Guverineri Habitegeko agiye kusa ikivi cya Munyantwali

Mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri Munyantwali Alphonse wari usanzwe ayobora Intara y’Iburengerazuba hamwe na Guverineri mushya w’iyo Ntara, Habitegeko François, Munyantwali yagaragaje ibikorwa byagezweho by’Intara y’Iburengerazuba amwereka n’akazi amusigiye agiye gukomeza.

Guverineri Habitegeko (iburyo) ahererekanya ububasha n'uwo yasimbuye, Munyantwali Alphonse
Guverineri Habitegeko (iburyo) ahererekanya ububasha n’uwo yasimbuye, Munyantwali Alphonse

Munyantwali avuga ko Intara y’Iburengerazuba ari nziza kandi ifite amarembo ayihuza n’izindi Ntara n’igihugu byegeranye n’u Rwanda, kandi ko ifite amahirwe menshi ayiteza imbere nka pariki eshatu, imipaka itandatu iyihuza n’ibindi bihugu, ibyambu by’ubucuruzi ku kiyaga cya Kivu, ibibuga by’indege bibiri n’inganda ebyiri zicukura gaze methane mu gufasha igihugu kubona amashanyarazi akoreshwa.

Ni intara ikize ku cyayi kuko buri Karere gafite uruganda rw’icyayi, ikabamo n’inganda zitunganya ikawa 120.

Iyo Ntara ikize ku bworozi bw’inka ndetse ikagira inzuri muri Gishwati ariko ikagira n’inka zororerwa mu biraro zigatanga umusaruro ku nganda ebyiri z’amata zirimo Mukamira na Giheke.

Ikize kandi ku bworozi bw’amafi mu kiyaga cya Kivu, inkoko n’ingurube kandi bifite isoko rinini mu Rwanda no mu bihugu byegeranye nayo.

Intara y’Iburengerazuba ifite amasoko yambukiranya imipaka mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Rubavu, ndetse ikagira umusaruro mwinshi uboneka mu buhinzi bitewe n’ubutaka bwiza.

Iyo Ntara ikize ku hantu nyaburanga n’amateka kandi bikurura ba mukerarugendo, Munyantwali avuga ko ibyo byiza biboneka hari n’imbogamizi bigira nk’ikibazo cy’ibiza byibasira intara.

Agira ati "Kimwe mu bibazo iyi Ntara ifite ni ibikorwa remezo kuko imihanda n’amateme byangizwa n’ibiza buri gihe ndetse n’ubu hakaba hari ibiri gukorwa mu Karere ka Ngororero.

Navuga ko mu buhinzi hakenewe kongerwa inyongeramusaruro mu kuzamura umusaruro, kubungabunga ibidukikije cyane icyogogo cya Sebeya, amapariki n’amashyamba, navuga ko hari byinshi byakozwe mu kubaka amahoteli ariko aracyakeneye gutezwa imbere".

Habitegeko yakiriwe n'abo bazakorana
Habitegeko yakiriwe n’abo bazakorana

Munyantwali avuga ko Intara y’Iburengerazuba ifite imijyi itatu yunganira Umujyi wa Kigali harimo Rusizi, Rubavu na Karongi akavuga ko Rusizi na Rubavu ibikorwa bigeze kure ariko Karongi hakeneye gufashwa gutunganywa haba mu kongera imihanda.

Akomeza avuga ko hakenewe kongera ubuso bw’icyayi, gukurikirana ibikorwa byo kubaka amato yakoreshwa mu kiyaga cya Kivu, guteza imbere ubworozi bw’amafi mu Kivu, guteza imbere gahunda ya Ejo Heza, ariko ngo hakwiye imbaraga mu gukurikirana ibikorwa by’amakoperative ni byo akora kugira ngo ateze imbere abayarimo.

Yungamo ko hakenewe kuzamura imibereho myiza y’abaturage haherewe ku bari muri gahunda ya VUP, gukemura ibibazo by’abaturage, kubungabunga umutekano w’Intara n’igihugu kuko ari Intara ihana imbibi n’igihugu cya Congo n’u Burundi.

Munyantwali avuga ko kimwe mu bibazo byihutirwa ari ugushyira abakozi mu kazi kuko bitanga icyuho mu gutanga serivisi nziza ku baturage.

Munyantwali ashimira Perezida Kagame wamuhaye amahirwe yo gukorera igihugu ariko akanashimira abaturage bamufashije kuzuza inshingano ze, akavuga ko azakomeza gukorera igihugu bidashidikanywaho.

Munyantwali yashimiwe akazi yakoze
Munyantwali yashimiwe akazi yakoze

Guverineri Habitegeko wahaye inshingano zo kuyobora Intara y’Iburengerazuba avuga ko umusingi Munyantwali amusigiye azawuhereho mu kwihutisha iterambere ry’Intara n’abayituye.

Ati "Gahunda zirimo gukorwa tuzazikomeza dufasha uturere kuzishyira mu bikorwa, tubagire inama no gukora ubuvugizi no gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe ahari. Ndizera ko urugamba rw’iterambere rugiye kwihuta dufatanyije nabo dusanze. Ndizera ko hahindutse umutoza ariko ikipe itsinda irakomeza kandi umutoza mukuru, Perezida Paul Kagame, turamufite n’umurongo yaduhaye".

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ashimira Munyantwali Alphonse imirimo yakoze, akavuga ko yafashije Abanyarwanda kugira imibereho myiza kuva akiri Burugumesitiri, Mayor kugeza ku rwego rwa Guverineri.

Ndizera ko ubunararibonye bwe buzakomeza kudufasha guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri Gatabazi yasabye Habitegeko kwegera abaturage no kubafasha gukemura ibibazo afatanyije n’inzego asanze zirimo amadini n’amatorero, urubyiro n’abikorera.

Ati "Gukorana n’abafatanyabikorwa ni ingenzi ariko gukemura ibibazo by’abaturage ni inshingano kuko iyo ugiriwe ikizere hari ibintu bitatu ugomba kumenya; birimo kudatakaza ikizere ugirirwa mu bantu benshi, gusobanukirwa neza inshingano ufite hamwe no kumenya uburemere bw’inshingano wahawe".

Minisitiri Gatabazi avuga ko abayobozi bagomba gushyira imbere siporo igihe izaba yongeye kwemerwa, icyakora ngo ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19 zigomba gushyirwamo imbaraga kugira ngo kitazasubiza abantu inyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka