Guverineri Habitegeko na Mukamana wari ushinzwe iby’ubutaka bakuwe mu nshingano
Habitegeko François wari Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, na Madamu Mukamana Espérance wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka, bakuwe mu nshingano, nk’uko itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Kanama 2023 ribivuga

Minisitiri w’Intebe ni we washyize umukono kuri itangazo rihagarika aba bayobozi ku nshingano zabo ashingiye kubiteganywa n’itegeko No 14 /2013 ryo kuwa 25/3/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by’Intara cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9.
Tariki 15 Werurwe 2021 nibwo Guverineri Habitegeko yahawe inshingano zo kuyobora Intara y’Iburengerazuba avuye ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yayoboye imyaka 10.

Yayoboye Intara y’Iburengerazuba, asimbuye Alphonse Munyantwali na we wahawe inshingano zo kuyiyobora kuva tariki 4 Ukwakira 2016 avuye mu Ntara y’Amajyepfo.
Guverineri Habitegeko yahawe izi nshingano zo kuyobora iyi Ntara nyuma y’uko Akarere ka Nyaruguru kari mu twavuye mu myanya y’inyuma kagera ku mwanya wa mbere ubwo hatangazwaga amanota y’imihigo y’umwaka wa 2019/2020.
Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe | Communiqué from the Office of the Prime Minister pic.twitter.com/XfZJ9n1Mu7
— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) August 28, 2023
Akimara gusezererwa, Habitegeko yanditse ubutumwa bushimira Perezida Kagame, ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mbashimiye amahirwe mwampaye yo kuyobora abaturage b’Intara y’Iburengerazuba. Ibitagenze neza ndabisabira imbabazi. Nzakomeza gufatanya n’abandi mu rugamba rwo guteza imbere Igihugu cyacu. Mwarakoze.”
Mukamana Espérance na we yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mbikuye ku mutima, mbashimiye ku bw’icyizere mwangiriye mukampa inshingano zo kuyobora ikigo cy’igihugu cy’ubutaka mu myaka irenga 6 ishize. Ndabizeza gukomeza gutanga umusanzu wanjye mu kubaka Igihugu.”
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika @PaulKagame mbashimiye amahirwe mwampaye yo kuyobora abaturage b’intara ya @RwandaWest . Ibitagenze neza ndabisabira imbabazi. Nzakomeza gufatanya n’abandi mu rugamba rwo guteza imbere Igihugu cyacu. Mwarakoze
— Habitegeko Francis (@HabitegekoFran1) August 28, 2023
Ohereza igitekerezo
|
na kamanzi jakline bamwirukane kubera imiyoborere ye mibi n’imyitwarire itamubereye nk’umugore
Gusimburana ku myanya ni byiza kugirango habeho n’impinduka. Ariko umuntu yibaza impamvu hari abadakorwaho kandi barangwa n’imikorere mibicyane. Ngirango nuko wenda inzego bayoboye ari izo kuzuza imyanya gusa. nkubu haribazwa ukuntu umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore atajya akorwaho kandi imikorere ye izwi na bose wagira ngo ahagarikiwe n’ingwe pee. Muzabikurikirane kuva yagera muri ruriya rwego agira ikimuranga gikomeye kirimo Guhangana,gutonesha n’ibindi