Guverineri Bosenibamwe arasaba abakirisitu Gatolika gushyigikira gahunda z’iterambere
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, arasaba abakirisitu Gatolika gushyigikira gahunda za Guverinoma zigamije iterambere ry’umuturage ariryo ry’igihugu muri rusange, cyane ko iri dini rifite abayoboke benshi mu gihugu.
Mu muhango wo guha ubusaseridoti abapadiri babiri ba diyosezi ya Ruhengeri wabaye kuri iki cyumweru tariki 28/07/2013, Guverineri Bosenibamwe yasabye ko hakomeza ubufatanye kugirango iterambere rigerweho byihuse.
Ati: “Duharanire ko tugomba gushyigikira gahunda za Guverinoma ziteza imbere igihugu cyacu, aho abakirisitu bacu bazakomeza kuba bafite imibereho myiza”.

Musenyeri Harorimana Vincent wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yasabye intama ayoboye kwita cyane ku rubyiruko, kuko ariho ejo heza ha kiliziya by’umwihariko n’igihugu muri rusange hazashingira.
Ati: “Twite cyane ku rubyiruko, ari narwo rwinshi muri kiliziya yacu, rukaba n’amezero y’igihugu cyacu. Uwise ku rubyiruko, aba yiteganyirije”.
Abapadiri bahawe ubusaseridoti ni Padiri Ryumugabe Robert, na Padiri Mbarushimana Celestin, wahise unoherezwa gukora umurimo w’Imana muri Paruwasi ya Mwange, ari nayo yavutse nyuma muri iyi diyosezi, naho mugenzi we yoherezwa muri Paruwasi ya Rwaza, imwe mu zabanje mu Rwanda.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|