Guverineri Kabahizi avuga ko kuba imihigo itagerwaho neza biterwa n’abakozi badakorana neza
Mu rugendo rw’iminsi ibiri Guverineri w’intara y’uburengerazuba, Kabahizi Celestin, agirira mu karere ka Rusizi yabwiye abayobozi b’inzego z’ibanze ko nta mikoranire iri hagati y’abakozi bigatuma imihigo yahizwe imbere y’umukuru w’igihugu itagerwaho.
Kudakorana hagati y’abakozi ngo bikunze guterwa nuko abayobozi badafata ibyemezo mu kazi bashinzwe hakurikijwe uko inzego zigenda zirutana kimwe nuko hari abakora imirimo badafitiye ubushobozi.
Kuri uyu wa 04/04/2013, umuyobozi w’intara y’iburengerazuba yagarutse ku kibazo cyo kwibaza impamvu akarere ka Rusizi kadatera imbere mu bijyanye n’imyubako kandi ariko karere gafite byinshi bakagobye gushingiraho bazamura ubukungu bw’igihugu.

Aha yabahaye ingero zifatika z’imijyi imaze gutera imbere nka Rubavu na Muhanga kandi ntacyo irusha akakare ka Rusizi. Rusizi yo ifite ubucuruzi bwambukiranya imipaka , ababanki yose akorera mu gihugu, ubuhinzi, ikiyaga cya Kivu n’ibindi.
Yasabye abikorera ku giti cyabo gukora cyane kugira ngo aka karere gatere imbere. Guverineri yabwiye abayobozi ko badakwiye kwishimira kuyobora abaturage b’abakene ari naho yasabye abayobozi kujya bakoresha abantu bazi kubyaza ibikorwa umusaruro kandi babifiteho ubushobozi.
Guverineri Kabahizi Celestin yagaye abayobozi badafata ibyemezo ku bibazo runaka bibareba bagategereza ko hari abandi bazaza kubisubiza ibyo ngo bituma akarere kadatera imbere kuko ibibazo bitava aho biri.

Uyu muyobozi kandi yaneze ibikorwa bitagezweho byagaragariye mu mwiherero wa 10 birimo kuvanaho amabati ya Fibrociment atera indwara ya Kanseri ariko kugeza ubu akaba agisakaje inyubako nyinshi za Leta ndetse n’iz’abaturage.
Ibindi bibazo byagaragaye mu mwiherero wa 10 abayobozi basabwe gukemura bwangu ni ibirebana n’amadeni Leta ibereyemo ibitaro bya Gihundwe na Mibirizi byatewe n’ubwisungane mu kwivuza kimwe n’imiturire yo gutuza abantu ku midugudu itarasobanuka neza hamwe n’ikibazo cy’amashanyarazi ataragera ku baturage bose.
Ibyo byose abayobozi basabwe kubivana mu nzira hakoreshwa imbaraga zidasanzwe. Guverineri w’intara y’uburengerazuba yabwiye imbaga y’abayobozi bari bateraniye mu murenge wa Kamembe ko Abanyarwanda bagomba kuvuga igihugu cyabo neza bashingiye ku bikorwa kuko aribyo bizabahesha agaciro.

Ku bijyanye n’umutekano, General Mubaraka Muganga yabwiye abayobozi ko buri Munyarwanda yakagombye gukunda igihugu kurusha undi bityo hakabaho irushanywa aha yagarutse ku bantu batanga amafaranga ngo babacungire umutekano avuga ko amarondo atagomba gusimbuzwa amafaranga kuko n’abayahabwa nabo bakeneye umutekano.
Yakanguriye Abanyarwanda kuzitabira kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda aho yanakanguriye Abanyarwanda kugira ijisho ridahuga ku birebana n’umutekano muri ibi bihe byo kwibuka kuko kugeza ubu hakiri abagishaka kwangiza umudendenzo w’igihugu.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kuba abakozi badakora neza twabirebera mu mpande zitandukanye: Bashobora kuba badashoboye, bayoborwa nabi, cyangwa baradamaraye bagakora ibyo bishakiye. Kuki bakomeza kuba ikibazo se mu gihe ubushomeri mu Rwanda bugenda buzamuka? Baveho hajyeho abashoboye cg hashyirweho izindi ngamba zibafasha kunva neza ko ataribo kamara mu kazi.