohoka mu gufasha abaturage gusigasira iryo hame.

Ni ibyagarutsweho tariki 18 Kanama 2023, mu muhango w’ihererekanyabubasha wabereye mu Karere ka Musanze, hagati ya Guverineri mushya na Guverineri ucyuye igihe, imbere y’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo ab’uturere, abahagarariye inzego z’umutekano mu ntara, PSF ku rwego rw’intara no ku rwego rw’igihugu, abihayimana n’abandi.

Mu ijambo rye, Minisitiri Musabyimana yabwiye Guverineri mushya ko abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru bazwiho kugira umurava, amubwira ko izo mbaraga zabo zidakwiye kuvangirwa n’ababayobya, amwibutsa ikibazo giherutse kubera muri iyo ntara cyabaye intandaro yo kwirukana abayobozi batandukanye.

Minisitiri Musabyimana Jean Claude
Minisitiri Musabyimana Jean Claude

Ati “Mboneyeho gusaba Guverineri mushya kuzakomeza gusigasira ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, cyane ko mu minsi yashize, ntabwo turibagirwa ko hari abayobozi benshi muri iyi ntara basezerewe mu mirimo, kubera kutagaragaza ubushobozi bwo gusigasira iryo hame”.

Arongera ati “Muyobozi w’iyi Ntara, mu byo ushyira imbere muri iyi Ntara ni ugusigasira iryo hame, ubumwe bw’Abanyarwanda tubukomeyeho kuko ni bwo dukomoraho imbaraga z’ibyo dukora”.

Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yiyemeje guharanira icyazamura iterambere ry’iyo Ntara agendeye ku mutungo kamere uyigize, asaba abayobozi b’uturere n’izindi nzego kuzabimufashamo.’’

Ati “Ntacyabuza Intara y’Amajyaruguru kuba ku isonga mu mihigo, birashoboka cyane, aba baturage b’iyi Ntara nsanzwe nzi ko bakora cyane kandi bumvira, ni cyo mperaho mvuga ko iyi Ntara igomba guhora ku isonga, ikindi dufite ubutaka bwiza bwera, dufite ibyiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo, ni amahirwe tugiye kubyaza umusaruro iterambere ryihute”.

Yavuze ko gahunda y’ubumwe bw’Abanyarwanda ari ishingiro rya byose, ati “Abanyarwanda badashyize hamwe rya terambere nahoze mbabwira ntirishoboka, ikintu ngiye gushyiramo ingufu ni ugukangurira abaturage gushyiramo imbaraga, ya matsinda yagiye aremwa hirya no hino, ayo ni ukubabwira ko ikintu kijyanye n’ukwironda n’ivangura n’ubwo gihanwa n’amategeko kidindiza iterambere ryabo”.

Arongera ati “Ni ukubegera tukibukiranya gahunda ya Ndi Umunyarwanda, tukongera tukayicengera ari mu baturage ari no mu buyobozi tukibukiranya Ndi Umunyarwanda nk’icyemezo twafashe dushingiraho iterambere ryacu”.

Nyirarugero Dancille
Nyirarugero Dancille

Guverineri Nyirarugero Dancille ucyuye igihe, yashimiye Imana yamurinze mu myaka hafi ibiri n’igice amaze ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, ashimira na Perezida wa Repubulika ukomeje kumugirira icyizere nyuma y’uko amuhaye inshingano zo kuyobora iyo Ntara, ubu akaba yaragizwe Komiseri wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, ashimira n’abakozi bose bafatanyije.

Nyirarugero Dancille yibukije umusimbuye ko abatuye Intara y’Amajyaruguru bakunda umurimo, iyo Ntara ikaba ikungahaye ku ishoramari rijyanye n’ubukerarugendo, amwereka n’ibikorwa bitandukanye bikwiye kwibandwaho, birimo kurwanya igwingira mu bana, kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu, amakimbirane mu ngo n’ibindi.

Nyirarugero Dancille ni we mugore umwe wayoboye Intara y’Amajyaruguru, nyuma ya Rucagu Boniface, Bosenibamwe Aimé, Musabyimana Jean Claude, Gatabazi JMV na Maurice Mugabowagahunde wahawe inshingano zo kuyobora iyo Ntara tariki 10 Kanama 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka