Guverineri Bosenibamwe Aime ateganya gukora iki igihe azaba avuye mu buyobozi?

Mu kiganiro kirambuye, umunyamakuru wa Kigali Today yagiranye na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, kuri uyu wa kane tariki 14/8/2014 yatangaje byinshi ku buzima bwe bwo hanze y’inshingano z’ubuyobozi, amakipe akunda, amafunguro amugwa neza, ibyo akora mu gihe cyokwidagadura n’icyo ateganya nyuma yo kuva mu mirimo y’ubuyobozi.

K2D: Basanzwe babazi nka Guverineri, uretse kuba Guverineri, nyakubahwa Bosenibamwe ni muntu ki?

Bosenibamwe: Murakoze cyane! Bosenibamwe, nk’uko mubivuze ni Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru hashize imyaka irenga itanu. Na mbere yo kuba guverineri nari Umuyobozi w’Akarere ka Burera imyaka itatu.

Na mbere yo kuba mayor nari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara ya Kibungo na bwo nabimazeho imyaka itatu n’igice cyangwa ine, nakoze muri MINAGRI ariko mbere y’aho nabaye Umunyamabanga w’Akarere ka Burera mu gihe cy’imyaka ibiri n’umwarimu igihe gito muri make niyo carriere yanjye.

Ariko na none Bosenibamwe yize amashuri ahanitse mu by’ubuhinzi n’ubworozi. Muri make ni umukozi wa Leta, turubatse dufite abana batanu.

Guverineri Bosenibamwe Aime ari mu biro yatangaje byinshi ku buzima bwe bwa nyuma y'akazi.
Guverineri Bosenibamwe Aime ari mu biro yatangaje byinshi ku buzima bwe bwa nyuma y’akazi.

K2D: Musabwa byinshi bigamije imibereho myiza y’abaturage, ese iyo mubonye umwanya hanze y’akazi mwidagadura mute?

Bosenibamwe: Eeee! Ntabwo byoroshye iyo urebye inshingano dusabwa, kuyobora intara igizwe n’abaturage bakabaka miliyoni ebyiri ntabwo ari misiyo yoroshye.

Icya mbere ni uko dukunda siporo. Iyo tubonye akanya muri weekend turi mu Ntara dukora siporo ya phyisique ni ukuvuga kunanura imitsi, kwiruka tubishakira akanya. Kugira ngo ubone imbaraga zo gukora inshingano dusabwa hari ukuntu uba ucunga umubiri wawe.

K2D: Siporo ziratandukanye mfatiye ku rugero rwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akunda umupira w’amaguru, bizwi ko afana ikipe y’ Arsenal. Mwe mukunda iyihe kipe?

Bosenibamwe: Amakipe yo arahari ni menshi. Dufashe nko mu Rwanda navuga ko mfana ikipe ya Musanze, ikipe mbereye perezida w’icyubahiro nubwo tutari ku mwanya uhanitse cyane ariko ni ho tugana ndayifana rero.

Mfana kandi Amavubi nk’ikipe y’igihugu cyanjye. Muri Afurika, nkunda ikipe ya Nigeriya naho ku isi nkunda ikipe ya Brazil nubwo ititwaye neza mu gikombe cy’isi. Mu makarabu mfana ikipe ya Chelse, the Blues ni yo kipe iri mu maraso yanjye ndayifana kuva kera nubwo ijya isitara rimwe na rimwe ni ko bigenda mu mupira w’amaguru.

K2D: Iyo mwabonye umwanya wo kwidagadura n’umuryango wanyu mukora iki?

Bosenibamwe: Iyo ndi kumwe n’umuryango, icya mbere dukunda, umuryango wacu ukunda gusenga. Madame wanjye ayobora korali y’abana batoya ba Baptista hashize imyaka ikabakaba 10 abarera, bavamo ari bakuru bakajya mu yandi makorali. Ni korali yitwa Holebu...Madamu wanjye kimwe nanjye dukunda gusenga.

Jyewe birumvikana ko rimwe na rimwe hari igihe inshingano zanjye zo kuyobora intara igizwe n’amatorero atandukanye, hari igihe njya kwifatanya n’abanya-gatolika mu birori byabo, nkifatanya n’abaprotestanti ADEPR mu birori byabo, njye itorero ryanjye ni aba-Baptista. Njye n’umuryango wanjye: madame n’abana dukunda gusenga n’abana baririma muri iyo korali. Gukorera Imana nabyo biza bidufasha kuzuza inshingano twashinzwe n’igihugu.

K2D: Njye nkunda amafungo ya Kinyarwanda, mwe amafunguro abagwa neza ameze ate?

Bosenibamwe: Nanjye ndemeranwa nawe. Iyo urebye uko abakurambere bacu bagiye bahangana n’indwara zitandukanye, burya amafunguro ya Kinyarwanda aba meza cyane. Burya nk’amafunguro nk’imboga, amashu, karoti ndetse n’ibishyimbo angwa neza, ibirayi bitarimo amavuta bitogosheje, ibijumba n’imyumbati, ibiryo nk’ibyo biramfasha cyane.

K2D: Muri abayobozi igihe nikigera mugasohoka mu buyobozi muteganya gukora iki?

Bosenibamwe: Ibyo uvuga ni byo ntabwo tuzaba abayobozi ubuziraherezo, igihugu cyacu gihora mu mpinduka z’iterambere kandi kihuta mu iterambere hari igihe wenda hazaba hakenewe izindi mbaraga ntawahakana ko zaba nkeya.

Hari igihe kizagera nkajya mu yindi mirimo itari iyo kuyobora ariko aho nzaba ndi hose nzaba korera igihugu cyanjye.... nzatanga ibitekerezo byubaka igihugu, by’umwihariko nzafatanya n’abandi mu bikorwa by’ishoramari, gukora business, kujya muri za forum zitanga ibitekerezo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Rwose uyu mugabo aragerageza kandi ikigaragara akorana neza n’abo ayobora n’itangazamakuru nakomereza aho.

ukuri yanditse ku itariki ya: 17-08-2014  →  Musubize

uyu mugabo ni umukozi ndamewera kuko aho intara ayoboye igeze nihe ihakesha

rulisa yanditse ku itariki ya: 16-08-2014  →  Musubize

umwe mubayobozi bintangarugero igihugu gifite, intangarugero gukora cyane, ni umrwanashyaka , benshi tumafataho urugero rwumukozi mwiza, nakomerezaho ateze imbere intara yashinzwe kuyobora ,

karemera yanditse ku itariki ya: 16-08-2014  →  Musubize

uyu mugabo ni inyangamugayo kandi exxperience afite iragaragaza ko azakomeza gutuma intara y’amajyaruguru itera imbere.

Gakire yanditse ku itariki ya: 16-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka