Guverineri Gatabazi yifashishije itangazamakuru mu kumenya imibereho y’abaturage mu bihe bya COVID-19

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru (Guverineri) Gatabazi Jean Marie Vianney yafashe ingamba zo korohereza itangazamakuru kugera ku nkuru mu rwego rwo kureba uburyo abatuye Intara y’Amajyaruguru bahanganye na Coronavirus, no kumenya ibindi bibazo abaturage bafite bisabwa gukemurwa.

Icyo gihe abanyamakuru mbere yo kujya gutara inkuru babanje kungurana ibitekerezo na Guverineri Gatabazi
Icyo gihe abanyamakuru mbere yo kujya gutara inkuru babanje kungurana ibitekerezo na Guverineri Gatabazi

Bamwe mu banyamakuru 18 bitabiriye icyo gikorwa ni abasanzwe bahagarariye ibitangazamakuru binyuranye mu gihugu bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru, aho bari mu matsinda ane basura uturere twose tugize intara y’Amajyaruguru ku itariki ya 31 Werurwe no ku itariki 01 Mata 2020.

Uwo muyobozi watanze imodoka ebyiri muri icyo gikorwa mu gihe cy’iminsi ibiri, yavuze ko ari icyifuzo yagize muri iki gihe cyo kwirinda Coronavirus, aho yabonye ko muri ibi bihe abanyamakuru bakeneye kumenya byinshi mu gace bakoreramo nyuma y’uko yabonye ko abanyamakuru bitagiye biborohera kubona uburyo bwo kugera ku nkuru uko babyifuza muri ibi bihe.

Avuga ko gukorana n’abanyamakuru abona ko ari bwo buryo bwiza bwo kumenya neza amakuru y’abaturage ayoboye muri ibi bihe bikomeye, hagamijwe kumva ibibazo byabo no kubikemura.

Agira ati “Ku bijyanye n’iyi virus, nzi neza ko mwebwe abanyamakuru muzi byinshi kuko musoma mukanakurukira. Burya amakuru ni yo afasha abantu guhindura imyitwarire bishingira ku makuru, ku bumenyi no ku bunararibonye mufite.

Gatabazi yavuze ko hari ubwo abaturage bafatirwa mu makosa anyuranye, bakwisobanura bagafatwa nk’abere kubera ko nta makuru bagejejweho n’ubuyobozi. Ngo ni yo mpamvu yo kubageraho mukumva neza ingorane bahura na zo mu mibereho yabo ya buri munsi.

Ati “Abaturage bacu, hari ubwo bafatirwa mu makosa bakaba abere kubera ko badafite amakuru. Umuntu udafite amakuru burya ntabwo umurega ko yakoze icyaha, ubu aba bantu mubona bari kumanuka hano mu muhanda bikoreye amabase n’ibitebo, mu mutwe wabo harimo ukurangura. Ibyo baganira nta Coronavirus irimo, bari gucungana n’inyungu zabo gusa z’uko barangura bakajya gucuruza”.

Uwo muyobozi yavuze ko yifuje ko abanyamakuru boroherezwa kugera ku nkuru hirya no hino mu byaro, ku mpamvu zimwe na zimwe zinyuranye ziri mu nyungu z’Abanyarwanda.

Ati “Twifuje ko mujya kuri terrain kubera impamvu zinyuranye. Icya mbere, abanyamakuru mufite ikibazo cyo kugera ku nkuru muri iki gihe ngo mumenye inyitwarire y’abaturage n’ibibazo bafite uyu munsi, ni yo mpamvu twashatse imodoka mu kuborohereza mu mikoranire. Bibaye na ngombwa izi modoka zahoraho kugeza iki kibazo kirangiye, mwakumva ahantu hari ibibazo mukazifashisha, ariko namwe mukamenya kwirinda mu buryo bwose bushoboka”.

Arongera ati “Twifuje rero ko mujya kureba imyitwarire y’abaturage kuri iki kibazo cya Coronavirus, ikindi hari ibintu byemewe gukomeza gukora, icya mbere ni ubuhinzi. Nimubona abantu bahinga bizaba bivuze ko bari kubahiriza amabwiriza ya Leta, impamvu bagomba guhinga ni uguteganya ko twagira ikibazo cy’ibiryo, gusa ikibazo cy’uburwayi gikomeje kikaba cyagera no mu byaro guhinga byahagarara, ni yo mpamvu abaturage basabwa guhinga ariko birinda ko icyo cyorezo cyabageraho”.

Guverineri Gatabazi yasabye abanyamakuru kureba niba imisanzu y’ingoboka na VUP bigera ku baturage uko bikwiye, abasaba kandi kureba niba abaturage bubahiriza amabwiriza yose ya Leta arimo gukaraba intoki no kubigira umuco, kutegerana, kumenya niba hari abaturage bava hanze banyuze mu nzira zitemewe bakajya mu baturage badapimwe, n’ibindi.

Agira ati “Mubaze abaturage uburyo bumva amabwiriza ya Leta mu kwirinda Coronavirus, kandi namwe mubibabwire mutaravayo. Ibi turimo ni ugutara amakuru ariko kandi bijyana no kwigisha. Murabona nk’aba bantu bari mu muhanda, umwe arazamuka asunika igare ririho ibintu biremereye, murabona abandi babiri begeranye nta ntera ya metero irimo, murebe ruriya ruhurirane rw’imyuka y’abantu batatu yateza ibibazo ni yo mpamvu aho muhura na bo mubigisha”.

Mu bindi asaba abanyamakuru ni ukureba niba hari utubari dukora mu ijoro, no kureba ku bibazo byose byabangamira imigendekere myiza ijyanye no kubahiriza amabwiriza ya Leta mu gukumira COVID-19 no kumenya kandi niba abayobozi b’inzego z’ibanze bafasha abaturage mu kwivana muri ibi bihe.

Bimwe mu bibazo byagaragaye ni uko bamwe mu baturage basaba ubufasha kubera ko batakibona aho baca inshuro, abahinzi batabonera ifumbire ku gihe n’ibindi. Gusa bigaragara ko umubare minini w’abaturage bamaze kumenya COVID-19 n’uburyo bwo kuyirinda bagendeye ku mabwiriza yashyizweho na Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uyu mugabo ni ingirakamaro azanshake muhe inama Ku karere Northern,

Hitdidino@gmail yanditse ku itariki ya: 8-04-2020  →  Musubize

guverineri Gatabazi urashoboye

cyane

Munyarufungo Evariste yanditse ku itariki ya: 7-04-2020  →  Musubize

Uyu mu gouverneur jye ndamukunda
Usanga iteka ahangayikishijwe n’imibereho y’abaturage be

John yanditse ku itariki ya: 7-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka