Gutwara abantu mu buryo bwa rusange ngo bizafasha benshi kureka imodoka zabo bwite

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, ku bufatanye n’ikigo gishinzwe igenzura mikorere (RURA), hamwe n’abashinzwe gutwara abantu; barizeza ko gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange bizagera no mu mihanda mito mito, ku buryo ngo byafasha abantu kuzigama amafaranga bakoreshaga kuri moto, tagisi ‘voiture’ n’imodoka zabo bwite.

Fidele Ndayisaba, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yamenyesheje abafite imodoka nto ko batazareka gukorera mu mujyi wa Kigali nk’uko babyibwiraga, ahubwo ngo bazajya bakorera mu mihanda mito (iri mu makaritiye), bagafasha abegenzi kugera ku mihanda minini, aho bazajya bafatira bisi.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali ati:“Gutwara abantu mu buryo bwa rusange byageze no mu mihanda mishya igera kuri 13, bikazafasha abantu kureka imodoka zabo bwite ndetse no kuzigama amafaranga menshi bakoreshaga kuri moto cyangwa tagisi ‘voiture’, bikazanafasha kugabanya umubyigano w’imidoka mu mihanda n’akajagari mu gutwara abagenzi”.

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba (hagati), Umuyobozi wa RURA (ibumoso bwe), basobanura uburyo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali bigiye kuvugururwa.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba (hagati), Umuyobozi wa RURA (ibumoso bwe), basobanura uburyo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali bigiye kuvugururwa.

Amakoperative atwara abantu mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali, yagiranye amasezerano n’ubuyobozi bw’Umujyi hamwe na RURA, ko abagenzi bahagaze ku cyapa batagomba kurenza iminota itanu bahahagaze, kandi ko ayo makoperative azajya atangira akazi kuva saa kumi n’imwe za mu gitondo kugeza saa tanu z’ijoro.

Abagenzi kandi bazaba bazi uwo batura ikibazo mu gihe babuze imodoka ibajyana cyangwa bajyanywe mu buryo batishimira, nk’uko Umuyobozi mukuru wa RURA, Maj. Francois Regis Gatarayiha yasobanuriye amakoperative yatsindiye agutwara abagenzi hakurikijwe amazone bakoreramo.

Koperative KBS yatsindiye gukorera muri zone I: Remera, Kanombe, Kabeza, Nyarugunga, Rusororo (Kabuga), Masaka, na Ndera.

Sosiyete ya Royal Express izajya ikorera muri zone II: Niboye, Kicukiro (Sonatubes, Centre), Gahanga, Gatenga, Gikondo na Kigarama.

Koperative ya RFTC yatsindiye gukorera muri zone III: Kimironko, Kinyinya (Kagugu & Dutchwelle), Gisozi, Kacyiru, New Gakinjiro, Batsinda, Kibagabaga, Kimihurura na Nyarutarama.

Koperative ya RFTC kandi yanatsindiye gukorera muri zone IV: Kimisagara, Nyakabanda, Nyamirambo, Mageragere, Kigali, Gatsata, Karuruma, Jabana na Nyacyonga.

Abatsindiye gukorera mu bice byavuzwe bazajya bageza abagenzi banabakure mu mujyi rwagati na Nyabugogo.

Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali, RURA n'abahagarariye amakoperative atwara abagenzi, mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 12 kanama 2013.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, RURA n’abahagarariye amakoperative atwara abagenzi, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 12 kanama 2013.

Umuyobozi wa RURA yasobanuye ko igikorwa cyo gutwara abantu hakurikijwe amazone mu mujyi wa Kigali, aho abagenzi bazajya bakoresha ikoranabuhanga mu kwishyura hatagombye gukoreshwa abakomvayeri n’abakarasi, ngo kizatangizwa tariki 30/08/2013.

Umuyobozi wa Koperative RFTC, Col. Twahirwa Dodo yizeza ko amasezerano bagiranye n’Umujyi wa Kigali hamwe na RURA azubahirizwa; ariko agasaba ubugenzuzi bukomeye kugira ngo buri Koperative ikorere muri zone yatsindiye gukoreramo.

Umujyi wa Kigali uvuga ko buri munsi abagenzi barenga ibihumbi 200, basanzwe bafite ikibazo cyo kugera iyo bajya bakererewe, cyangwa bahenzwe n’ingendo bakora, kubera akajagari na servisi mbi ziri mu batwara abagenzi.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 7 )

Mayor Ndayisaba ni umuntu mwiza; murabona umuhanda wa Rwarutabura wari waraburiwe uruvugiro amaze kuwukoresha.
komerezaho rata,
dukeneye no kujya tworoherezwa kwishyiriraho clôture zikomeye ababishoboye ntitubuzwe uburenganzira cyangwa ngo usange bamwe basura abatse ibyangombwa babategeka kubakisha imbingo kandi zitaramba.

abayo yanditse ku itariki ya: 14-08-2013  →  Musubize

Ngewe ndabona batazatinda kubona ko bibeshye.kbs yanawe kabeza none muyongere na kanombe+kabuga royal kicukiro ntihabananiye gusa byari byiza ariko ntibizashoboka!

Umusomyi yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

nibongere imihanda c’est tout.

rwe yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

bazashyireho tableau yerekana bus igenda n’igihe igndera ni ko i burayi bigenda!

cici yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

izo motose zo nimuzica zizakorera he?ko bose baba baraguze ibyo byuma byabo ngo babishakishe amafranga?

bobo yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

Uyu nawe nta agshya arazana ngo kamare kabiri bamuciye sebeya neza neza! Ajye arebera kuri Mutsindashyaka w’igisumizi! uriya yari igikuke ndakenda!

Kanakuze yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

Aho imodoka zihagarara muzashyireho tableau zerakana uko bus zigenda no muri gare ya nyabugogo, remera byaba ari byiza kandi ni akazi uwabikora agence zikamwishyura

karisa yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka