Guverineri Gatabazi yihanangirije abayobozi badatanga amakuru
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, yanenze abayobozi birirwa bakwepa itangazamakuru, avuga ko kudatanga amakuru ku muyobozi biri mu bidindiza iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, bikadindiza n’imikorere yabo.

Yabivugiye mu nama iherutse kumuhuza n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye baba muri iyo Ntara, aho yasubizaga ikibazo umunyamakuru yamubajije ku bayobozi bamwe na bamwe banga kwitaba telefoni z’abanyamakuru.
Guverineri Gatabazi yavuze ko kutitaba telefoni kw’abayobozi, akenshi biba bishingiye ku bibazo baba bifitiye binyuranyije n’imikorere myiza ijyanye n’inshingano zabo.
Yavuze ko we ubwe atajya ava ku murongo n’iyo ari mu kazi kamuhugije. Ngo iyo asoje ako kazi areba muri telefoni akavugana n’abamushatse kugira ngo yumve icyo bamushakiraga.

Agira ati “Ubu ndi hano uwampamagaye yambuze kuko nta telephone mfite hano, ariko aho nayishyize iri ku murongo. Ninsubira kuri telefoni ibyo ari byo byose abambuze ndabashaka”.
Akomeza agira ati “Gusa abayobozi duhamagarwa n’abantu benshi, hari ubwo nsanga abanshatse ari igihumbi, sinahamagara abantu igihumbi ngo mbishobore, ariko duhe agaciro umuntu uduhamagaye hari ubwo aba yahuye n’ikibazo gikomeye cyakemurwa n’umuyobozi”.
Guverineri Gatabazi yavuze ko hari ubwo umuturage ahamagara umuyobozi ari mu kaga, ashaka gutabarwa ugasanga ahuye n’ingorane kubera ko yiyambaje umuyobozi akamubura.
Yatanze urugero tw’abaturage bo mu Murenge wa Kinigi muri Musanze, baherutse guterwa n’abagizi ba nabi, aho bamuhamagaye bamuha amakuru nyuma yuko bari babuze ubuyobozi bubegereye.

Agira ati “Hari ubwo umuturage ahamagara umuyobozi atewe n’abagizi ba nabi. Njyewe abantu bampamagaye bamwira ko batewe n’abacengezi ni abaturage bo muri Kinigi.
Umuturage yarampamagaye ati twatewe, nanjye ntangira guhamagara abayobozi. Uwo muturage yampamagaye antuka ndavuga nti ese kuki umpamagaye uri kumbwira nabi, ati ngomba kukubwira nabi kuko nahamagaye guhera ku kagari mbura umyitaba, none ni wowe ngezeho kandi baduteye”.
Guverineri Gatabazi yasabye abayobozi kujya bitaba telefoni kuko iyo banze kwitaba hari byinshi bipfa bijyanye n’inshingano zabo, ababwira ko gukorana n’itangazamakuru biri mu bizamura imikoranire myiza hagati yabo n’abaturage bayobora.
Yanatanze urugero rw’umwe mu bayobozi b’uturere ufite ingeso yo kutitaba telefoni, ngo nawe mu bihe binyuranye iyo amushatse aramubura.
Agira ati “Ntangazwa n’abayobozi bimana amakuru, Hari umu Meya umwe twaganiriye muri iyi minsi, ndamubwira ngo ndaguhamagara nanjye nkakubura, ntunampamagare nyuma yaho ngo umbwire ko wabonetse.
Bagenzi banjye dufate abanyamakuru nk’abafatanyabikorwa ba mbere, abanyamakuru batabayeho ibyo dukora ntaho byagera. Uzi ko umunyamakuru umwe ashobora gutangaza ikintu cyari butware miliyoni 100 kugira ngo kigere ku baturage, akakivuga mu ijambo rimwe”!

Abayobozi b’uturere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru bari bitabiriye iyo nama, bemeranyije ku byo Guverineri Gatabazi yabanenze byo kuba badatangira amakuru ku gihe, bamwizeza ko bagiye guhindura imikorere bakarushaho gukorana n’itangazamakuru, baharanira kurushaho gukemura ibibazo bibangamiye abaturage.
Ohereza igitekerezo
|