Guverineri Gatabazi yahaye ubuhamya abaturage bw’uko Covid-19 yari imuhitanye

Mu rugendo Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, yagiriye mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke ku itariki 01 Werurwe 2021, yaganirije abaturage ku bubi bwa Covid-19, ndetse anabaha ubuhamya bw’uko iyo ndwara yari umuhitanye Imana igakinga akaboko, benshi bagwa mu kantu biyemeza gukaza ingamba zo kuyirinda.

Guverineri Gatabazi yahaye ubuhamya abaturage bw'uko Covid-19 yari imuhitanye abasaba gukomeza kuyirinda
Guverineri Gatabazi yahaye ubuhamya abaturage bw’uko Covid-19 yari imuhitanye abasaba gukomeza kuyirinda

Guverineri Gatabazi ni umugabo ukunze kuganiriza abaturage yifashishije ingero, mu bukangurambaga bwo kwirinda COVID-19 arimo gukorera mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru muri iyi minsi, akomeje kwitangaho urugero abwira abaturage ububi bw’icyo cyorezo cyamugezeho.

Mu ijambo rye yabwiye abaturage ko yanduye COVID-19 aranayikira, ndetse afata n’icyemezo cyo gusaba misa yo gushimira Imana yamurinze muri ubwo buryayi, dore ko anemeza ko yageze ku kigero cyo kongererwa umwuka.

Yagize ati “Mu bindi bihugu bamwe kwirinda Covid-19 byarabananiye bahitamo kuvuga ko nta yihari, ariko twe tuzi ko ihari tuzi ko igira nabi kandi ko yangiza ubuzima bw’abantu.

Arongera ati “Njye mubona imbere yanyu narayirwaye nzi ububabare yanteye, rwose njye nabibabwira nkabibahamiriza n’ejo ku cyumweru nasabye misa yo gushimira Imana kubera ko yankijije COVID-19 kuko nari ngeze ku munota wa nyuma. Covid-19 irahari, tuyirinde iracyavuza ubuhuha”.

Uwo muyobozi warwaye kugeza ubwo ajya mu bitaro bya Roi Faisal ashyirwamo imashini zimwongerera umwuka, akimara kubwira abaturage uburyo Covid-19 yari imutwaye ubuzima, abenshi bari bicaye imbere ye bahise bazamura vuba vuba udupfukamunwa bari bambaye nabi, ndetse n’abari batwambaye neza bose bagiye bikora ku munwa no ku mazuru bareba ko batwambaye uko bikwiye.

Guverineri Gatabazi akimara kubona ko ubuhamya bwe hari benshi bukoze ku mutima, yakomeje ijambo ribahumuriza, abereka ko nubwo icyo cyorezo gifite imbaraga ariko ko u Rwanda ruzagitsinda kubera ko hafashwe ingamba zinyuranye zo kugihashya.

Ati “Covid-19 imeze nabi ariko tuzayitsinda, tuzayitsinda kuko dufite ubuyobozi bwafashe ingamba zikomeye, turashimira abaturage ko mwabyumvise, turabashimira uburyo mwubahiriza ingamba Leta yafashe”.

Abaturage bafashe ingamba zikomeye zo gukomeza kwirinda icyo cyorezo gifata n'abayobozi
Abaturage bafashe ingamba zikomeye zo gukomeza kwirinda icyo cyorezo gifata n’abayobozi

Nyuma y’ubuhamya bwa Guverineri Gatabazi, Kigali Today yegereye abaturage bayibwira ko batigeze bamenya ibibazo umuyobozi wabo yagize ari nabyo byabateye kwikanga, bemeza ko barushijeho kumva ububi bw’icyo cyorezo kandi ko bagiye gukomeza kukirwanya bivuye inyuma.

Mukamwezi ati “Eh Guverineri avuze ko yarwaye Covid-19 twumva biradutunguye, uzi ko ngo yari apfuye? Twari tugiye kumva inkuru mbi Imana iratabara, ntabwo twamenye ko umuyobozi wacu nawe yarwaye. None ubwo niba Corona iri gufata abayobozi twe ba rubanda giseseka turi he! Dusanzwe twirinda ariko twongeremo imbaraga”.

Dukamishenayo Immaculée ati “Ntabwo twamenye ko Guverineri wacu yarwaye Corona, ngo yari apfuye disi! Turatunguwe pe! Adushishikarije kuyirinda ati mwirinde Covid-19 ni indwara ikomeye nanjye yangezeho. Twagize impungenge ariko twibuka ko yayirwaye akayikira, gusa tubonye ko iriya ndwara ntawe itafata, irakomeye pe”.

Muzirampunzi Sylvère ati “Iyi Corona yadukuye umutima, cyane cyane iyo twumva ko iri gufata n’abayobozi, irakaze ariko twizeye ko tuzayitsinda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka