Guverineri Kayitesi yasabye ko nibura buri munsi umwana yarya igi rimwe

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, arasaba ababyeyi kujya bazirikana kugaburira abana babo igi buri munsi ryiyongera ku ndyo yuzuye, nk’uburyo bwo kubarinda kugwingira.

Guverineri Kayitesi yasabye ko nibura buri munsi umwana yarya igi rimwe
Guverineri Kayitesi yasabye ko nibura buri munsi umwana yarya igi rimwe

Yabibwiye abatuye mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, ubwo bizihizaga umunsi w’umuganura wabaye tariki 4 Kanama 2023.

Guverineri Kayitesi yasabye buri wese gushishikarira umurimo nk’ishingiro ry’iterambere, asaba buri wese kureba ibyo atagezeho yifuzaga akongeramo imbaraga, ariko anabibutsa ko bagomba guharanira ubuzima bwiza bw’abana babo, kuko ari bo Rwanda rw’ejo.

Yagize ati “Ndasaba buri wese guharanira kugira abana bafite ubuzima bwiza, abana bazira igwingira. Nagira ngo nongere mbashishikarize ko twakwiha intego y’uko nibura buri munsi umwana yajya arya igi rimwe. Abahanga batugaragariza ko umwana wariye igi rimwe ku munsi, adashobora kugira aho ahurira n’igwingira.”

Yunzemo ati “Hejuru y’indyo yuzuye twihe iyo ntego y’igi rimwe. Igi ni ikintu kiboneka hose. Ushobora korora inkoko iciriritse, nk’iya 3500 ikazagenda iguha amagi utagiye ku isoko. Ariko n’iyo ugiye ku isoko, igi riri mu bigura makeya kuko mu cyaro ushobora kurigura 100 cyangwa 120 ryahenze.”

Mu gihe mu batuye i Kigoma hari abavuga ko kubona amafaranga yo kugura inkoko kugira ngo babashe kuzorora bitaboroheye, bityo babone amagi bakeneye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu, Innocent Muhizi, avuga ko bagiye guharanira ko bishoboka.

Ati “Tugiye gushyiraho amatsinda yo kugurira inkoko buri rugo. Umuturage azajya aguza, ariko amafaranga yagujije tumusabe ko ayaguramo inkoko mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.”

Abahanga bauga ko umwana wariye igi rimwe ku munsi adashobora kugwingira
Abahanga bauga ko umwana wariye igi rimwe ku munsi adashobora kugwingira

Mu rwego rwo kurwanya ubukene muri rusange kandi, kugira ngo abana babashe kubona n’ibindi byo kurya bitari amagi, uyu muyobozi avuga ko bateganya gukorana n’imiryango itari iya Leta ikorera muri Kigoma, kugira ngo babafashirize abakene kubwikuramo (graduation).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikibazo se nuko ababyeyi batabizi cga nukuyabura? Ahubwo reta ikora iki ngo abaturage bashobore kuribona? Kugabanya imisoro ku biryo by’inKoko se nibura kugirango zororwe kubwinshi? Kudasoresha umworozi wagiye kuzigurisha se? Kuzoroza abaciriritse se? Iki?

Jado yanditse ku itariki ya: 8-08-2023  →  Musubize

Abazi ibijyanye n’imirire mwatubwira neza: ese ni byiza ko umwana arya igi buri munsi, ibyo bintu byamugwa amahoro??

Irabaruta yanditse ku itariki ya: 7-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka