Guverineri Habitegeko yihanganishije imiryango y’abana bane bishwe bagatabwa mu buvumo

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yihanganishije ababyeyi b’abana basanzwe mu buvumo tariki 31 Ukwakira 2021 barapfuye, bakaba barabonye imirambo yabo mu Murenge wa Bugeshi Akarere ka Rubavu.

Ni abana bane ari bo Twubahe Didier w’ imyaka 10, Mfitumukiza w’imyaka 11, Manirarera w’imyaka 12 na Ahishakiye w’imyaka 14, bakaba baraburiwe irengero tariki 15 Nzeri 2018.

Amakuru y’ibura ry’abo bana yababaje benshi barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi wagize ati "Birababaje rwose, twabimenye kandi RIB ikaba irimo kubikurikirana".

Guverineri Habitegeko François na we yagize ati "Twihanganishije iyo miryango yabuze abana babo. Inzego za Leta zirimo gukora ibishoboka byose ngo abakoze icyo cyaha bafatwe bagihanirwe".

Nyuma y’imyaka itatu imibiri y’abo bana iburiwe irengero yabonetse ubwo abaturage barimo bakurikira umujura wibye inkoko agahungira mu buvumo, ubwo abaturage bari bageze muri ubwo buvumo nibwo basanzemo imibiri y’abo bari baraburiwe irengero bahita batanga amakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka