Guverineri Mugabowagahunde yashishikarije abanyamakuru kujya mu buyobozi

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yakanguriye abanyamakuru gutanga kandidatire mu matora ateganyijwe, yo kuzuza inzego z’ubuyobozi bwa Leta, haba mu kuyobora Akarere cyangwa gushyirwa mu yindi myanya idafite abayobozi.

Guverineri Maurice Mugabowagahunde (ufite indangururamajwi) yagaragaje ko bakeneye abayobozi buzuza imyanya itabafite
Guverineri Maurice Mugabowagahunde (ufite indangururamajwi) yagaragaje ko bakeneye abayobozi buzuza imyanya itabafite

Aherutse kubitangariza mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru tariki 09 Ugushyingo 2023, inama yabereye mu Karere ka Musanze, aho yitabiriwe n’abayobozi b’Uturere twose tugize iyo Ntara.

Abayobozi bose b’utwo Turere dutanu tugize iyo Ntara, uretse Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith, abandi bagiye bivuga bagira bati “Ndi Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere…”.

Umwe mu banyamakuru bitabiriye iyo nama, yabajije Guverineri ati “Ako gateganyo mu bayobozi kazarangira ryari Nyakubahwa Guverineri?”

Mu gusubiza icyo kibazo, Guverineri Mugabowagahunde, yavuze ko abashaka kuba abayobozi batangiye gusabwa gutanga ibisabwa (kandidatire), nyuma y’uko Komisiyo ishinzwe amatora yatanze itangazo, isaba abashaka kujya muri Njyanama z’Uturere gutanga ibisabwa.

Yagize ati “Abashaka kuba abayobozi b’Uturere batangiye gutanga kandidatire, itariki ya nyuma ni 12 z’uku kwezi, hagiye gushira ibyumweru bibiri Komisiyo y’Amatora itanze amatangazo ko abashaka kujya muri Njyanama z’uturere batanga kandidatire, kandi abo bazajya muri Njyanama ni bo bazatorwamo abayobozi b’Uturere”.

Abanyamakuru mu kiganiro n'abayobozi mu Majyaruguru
Abanyamakuru mu kiganiro n’abayobozi mu Majyaruguru

Uwo muyobozi yavuze ko iminsi yatanzwe yari igiye kurangira, hakiri uturere tutaragira umuntu n’umwe watanze ubusabe, ni ho yahereye asaba abanyamakuru gutanga kandidatire kuko ababonamo ubushobozi.

Ati “Nahoze ndeba muri raporo ya Komisiyo y’Amatora mbona abantu ntibaraba benshi, ese ni inshingano mutinya, namwe mushobora kuvamo abayobozi nkurikije uko mbabona hano imbere yanjye, rwose mutinyuke namwe mushyiremo kandidatire”.

Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko yasanze mu Karere ka Rulindo nta muntu n’umwe uratanga ubusabe muri iyo myanya, atangazwa n’uburyo mu banyamakuru basaga 30 bari bamuri imbere, nta n’umwe ushobora gutinyuka gutanga kandidatire, ari ho ahera akomeza kubibashishikariza.

Ati “Ibyo mvuga ntimubifate nk’ibintu byoroshye, kuko nk’Akarere ka Rulindo, reka mbivuge na Meya wako ahibereye, bakeneye umujyanama umwe. Ku mugoroba narebaga muri system nsanga nta muntu uratanga kandidatire, muri gutinya iki ko mudashyiramo, mushyiremo rwose mu nzego z’abajyanama kandi abo bajyanama ni bo batorwamo umuyobozi”.

Arongera ati “Abenshi muri urubyiruko, mufite ingufu mufite ibitekerezo nkurikije ibyo mumbwira hano, namwe nimutinyuke rwose, kuvuga ngo Akarere karabura umuntu w’umujyanama ndabona bidasobanutse, wenda muraza kumbwira icyo mutinya mu gufata ubuyobozi, mu gufata inshingano, imiryango ko ifunguye murabura iki?”

Amajyaruguru ni imwe mu Ntara zifite Uturere tubura abenshi mu bayobozi. Akarere ka Musanze ko by’umwihariko kayoborwa na Meya w’agatekanyo wenyine kuko atagira babiri bamwungiriza.

Uturere twa Gakenke, Gicumbi na Burera, na two tuyoborwa by’agateganyo n’abahoze ari Abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe iterambere ry’ubukungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza cyane nk’ abantu bize itangazamakuru ndetse banarikora bahabwe umwanya wo kuvugira rubanda no mu yindi mirimo.mwatubwira ibisabwa kugira ngo umuntu atange kandidatire ye

Alias yanditse ku itariki ya: 14-11-2023  →  Musubize

Ikibazo pfite uriya muhanda Musanze-Cyanika kugirango ukorwe habura iki?
Nki Ntara yamanjyaruguru ishingiye kubukerarugendo habura iki,Kandi uhuza amanjyaruguru niyi Burengerazuba mubuhahirane
Nukuri biratubabaza.

Dukuzumuremyi Dieu donne yanditse ku itariki ya: 14-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka