Guverineri Kayitesi arasaba abakuru b’imidugudu bafungura utubari kwisubiraho

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, asaba abakuru b’imidugudu kimwe n’abavuga rikumvikana bafungura utubari muri iki gihe cyo kwirinda Coronavirus kwisubiraho, kuko batanga urugero rubi.

Guverineri Kayitesi
Guverineri Kayitesi

Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abaturage bahagarariye abandi mu Murenge wa Gatare mu Karere ka Nyamagabe, tariki 16 Kamena 2021.

Nyuma yo kugaragaza ingero za bamwe muri bo bafungura utubari kandi bazi neza ko bibujijwe, Guverineri Kayitesi yagize ati “Hari abayobozi b’imidugudu mukigira utubari. None nugira akabari, ukanduza abaturage bagapfa bagashira, uzasigara uyoboye nde?”

Yunzemo ati “umuntu kubera ko ari manaja wa koperative cyangwa w’uruganda akagira akabari umuyobozi w’umudugudu akamutinya, abantu bose mwatowe n’abaturage mukareba hirya, mukamureka agakomeza agakora ibitemewe nyamara muzi ko byatugiraho ingaruka nyinshi.”

Abakuru b'imidugudu n'abavuga rikumvikana basabwe kudatanga urugero rubi bafungura utubari
Abakuru b’imidugudu n’abavuga rikumvikana basabwe kudatanga urugero rubi bafungura utubari

Yanabibukije ko niba akabari uyu munsi katemerewe gukora, umuntu yashaka ibindi akora ariko akareka gutuma Coronavirus ikwirakwira.

Ati “Kuba igihugu kitagafungura ntabwo ari uko tuyobewe yuko akabari kari gafite abo gatunze. Ntabwo ari uko tuyobewe yuko Abanyarwanda bakunda inzoga. Ariko iyo umuntu amaze kunywa inzoga ibintu bihinduka ibindi, kandi icyorezo kirakomeye. Rwose bayobozi mureke kuba ibyapa biyobya abantu aho kubayobora.”

Yanabibukije ko nta muntu igihugu kibuza kunywa inzoga, ahubwo ko aba agomba kuzigura akajya kuzinywera iwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka