Gutererana ababyeyi bageze mu zabukuru si iby’i Rwanda - Minisitiri Ingabire
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Assoumpta Ingabire, arasaba abakiri batoya kuzigamira amasaziro yabo, akanagaya abana batererana ababyeyi babo bageze mu zabukuru ababwira ko ibyo atari iby’i Rwanda.

Yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abatuye i Musange mu Karere ka Nyamagabe, mu kwizihiza umunsi w’abageze mu zabukuru ku itariki ya 4 Ukwakira 2022.
Ni nyuma y’uko abageze mu zabukuru bagaragaje ibyishimo baterwa no kuba Leta ibitaho, ikabaha amafaranga yo kubasindagiza, ikabagenera na mituweli.
Yagize ati “Byagaragaye ko hari abagera mu zabukuru, barabyaye, bafite abana, bafite abuzukuru, ntibabiteho. Uwo ntabwo ari umuco nyarwanda, ibyo si iby’i Rwanda!”
Yakomeje asobanura ko ubundi itegeko ry’umuryango rivuga ko umubyeyi afite inshingano zo kureba abana be, igihe bakiri batoya, ariko mu gihe na we yananiwe, ba bana bakaba bafite inshingano zo kwita ku babyeyi, cyane cyane iyo bageze mu zabukuru, kuko icyo gihe nta mbaraga zo gukora baba bagifite.
Yunzemo ati “Muri ka gaciro twifuza, muri rya shema twifuza ko umuntu asazana, agomba no gusazira mu muryango we, ahabwa urukundo anitabwaho, nk’uko na we aba yarabikoze abana bakiri batoya.”

Yasabye kandi abakiri batoya gutekereza ku masaziro yabo, bizigamira, kugira ngo bazasaze neza, ntawe bategeye amaboko.
Boniface Rucagu, umwe mu bagize inama ngishwanama y’inararibonye z’igihugu, yunganira ubu butumwa bwa Minisitiri Ingabire, avuga ko abageze mu zabukuru badasaba byinshi, kandi ko icy’ingenzi ari ukububaha.
Agira ati “Burya umuntu utakigira imbaraga, iyo agize ibyago bakamusuzugura, ashobora no kwiyahura. Hari aho nzi mu minsi ishize umwana yabwiye umubyeyi we nabi, umubyeyi ajya kwimanika. Abageze mu zabukuru ntabwo baba basaba byinshi: asaba guhabwa agaciro, akubahwa, akumvwa, nta kindi.”
Mu kwizihiza umunsi w’abageze mu zabukuru i Musange, 5 muri bo bahawe inka, banahabwa ibikoresho byo gutangiriraho mu kuzitaho harimo umunyu w’inka n’amapompo yo kwifashisha mu kuzitera umuti.

Hari na bagenzi babo 25 bahawe imbabura za rondereza mu rwego rwo kubatoza kubungabunga ibidukikije, kandi abagize uruhare mu kunga ingo babiherwa ishimwe.

Ohereza igitekerezo
|