Gutwitira undi muntu byatangiye gukorwa mu Rwanda

Ku wa Gatanu tariki 11 Nzeri 2020, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ishingiro ry’amasezerano imiryango ibiri yagiranye, y’uko umuryango umwe uzatwitira undi umaze imyaka icumi warabuze urubyaro.

Urwo rugo rwabuze urubyaro rwasabye abaganga gukuramo intanga y’umugabo n’iy’umugore bakazihuriza hanze mu mashini, igi bakaritera muri nyababyeyi y’undi mugore wo mu rundi rugo akabatwitira, akabyara akazabaha umwana nyuma y’amezi atandatu avutse.

Ingo zombi zarinze kwitabaza abunganizi mu by’amategeko bagize imiryango iharanira uburenganzira bwa Muntu ya Haguruka na Health Development Initiative(HDI), kugira ngo basabe urukiko icyemezo gihesha abaganga gukora iyo serivisi.

Hashingiwe ku ngingo ya 254 y’Itegeko rigenga Umuryango, ivuga ko kororoka bikorwa hagati y’umugore n’umugabo mu buryo busanzwe, cyangwa kwifashisha ikoranabuhanga mu gihe byumvikanyweho n’abo bireba.

Umunyamategeko muri Haguruka, Me Mugengangabo Jean Nepomuscène avuga ko bagiye mu rubanza nk’inshuti y’urukiko, nyuma y’uko abaganga basabye uwo muryango inyandiko yabahesha gutwitisha undi muntu umwana utari uwe.

Mugengangabo yagize ati "Umugore ufite ikibazo cyo kutabyara afite mukuru we ubyara neza, imiryango yombi yabyumvikanyeho ndetse bemera ko nyuma yo kuvuka k’uwo mwana, uwamutwise azakomeza kumuha intungamubiri(kumwonsa), nyuma y’amezi atandatu akaba ari bwo atanga uwo mwana ku babyeyi be".

Umuyobozi w’Umuryango HDI, Dr Aflodis Kagaba avuga ko kuba iyo serivisi yarinze kunyura mu nkiko, ari ibintu bibangamiye abantu benshi badafite ubushobozi bwo kubyara nyamara babishaka. Dr Kagaba akaba agiye gutangiza ubukangurambaga n’ubuvugizi.

Yagize ati "Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umuntu akenera kororoka binyuze mu ikoranabuhanga, harimo abatagira nyababyeyi kuko abaganga baba barazikuyemo ku mpamvu z’uburwayi, hari abafite uburwayi bwa karande, nyamara kororoka ni uburenganzira bw’umuntu".

Ati "Mu mpaka tugiye kujyamo mu minsi iza, hari aho wumva umukobwa avuga ati ’jyewe ndashaka kubyara umwana ariko ntabwo nshaka kumubona ari uko tubonanye n’umugabo!’ Tugiye kureba mu mategeko ibiburamo kugira ngo abashaka iyo serivisi batazongera kunyura mu nkiko".

Dr Kagaba avuga ko kuva mu mwaka wa 2014 abaganga mu Rwanda bari basanzwe bafata intanga z’abantu babuze urubyaro bakazitera abagore babo, ariko ko igikorwa cyo gutwitisha umuntu intanga itari iye ngo cyatangiriye kuri uwo wabyemerewe n’urukiko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mutubwire gutwitira Indi in english

Niyomugabo Daniel yanditse ku itariki ya: 26-01-2022  →  Musubize

None c ushaka gutwitira undi yaca muzihe nzira

Elias yanditse ku itariki ya: 18-09-2020  →  Musubize

N’akataraza muzakazana ngo ni iterambere .🤭🤭🤭🤭😭

Nuwayo yanditse ku itariki ya: 14-09-2020  →  Musubize

Nukuri babyoroshye pe! Turashimira uwo dr urigutanga ubuvugizi.

Uwimana ishimwe vincent yanditse ku itariki ya: 12-09-2020  →  Musubize

Mu bintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,harimo no Kubyara ABANA.Byerekana ko Imana yaturemye idukunda cyane.Ishaka ko duhora twishimye.Ikibabaje nuko abenshi muli twe bakora ibintu byinshi Imana itubuza.Isi imeze nabi kubera ko abantu bakora ibyo Imana itubuza:Bariba,barabeshya,barasambana bakabyita gukundana,bararwana mu ntambara,barya ruswa,bakora amanyanga menshi,etc…Kugirango isi izabe Paradizo,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa.Ibyo bizaba ku munsi wa nyuma bibiliya yita Armageddon ushobora kuba uri hafi,iyo urebye ibintu byinshi bibi birimo kubera ku isi bitabagaho kera.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 12-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka