Guterwa inda ari umunyeshuri byakomye mu nkokora inzozi ze (Ubuhamya)

Umukobwa twahaye izina ry’Umutesi Jacqueline, wo mu Murenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare avuga ko guterwa inda ari umunyeshuri byakomye mu nkokora inzozi ze zo kuba umuntu ukomeye utunzwe n’akazi.

Abakobwa babyariye mu rugo babumbiwe hamwe babasha kubona akazi kabatunga n'abana babyaye
Abakobwa babyariye mu rugo babumbiwe hamwe babasha kubona akazi kabatunga n’abana babyaye

Umutesi Jacqueline yatewe inda afite imyaka 18 y’amavuko asoje ikizamini cya Leta gisoza ikiciro rusange, akavuga ko yigaga neza kandi yumvaga azaba umuntu ukomeye dore ko yari afite inzozi zo kuba umuganga cyangwa umwenjeniyeri.

Umusore wamuteye inda ngo yamubwiraga ko amukunda ndetse kenshi ngo akamuha ibintu bitandukanye bimworohera kumushuka.

Ati “Yambwiraga ko ankunda noneho amfatiranya n’ubukene bwo mu muryango akajya ampa amavuta n’ibindi nakeneraga birangira ntangiye kujya musura, antera inda ubwo ubuzima bwanjye buba burarangiye”.

Umutesi Jacqueline avuga ko akimara kumenya ko yatwite yihebye ndetse atangira kugira ipfunwe mu banyeshuri biganaga baturanye ndetse agirira urwango abantu bose, cyane igitsina gabo.

Agira ati “Maze kumenya ko ntwite, narihebye ndananuka, ngira ipfunwe mu banyeshuri twiganaga sinshake ko bambona, abantu bose ndabanga ariko cyane igitsina gabo kuko numvaga nta mpuhwe bagira mu buzima bwabo”.

Avuga ko amaze kubyara yareze umwana we kuko uwamuteye inda yahise yishakira undi, ubu umwana we yujuje imyaka itatu, iyakora mu bwigunge bwe ngo nyina ntiyamutereranye ahubwo yaramukomeje ndetse amufasha no kurera umwana we.

Nyuma ngo we na bagenzi be bahuje ikibazo uko ari umunani baje gufashwa n’ubuyobozi bw’akagari babumbirwa mu matsinda aho batangaga amafaranga 200 ku kwezi ndetse n’Akarere ka Nyagatare kabatera inkunga buri wese abasha gukuramo ihene.

Akagari ngo kaje kubashakira undi muterankunga, Food for the Hungry (FH), ibagurira imashini zo kudoda ndetse inabashakira uzibigisha.

Uyu munsi bakora akazi ko kudoda ari abakobwa 16 n’umuhungu umwe ariko abafite ikibazo cyo kubyara imburagihe ni 14.

Umutesi Jacqueline avuga ko ubu icyo ashaka acyigurira ndetse akagira inama abandi bakobwa yo kwirinda kwakira impano z’abasore kuko akenshi baba bagamije kubangiriza ubuzima.

Agira ati “Kudoda twarabimenye abantu batuzanira imyambaro hano tukabadodera nkabona 2,000 Frs nkagura ibyo nshaka byose. Inama nagira urubyiruko ni ukwihangira umurimo kuko burya umusore umutakira ko nta mavuta yayaguha akaba arakubonye, wamusura akaguha telefone akaba arakurangije, ibyiza ni ukwirwanaho ubwawe udategereje undi muntu”.

Umutesi Jacqueline avuga ko ibyo yateganyaga kubona mu gihe yaba asoje amashuri atari ibyo yabonye n’ubwo ubu abasha kwiha ibyo akeneye. Kubyara kwe ngo byakomye mu nkokora inzozi yari afite zo kuba umuntu udasanzwe.

Ati “Ibyo nateganyaga kubona iyo nkomeza kwiga si byo mbona ubu ahubwo ibyo mbona ni ibyo mu buzima busanzwe kuko iyo nkomeza kwiga nari kuzabona akandi kazi katari ako kunyonga imashini”.

Avuga ko itsinda ryabo babashije kwigurira ikibanza bazubakamo inzu bakoreramo ndetse ngo no kuri konti yabo hariho Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400.

Umutesi Jacqueline avuga ko bagiye kwagurira umushinga wabo w’ubudozi mu mujyi wa Rukomo kuko ari bwo babasha kubona abakiriya benshi kurusha abo babona aho bakorera mu cyaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka