Guverineri Dushimimana yasabye Abanyarwanda bajya muri RDC kwigengesera

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, yasabye Abanyarwanda bakorera ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), kwigengesera kuko badakunzwe, abasaba kubahiriza amasaha y’ingendo.

Abajya muri DRC barasabwa kwigengesera
Abajya muri DRC barasabwa kwigengesera

Guverineri Dushimimana abisabye mu gihe mu Burasirazuba bwa DRC, harimo kubera imirwano ihanganishije inyeshyamba z’umutwe wa M23 zimaze umwaka muri Teritwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo, hakaba hari imirwano ikomeye mu bice bya Kibumba, Kitshanga na Rutshuru.

Leta ya DRC yakomeje gushinja u Rwanda gushyigikira M23 yagaragaje ubushobozi n’ubuhanga ku rugamba kurusha ingabo za FARDC.

Ibi bituma Abanyarwanda bajya mu Burasirazuba bwa Congo bafatwa nk’abakorana na M23, ndetse bakaba bashobora guhohoterwa.

Kuva 2022 imirwano yakongera kubura, Abanyarwanda n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, bagiye bibasirwa mu burasirazuba bwa Congo, cyane cyane mu mujyi wa Goma. Ibi byatumye urujya n’uruza hagati y’imijyi yombi rugabanuka ndetse n’amasaha y’ubuhahirane aragabanuka, kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugera saa cyenda z’amanywa, aho Congo ihita ifunga umupaka.

Umupaka wari usanzwe ukoreshwa n’abantu ibihumbi 50 ku munsi, ubu ntibarenga 3000 bitewe n’ingamba n’amananiza Leta ya Congo yashyizeho, harimo gukuraho ikoreshwa ry’indangamuntu ku batuye mu mijyi yombi mu buhahirane.

Guverineri Dushimimana asaba abantu bakomeje kujya guhahira muri DRC, kugenda bigengesereye birinda ko bagira ibibazo bahura nabyo.

Agira ati «U Rwanda ruhora rushaka kubana neza n’abaturanyi, ariko nanone ntirwahatira abatabishaka, nubwo hazakomeza gukorwa ibishoboka ngo habeho imibanire myiza, ariko abakomeje kujyayo bagomba kwigengesera, bakamenya ko badakunzwe. »

Umutekano mu Rwanda urarinzwe

Guverineri Dushimimana avuga ko umutekano mu Rwanda urinzwe neza n’inzego z’umutekano, hari Abanyarwanda bafite ubushake bwo kurinda igihugu cyabo.

Imirwano ibera mu Burasirazuba bwa Congo iri muri teritwari ya Nyiragongo mu gace ka Kibumba.

Ni agace kegereye u Rwanda ku bilometero bitarenze bibiri, icyakora kuva mu gihe cy’icyumweru haba imirwano Umunyarwanda umwe ni we wakomerekejejwe n’isasu, ryavuye Kanyarucinya rimukomeretsa mu bitugu.

Abatuye mu Mirenge ya Bugeshi, Busasamana, Cyanzarwe na Rubavu baturiye umupaka uhuza RDC n’u Rwanda, bavuga ko uretse kumva urusaku rw’ibisasu n’amasasu mato avugira i Kibumba, atabageraho kandi bizeye ko umutekano wabo urinzwe.

Guverineri Dushimimana Lambert
Guverineri Dushimimana Lambert

Nsanzabakize, umuturage Kigali Today yasanze mu Murenge wa Busasamana, avuga ko imirwano itabateye ubwoba.

Agira ati «Nibyo imirwano iri hafi yacu ariko ntabwo iduteye ubwoba, kuko twizeye inzego z’umutekano zacu, zihagaze neza, imirwano iraba ariko ntabwo barasa mu Rwanda. »

Imirwano ibera mu duce twegereye u Rwanda ntiyatumye hari impunzi zinjira mu Rwanda, ahubwo benshi mu baturage bavuye ahari kubera imirwano bajya mu bice biyoboye na M23, aho bacungiwe umutekano mu gihe abandi bagiye mu nkambi ya Kanyarucinya.

Mu gihe cy’icyumweru imirwano ibera mu misozi ikikije Kibumba, ingabo za FARDC n’abarwanyi ba M23, ntawe urashobora gutsinda undi ngo amukure mu birindiro, icyakora ishobora kuba imirwano ikomeye ku buryo FARDC iramutse iyitsinzwe, yatuma umujyi wa Goma uri ku bilometero 20 ufatwa n’inyeshyamba za M23, nk’uko na zo zihatsindiwe byatuma zitakaza uduce twinshi zari zifite muri Rutshuru na Nyiragongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka