Guverineri Gasana yavuze icyatumye Intara y’Iburasirazuba iza imbere mu kwesa imihigo

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko gukorera ku bipimo, ku ntego no ku gihe ari bimwe mu byatumye iyo Ntara iza ku isonga mu kwesa imihigo, ndetse n’Uturere tubiri twayo tukaza muri dutanu twa mbere.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana

Yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 05 Werurwe 2023, mu kiganiro ’Kubaza bitera kumenya’, cyatambutse kuri Radio Rwanda.

Guverineri Gasana yashimiye ubufatanye bwaranze inzego zose haba Ubuyobozi, abakozi, abafatanyabikorwa n’abaturage muri rusange, mu kwesa imihigo ya 2021-2022, asaba ko ubu bufatanye bwakomeza no mu mihigo ya 2022-2023.

Yavuze ko bimwe mu byabafashije kwesa iyi mihigo ari ugukorera ku bipimo, intego no ku gihe.

Yagize ati “Mu Ntara y’Iburasirazuba twahisemo gukorera ku ngamba, gukorera ku mihigo, gukorera ku bipimo, gukorera ku mibare, gukorera ku gihe, gukorera ku Ntego no gusuzuma ingaruka y’ibyavuyemo”.

Mu mwaka w’Ingengo y’imari wa 2021-2022, hakoreshejwe ingengo y’imari isaga Miliyari 200, hakorwa ibikorwa bitandukanye birimo kubaka ibikorwa remezo birimo imihanda ya Kaburimbo n’indi, imiyoboro y’amazi mu rwego rwo kugeza amazi meza ku baturage, kubaka ibigo by’ubuvuzi n’ibindi.

Muri uyu mwaka w’ingego y’imari wa 2022-2023, Imihigo isaga 700 niyo irimo gushyirwa mu bikorwa.

Guverineri Gasana yasabye abaturage ubufatanye, ariko asaba n’abayobozi kurushaho gutanga serivisi nziza no kwishakamo ibisubizo.

Ati "Turasaba abaturage kubahiriza gahunda za Leta no gukomeza gufatanya n’abayobozi mu bikorwa bitandukanye. Abayobozi nabo barasabwa gutanga serivisi nziza kandi ku gihe, ibyo umuturage asaba abibone kandi ku gihe, guhanga udushya no kwishakamo ibisubizo".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka