Guverineri Munyantwali yagaragaje icyatumye Intara ayobora iza inyuma mu kwesa imihigo

Guverineri Munyantwali Alphonse avuga ko icyorezo cya COVID-19 n’ibiza byibasiye iyi Ntara mu mwaka wa 2020 byagize uruhare mu kutesa imihigo uko bikwiye mu Ntara ayobora.

Guverineri Munyantwali Alphonse
Guverineri Munyantwali Alphonse

Raporo yamuritswe na Minisitiri w’Intebe tariki ya 30 Ukwakira 2020 yagaragaje uburyo inzego za Leta zashyize mu bikorwa imihigo zahize.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko Intara y’Uburengerezuba yaje mu Ntara za nyuma mu mihigo y’umwaka wa 2019/2020, umwanya utarashimishije abatuye iyi Ntara kuko ifite ubushobozi bwatuma igera ku mwanya mwiza mu mihigo ndetse abaturage bakavuga ko baba bashyize mu bikorwa ibisabwa, bakaba batumva impamvu Intara n’uturere twabo biza ku mwanya wa nyuma.

Intara y’Uburengerazuba ifite imipaka y’ubutaka irenga irindwi kandi ikoreshwa mu guteza imbere ubuhahirane, ikagira ikiyaga cya Kivu gikoreshwa mu buhahirane n’ubworozi bw’amafi, igira ubutaka bwera cyane ndetse n’umusaruro ukabona isoko, ikagira umuhanda wa Kaburimbo uhuza uturere hamwe na pariki eshatu ikoraho zose zigira uruhare mu mibereho y’abaturage.

N’ubwo ifite byinshi biyinjiriza ntibiyibuza kuba iya mbere ifite abaturage bakennye n’abana bagwingiye, ibi bikagira uruhare mu gutuma igira amanota mabi, igira abaturage batuye mu mazu ameze nka nyakatsi, abaturage batagira ubwiherero, abaturage barwaye amavunja, hamwe n’abana benshi bata amashuri hamwe n’abana b’abakobwa b’abangavu baterwa inda zitateguwe.

Bimwe mu bitagenda abaturage bavuga ko bituruka ku bayobozi batabegera, gusa na none hakaba ngo hari abaturage bigira ba ntibindeba.

Raporo yagaragajwe na Minisitiri w’Intebe tariki 30 Ukwakira 2020, igaragaza ko Intara y’Uburengerazuba iherekeza izindi zose mu mihigo n’amanota 60,81%, mu gihe Intara iza ku mwanya wa mbare ari Intara y’Iburasirazuba n’amanota 73,76%, Intara y’Amajyepfo yabaye iya kabiri n’amanota 73,58%, Umujyi wa Kigali wagize amanota 72,05%, Intara y’Amajyaruguru yagize amanota 61,27%.

N’ubwo abayobozi badahita basobanura icyadindije imihigo yabo, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, avuga ko hari ibibazo byatumye iyi Ntara itagera ku byo yari yahize bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyibasiye uturere twa Rusizi na Rubavu ndetse utwo turere tukamara igihe kinini muri Guma mu rugo.

Hari kandi ibiza byibasiye uturere tugize Intara y’Uburengerazuba bikangiza bimwe mu bikorwa byari byakozwe, hamwe no kwangiriza abaturage bigatuma babura ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo basabwa, ariko hari n’amasoko atinda gutangwa bikadindiza ibikorwa, hamwe n’abaturage badashyira mu bikorwa imihigo basabwa.

Guverineri Munyantwali Alphonse avuga ko hari imihigo ishyirwa mu bikorwa n’abaturage hamwe n’isaba gutanga amasoko kandi ko iyo hari utubahirije ibyo asabwa bituma uturere tutagera ku manota meza.

Agira ati «Imihigo myinshi burya 80% igirwamo uruhare n’abaturage, kandi Akarere kayesa iyo abaturage bayigizemo uruhare nk’uko hari isaba gutanga amasoko, urebye rero hari abaturage batakoze ibyo basabwe, hari amasoko yatinze gutangwa, hari ibiza byangije ibikorwa byakozwe ndetse n’icyorezo cya COVID19 hari ibyo cyadindije. »

Munyantwali avuga ko n’ubwo Intara ayoboye yagize ibibazo atabyitwaza kuko imihigo bivuze gukorera mu ngorane ugahangana na zo ukagera ku byo wiyemeje, avuga ko bizeye ko umwaka wa 2020/2021 bazarenga imbogamizi bakagera ku mwanya mwiza.

Agira ati « Abayobzi n’abakozi habe gufatanya no gukurikirana ibikorwa bikorerwa ku gihe harimo no gufatanya n’abaturage kugira ngo dushobore kwesa imihigo birenze igipimo cy’umwaka ushize. »

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) igaragaza ko mu biza by’umwaka wa 2019 byagaragaye mu Ntara y’Uburengerazuba byahitanye abantu 38, bikomeretsa abantu 111, byangiza inzu 985, bisenya ibyumba by’amashuri 75, imihanda 11, insengero 8, ibiraro 15, inzu z’ubuyobozi 4 n’imiyoboro y’amazi meza 5.

Iyi Minisiteri igaragaza ko mu mwaka wa 2020 nabwo ibiza mu Ntara y’Uburengerazuba byahitanye abantu 111, bikomeretsa 121, bisenya inzu 2830, ibyumba by’amashuri 12, ivuriro 1, imihanda 31, insengero2, ibiraro16.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka