Guverineri Kayitesi ntatumwe gusimbura abayobozi b’uturere - Min. Shyaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Shyaka Anastase yasabye abayobozi b’uturere tw’Intara y’Amajyepfo kuyoboka Guverineri mushya wagiye kuri uwo mwanya yari asanzwe ayobora akarere nka mugenzi wabo, anaboneraho kwibutsa Guverineri mushya ko atashyiriweho kuza gusimbura abayobozi b’uturere mu nshingano.

Guverineri Kayitesi, Minisitiri Shyaka hamwe n'abayobozi b'uturere tw'Intara y'Amajyepfo
Guverineri Kayitesi, Minisitiri Shyaka hamwe n’abayobozi b’uturere tw’Intara y’Amajyepfo

Yabivuze mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri w’umusigire na Guverineri mushya w’Intara i Nyanza ku cyicaro cy’Intara y’Amajyepfo.

Minisitiri Shyaka yavuze ko Guverineri Kayitesi Alice asanzwe ari umuyobozi w’akarere akaba yaramenyeranye na bo kandi ko na we asanzwe afite ubumenyi runaka ku Ntara y’Amajyepfo, ibyo bikavuga ko Kayitesi nka Guverineri atakiri umuyobozi w’akarere kuko ahubwo yahawe kuyobora abayobozi b’uturere.

Yavuze ko inshingano za guverineri ari ukuyobora no guhuza ibikorwa byo mu turere tugize intara kugira ngo birusheho kunogera abaturage kandi guverineri ashinzwe kumenya ubuzima bw’intara ijoro n’amanywa, haba ku mutekano no mu bindi bikorwa bigaruka ku buzima bw’abaturage ibyo ngo bigasaba ubufatanye n’inzego zose ari na yo mpamvu guverineri ari umuntu ukomeye.

Umuhango w'ihererekanyabubasha wayobowe na Minisitiri Shyaka Anastase
Umuhango w’ihererekanyabubasha wayobowe na Minisitiri Shyaka Anastase

Yavuze ko n’abayobozi b’uturere basanzwe bazi Kayitesi nka mugenzi wabo ariko ko nyuma yo guhabwa inshingano nshya atakiri mugenzi wabo ahubwo yabaye umuyobozi wabo, icyakora akaba atagomba kwivanga mu kazi kabo n’abandi bakorera mu zindi nzego, ahubwo ashinzwe guhuza ibyo bikorwa.

Agira ati “Guverineri mushya si mushya muri iyi ntara bivuze ko umusingi w’ubufatanye uhari. Umuturage ni ishingiro ry’inshingano zacu kandi ni we dushyashyanira ngo ufite intege nke tumwiteho atere imbere aryoherwe n’igihugu cye yibone mu bayobozi kandi yiyumve nk’umwenegihugu”.

Ibyo ariko ngo bizashoboka igihe guverineri mushya aje kandi yitegura kwakira inama za bagenzi be bikazatuma ibyari bimaze kugerwaho birushaho gukomeza gutera imbere, kandi ahari ubushake byose bikaba bishoboka.

Ifoto y'urwibutso Guverineri Kayitesi, Minisitiri Shyaka n'abayobozi b'inzego z'umutekano mu Ntara y'Amajyepfo
Ifoto y’urwibutso Guverineri Kayitesi, Minisitiri Shyaka n’abayobozi b’inzego z’umutekano mu Ntara y’Amajyepfo

Agira ati “Guverineri rero intara igizwe n’uturere kandi uturere tuyoborwa na ba Meya, ni ukuvuga ko uyobora ba meya ariko ntubasimbura kandi iyo uyobora ba meya n’abandi bayobozi mu turere baramuyoboka ubwo ba meya mwabyumvise”.

Yunzemo ati “Yari mugenzi wanyu uyu munsi yabaye umuyobozi wanyu n’ubwo bidakuraho uko musanzwe mubanye twizeye ko imikoranire iza kuba myiza nta wundi mwanya bisabye kuko guverineri yagiye mu mwanya we muyoboke umuyobozi wanyu”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamugiriye icyizere akamushinga inshingano zitoroshye zo kuyobora Intara y’Amajyepfo kandi ko ubunararibonye afite mu buyobozi bw’inzego z’ibanze azanoza inshingano ze aharanira gushyira imbere inyungu z’umuturage.

Agira ati “Kuba nsanzwe mba mu nzego z’ibanze bizamfasha kuko nsanzwe mfite amakuru kuri iyi ntara nakoreragamo nka Meya, bagenzi banjye twakoranaga tuzarushaho kuko tuziranye kandi twakoranaga neza, nzita cyane ku mihigo no gukemura ibibazo by’abaturage”.

Guverineri mushya hamwe n'abakozi b'Intara y'Amajyepfo
Guverineri mushya hamwe n’abakozi b’Intara y’Amajyepfo

Imwe mu mishinga minini yifuzwa ko yakwihutishwa na Guverineri Kayitesi harimo kwihutisha kubaka Hotel y’inyenyeri eshanu yubakwa n’uturere twa Muhanga, Ruhango na Kamonyi n’indi mishinga minini irimo no kwihutisha ibikorwa by’umuhora wa Kaduha-Gitwe wo gukura abaturage mu bukene.

Uwo muhora ukaba utuwe n’abaturage hafi ibihumbi 250 bo mu mirenge 10 yo mu Turere twa Nyamagabe, Nyanza na Ruhango bari munsi y’umurongo w’ubukene.

Guverineri mushya kandi yasabwe kwihutisha imihanda ya Bakokwe-Kiyumba-Nyabarongo mu Karere ka Muhanga, n’umuhanda Rugobagoba- Mukunguri mu Karere ka Kamonyi.

Hanagarutswe kandi ku bukerarugendo bushingiye ku iyobokamana by’umwihariko Bazirika ya Kibeho izajya yakira abasaga ibihumbi 20.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nagiye nkurikirana imikorere ya Kayitesi akiri Mayor wa Kamonyi ku bijyanye na service inoze yahaga abaturage kandi ku buryo bose bamwiyumvagamo; ari nako yashishikarizaga abakoranaga nawe kuyitanga neza iyunguruwemo ruswa. Nkaba mfite icyizere ko ubwo atorewe kuba Governor w’intara y’amajyepfo azayigeza ku iterambere rishimishije. Bagenzi be yakoranaga nabo b’aba Mayors bamukundaga kubera her leadership skills.Nkaba nizeye ndashidikanya ko bazarushaho kumushyigikira nk’umuyobozoi wabo ku rwego rw’Intara bitabujije ko bakomeza no kuba inshuti nk’uko Minister Shyaka yabivuze. Nyakubahwa Governor, I wish you success. Nanjye nk’umwe mu banyarwanda ba diaspora ya USA ndakwishimiye cyane in your new leadership position. May God be with you.

Bisanana Fransisko yanditse ku itariki ya: 16-07-2020  →  Musubize

Uyu mudamu arakora kabisa.Akarere yayoboraga,Kamonyi,abaturage bafite AMAZI ku kigero cya 75%.Byerekana ko Abagore benshi bashoboye.Urugero,Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Twavuga abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi byose kizababuza kubona ubuzima bw’iteka muli Paradizo,nubwo Abadamu bayobora mu nsengero bibahesha agafaranga gatubutse. Ni bibi cyane gusuzugura Imana wishakira amafaranga.

rutagengwa marcel yanditse ku itariki ya: 15-07-2020  →  Musubize

Impanuro Min.Shyaka yahaye about bayobozi nizo rwose,ba Meya nibazitwaze ko Gouverner Kayitesi baziranye bakoranye,bategetswe kumwubaha no kumwumvira.Iyo abayobozi bakoranye neza,natwe abaturage tubyungukiramo.

Alias yanditse ku itariki ya: 14-07-2020  →  Musubize

Murakoze cyane mutugezaho inkuru nziza kandi zizewe tumuhaye ikaze guverineri mushya w’intara yamajyepfo gusa yarashoboye pe!gusa icyo musaba Ni uko yakubaka team work maze tukarwanya RUSWA tukayirandurana nimizi yayo kuko idindiza iterambere ry’igihugu thanks

uzayisenga ferdinand yanditse ku itariki ya: 14-07-2020  →  Musubize

Ndabashimiye cyane mutuhezaho inkuru nziza kandi zizewe guverineri mushya wintara y’amajyepfo tumuhaye ikaze yari mayor ushoboye pe!none ahawe inshingano nshya icyo musaba Ni ukubaka team work maze tukarandura RUSWA nimizi yayo kuko iyo itarwanyijwe idindiza iterambere ry’intara ndetse n’igihugu murirusange murakoze mugire amahoro n’ubufatanye mwiterambere.

uzayisenga ferdinand yanditse ku itariki ya: 14-07-2020  →  Musubize

Ahindure imitangire yakazi inyure mu muçyo

Kari yanditse ku itariki ya: 14-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka