Guterwa inda na musaza we byamuhugije igitsina gabo

Gatesi Jeanne (izina ryahinduwe) avuga ko guterwa inda na musaza we byamuhugije igitsina gabo kugera kuri se umubyara.

Yatewe inda na musaza we yanga abagabo bose harimo na se umubyara
Yatewe inda na musaza we yanga abagabo bose harimo na se umubyara

Gatesi Jeanne akomoka mu murenge wa Karama mu karere ka Nyagatare. Avuga ko mu mwaka wa 2017 yatewe inda na musaza we bavukana kuri se na nyina, bimuhuza igitsina gabo kugera kuri se.

Ati “Guterwa inda na musaza wanjye byangizeho ikibazo gikomeye cyane ku buryo nabonaga na papa nkarira. Hari igihe papa yari agiye guhunga urugo kubera jye, sinifuzga kubyara umuhungu, numvaga binabaye namwiyicira ariko nyuma nariyakiriye ku buryo ni we nabyaye kandi murera mukunze”.

Gatesi Jeanne agira inama urubyiruko kwirinda umuntu uwo ari we wese kuko ntawe utabahemukira.

Agira ati “Musaza wanjye twarakundanaga cyane sinatekerezaga ko yampemukira, ndagira inama abakobwa kureba kure bakamenya aho bajya, inshuti afite imuganiriza iki, yerekeza kuki, kuko buri wese yagushuka”.

Gatesi avuga ko ibyamubayeho ahanini byatewe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kuko musaza we yamufashe ku ngufu yasinze kandi ahengereye ababyeyi babo badahari.

Guverineri w’intara y’Iburasurazuba, Mufulukye Fred, asaba ababyeyi kurushaho kwegera abana babo bakabaganiriza bakababwira ibibabangamiye.

Ati “Ababyeyi bakwiye kumenya abana babo, bakaganira na bo, bakaba inshuti, abana bagahambuka bakababwira inshuti zabo, umubyeyi akamenya neza ibyo baganira n’inshuti zabo kuko rimwe na rimwe ni zo zibashora mu bikorwa bibi”.

Guverineri Mufulukye kandi avuga ko abantu bahabwa akazi mu ntara y’Iburasirazuba bose bazajya basinyana n’ubuyobozi kwiyemeza kutagira uruhare mu gusambanya abana.

Uturere twa Nyagatare na Gatsibo ni two tuza ku isonga mu mibare y’abana batewe inda mu myaka ishize.

Ni natwo turere dukunze kugaragaramo inzoga z’ibiyobyabwenge cyane kanyanga ituruka mu gihugu cya Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka