Guverineri Kayitesi arasaba abakozi b’Akarere ka Muhanga kuba umwe

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, arasaba abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Muhanga, kwita no kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda, kuko ari bo barinzi b’igihango cy’ibyagezweho.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice

Yabibasabye mu mwiherero wabahurije mu Karere ka Huye mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Nzeri, wari ufite insanganyamatsiko igira iti "Gusigasira no guteza imbere ibyagezweho, uruhare rwanjye nawe."

Abagize Inama Njyanama y’Akarere, Abayobozi b’Amashami ku Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge na Komite y’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Karere, ni bo bitabiriye umwiherero wibanze ku kubaka no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ni umwiherero wagarutse ku bumwe nyuma y’uko hagaragaye ibibazo byo guhembera amacakubiri mu Ntara y’Amajyaruguru, ndetse bamwe mu bayobozi muri iyo Ntara baregura, abandi birukanwa mu mirimo, bemera ko bagize imbaraga nke mu gusigasira ubukwe bw’abaturage.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku bikorwa byakozwe mu mwaka wa 2022-2023, n’uruhare rwa buri we mu bikorwa biteganyijwe mu mwaka mushya, bafashe n’ingamba zigamije kwesa imihigo ya 2023-2024.

Mu biganiro na Guverineri Kayitesi, yasobanuriye abitabiriye umwiherero ko Politiki y’u Rwanda ishingiye ku muturage, bityo ko ibyo bakora byose bigomba gushingira ku iterambere n’imibereho myiza y’umuturage.

Agira ati "Ni ngombwa kwegera abaturage, ni mwebwe bareberaho uko bitwara, ni yo mpamvu mugomba kuba umwe, mugasigasira ibyagezweho na bo bakabareberaho, mubabere intangarugero, kubana na bo no kubakemurira ibibazo ku gihe".

Yongeyeho ko Umujyi wa Muhanga ari umwe mu Mijyi igaragiye Kigali (satellite city), bityo ko ibyo bakora byose bagomba kugereranya n’ibikorwa by’Umujyi wa Kigali.

Ibyo bikajyana no kwinjira mu bihe by’imvura, aho Guverineri Kayitesi yibukije abayobozi ko bagomba gukangurira abaturage kuzirika ibisenge by’inzu, no gusibura imigende y’amazi mu rwego rwo kwirinda ibiza.

Abayobozi basabwe kwegera abaturage batarabasha gutanga mituweli, mu rwego rwo kubashishikariza kwishyura umusanzu kuko indwara zidateguza.

Abayobozi bagaragarijwe ko ari bo batwaye urumuri rw’Ubumwe bw’Abanyarwanda, ari na bo barukwirakwiza kugira ngo rubaboneshereze.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwiyemeje ko bagiye kurushaho kwegera abaturage, bakabasobanurira ibyo batumva, kandi ibibazo byabo bigasubuzwa, kugira ngo hatagira uwagwa mu mutego w’amacakubiri, ahubwo bagafatanyiriza hamwe kubaka Igihugu no kugikorera.

Guverineri Kayitesi arasaba abakozi b'Akarere ka Muhanga kuba umwe
Guverineri Kayitesi arasaba abakozi b’Akarere ka Muhanga kuba umwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka