Gutotezwa aba mu muryango bimurutira kuba inzererezi

Umwe mu bana bahoze ari inzererezi, araburira abandi ko kuba mu muhanda biteza ibyago birenze gutoterezwa mu miryango.

Aba bana bahoze baba mu mahanda(banze gufotorwa igice cyo hejuru) baraburira bagenzi babo kudasubira mu muhanda
Aba bana bahoze baba mu mahanda(banze gufotorwa igice cyo hejuru) baraburira bagenzi babo kudasubira mu muhanda

Uyu twahisemo kwita Ishimwe ku bwumutekano we, yemera kurera imbwa ya nyirurugo abamo, harimo no kuyuhagira, aho kugira ngo asubire kuba inzererezi no kurya ibisigazwa byo muri resitora.

Ishimwe w’imyaka 16 akaba yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, avuga ko abana bajya kuba inzererezi bitewe n’ubukene mu miryango ndetse n’imyitwarire mibi y’ababyeyi irimo uburaya, gutongana no kurwana.

Avuga ko we yabaye inzererezi nyuma y’urupfu rwa se muri 2005, aho nyina wari ukodesheje ku Muhima ngo yaje kujya gucuruza ibigori bitetse mu mujyi wa Kigali, akahafatirwa agafungwa.

Nyuma yo kurekurwa, nyina wa Ishimwe nk’umwe mu bagore bakora ubucuruzi butemewe bwo ku muhanda, ngo yagarukanye ubukene bukabije bwatumye atita ku bana uko bikwiriye.

Ishimwe avuga ko yamaze imyaka irindwi yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza adatsindira kwimukira mu wa kabiri, bitewe n’ibi bibazo by’ubuzima busharira, ahitamo kujya kuba inzererezi.

Uyu mwana yaje gufatwa ajyanwa mu Kigo ngororamuco, nyuma akurwayo n’umuryango witwa Uyisenga ni Imanzi, ariko ntiyongera kubana na nyina, ahubwo ahitamo kurererwa mu rundi rugo rw’umuturanyi.

Agira ati "Muri urwo rugo ndakoropa, ndamesa, ndetse nkarera n’imbwa y’uwo muntu untunze. Bigaragara ko ari uburetwa, ariko ntabwo nasubira mu muhanda."

Akomeza agira ati “Nta mwana wakwemera kuba muri urwo rugo, ariko sinasubira mu muhanda cyangwa muri restora gushaka ibyo abantu basigaje kuko bidutera indwara."

Ishimwe avuga ko kwihangana no kwemera gukora imirimo ivunanye ari umwana, yabitorejwe mu muryango w’aba Scout yashyizwemo n’abagira neza bo muri Uyisenga ni Imanzi.

Umuryango Uyisenga ni Imanzi mu nama wagiranye ninzego zitandukanye ku wa kane, wasabye ubufatanye mu kurwanya impamvu zitera abana kuba inzererezi
Umuryango Uyisenga ni Imanzi mu nama wagiranye ninzego zitandukanye ku wa kane, wasabye ubufatanye mu kurwanya impamvu zitera abana kuba inzererezi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango Uyisenga ni Imanzi, Chaste Uwihoreye aratabariza abana bagera ku bihumbi bibiri kuri ubu baba mu muhanda hirya no hino mu gihugu.

Agira ati "Iyi mibare ndetse niy’abana bafite ubugwingire iri ku rwego ruhanitse. Ibi bibazo birasaba abahanga babyigiye bo kuvura umuntu uburozi aba yarariye, ubupfubyi yanyuzemo n’ibindi.

Uwihoreye asaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye, kugira ngo abana barimo kurerwa nabi batazahindura inzererezi abazabakomokaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Uyisenga ni imanzi mukomereze aho rwose muri gukora na hano rubavu ntako mutagira.gusa murebe neza abamamyi bashaka kubiyitirira mubamaganire kure.

Emmanuel niragire yanditse ku itariki ya: 2-03-2020  →  Musubize

UYISENGA NI IMANZI yadusangije gahunda nziza ishingiye ku muryango kandi igashyigikira ubufatanye bw’inzego zinyuranye, turabifuriza gukomereza aho mu rugendo rwo gukura abana mu muhanda no kubasubiza mu buzima busanzwe, bitaye ku bibafasha mu mikurire n’imitekerereze

Marine Twagira yanditse ku itariki ya: 4-06-2018  →  Musubize

ukurikije aho urwanda ruvuye mu myaka
24 ishije ntihakabaye abana 2000 bari mu muhanda nyamara hari inzego zibishinzwe zihagarariwe na MIGEPROF ndetse nabanyarwanda muri rusange abantu bagize umutima wa kimuntu ntibikunde iki kibazo cyacyemuka

habimana alphonse yanditse ku itariki ya: 4-06-2018  →  Musubize

Imiryango irera abana itabyaye nk’ababo ibishimirwe, abatabitaho nabo bagerageze kubikosora. Umwana wese akurire muryango yitaweho kandi akunzwe

Marine yanditse ku itariki ya: 4-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka