Guverineri Munyantwali arasaba abaturage guharanira ubumwe n’ubwumvikane
Ibi ni ibyagarutsweho n’abayobozi bifatanyije n’abaturage bo mu kagari ka Nkingo, umurenge wa Gacurabwenge, mu muganda wabaye tariki 27/7/2013; aho bibukijwe kwita ku ndangagaciro zibereye Umunyarwanda kuko ari byo bizatuma bagera ku mibereho myiza yo soko y’iterambere nyakuri.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse yibukije abari bitabiriye uyu muganda ko ubumwe bwabo ari umuyoboro wo kubaka igihugu no guteza imbere imibanire mu muryango.
Aragira ati "baturage ba Gacurabwenge, mwite ku ubumwe bwanyu, muharanire amahoro, ubwumvikane aho mutuye kandi mube umusemburo w’impinduka nziza".

Yifashishije amateka yaranze u Rwanda, uyu muyobozi yagarutse ku bihe bibi rwaciyemo kuva mu gihe cy’ubukoroni, aho abana b’u Rwanda batojwe kwangana, ubuyobozi uko bwagiye busimburana bubiba amacakubiri n’ivangura.
Guverineri Munyantwari yavuze ko kuba muri iki gihe u Rwanda rufite inzego z’ubuyobozi zubatse neza, abayobozi bafite icyerekezo, baharanira icyiza no guteza imbere umuturage nta vangura iryo ari ryo ryose; ari amahirwe Abanyarwanda batagomba gupfusha ubusa.
Aragira ati "Abanyarwanda twambaye ikirezi kandi tugomba kumenya ko cyera".

Rutsinga Jacques, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, yashimiye Guverineri, kuba yaje kwifatanya n’abanyakamonyi mu gikorwa cy’umuganda.
Ashimangira ko iyo abaturage bafite ubumuntu, ubupfura no gukunda igihugu cya bo, iterambere ryihuta muri rusange, abaturage by’umwihariko bakagira umutuzo n’imibereho myiza.

Uyu muganda wibanze ku gusiza ibibanza by’ahazubakwa amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE), mu mudugudu wa Kamonyi, ukaba witabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’inzego z’umutekano.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|