Gutangira guteranya imodoka za VW mu Rwanda byigijweho inyuma ukwezi

Uruganda rw’Abadage VolksWagen (VW) rukora imodoka ngo ruzatangira guteranyiriza imodoka za rwo mu Rwanda muri Kamena aho kuba mu mpera za Gicurasi nk’uko byari byitezwe.

Izi ni imodoka za VW ziri gutanga serivise zo gutwara abashyitsi bitabiriye Transform Africa 2018
Izi ni imodoka za VW ziri gutanga serivise zo gutwara abashyitsi bitabiriye Transform Africa 2018

Muri Mutarama uyu mwaka, umuyobozi w’uru ruganda muri Africa y’Epfo, Thomas Schaefer, yari yatangaje ko guteranyiriza izo modoka mu Rwanda bishobora gutangira mbere y’uko ukwezi kwa gatanu kurangira.

Ibi yabivuze ubwo yasobanuriraga abanyamakuru kuri uyu mushinga uru ruganda rufite wo kwinjira ku isoko ryo mu Rwanda.

Icyo gihe yavuze ko urwo ruganda ruzatangira guteranyiriza imodoka mu Rwanda ruhereye ku modoka zo mu bwoko bwa VW Polo, VW Passat [zo mu bwoko bwa Sedan] na VW Teramont (SUV).

Mu nama ya Transform Africa 2018 iri kubera i Kigali hagaragaye imodoka z’ubwoko bwa VW Passat ziri gutwara abantu bitabiriye iyo nama zibavanye ku kibuga cy’indege cya Kanome zibajyana kuri Kigali Convention Center ahari kubera inama.

Thomas Schaffer uhagarariye Volkswagen muri Afurika y'Epfo na Clare Akamanzi uhagarariye RDB bamaze gusinya amasezerano y'uko VW izatangira gukorera mu Rwanda
Thomas Schaffer uhagarariye Volkswagen muri Afurika y’Epfo na Clare Akamanzi uhagarariye RDB bamaze gusinya amasezerano y’uko VW izatangira gukorera mu Rwanda

Bamwe mu babonye izo modoka bavugaga ko zigaragaza ko uruganda VW rwaba rwamaze gutangiza imirimo yo guteranyiriza imodoka mu Rwanda.

Ariko Michaella Rugwizangoga uhagarariye VW mu Rwanda yavuze ko igihe cyo gutangira guteranyiriza imodoka za VW mu Rwanda cyigijwe inyuma, bikazatangira mu kwezi kwa Kamena 2018.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati “Izi modoka (VW Passats) zavanywe hanze mu rwego rw’ubufatanye uruganda rwa VW rufitanye n’inama ya Transform Africa.

Uru ruganda rwatangaje ko ruzaha akazi abakozi 1000 nirutangira gukorera mu Rwanda. Biteganijwe ko mu Rwanda ruzatangirana ingengo y’imato ya miriyoni 20 z’amadollars.

Mu mwaka wa 2016, nibwo Leta y’u Rwanda yagiranye amasezerano n’uruganda rwa Volkswagen, yo gutangiza uruganda mu Rwanda ruteranya imodoka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho

twishimiye uru Ruganda kuba ruje mugihugu cyacu. ariko mubyukuri igitecyerezo cyanjye nuko baduha akazi nkatwe twize ka Mechanic.

dusaba ko mwaduha uburyo twasaba akazi mururu Ruganda
mukuduha address cgw urubuga tukagira uko dusaba akazi

Hakizimana Hassan yanditse ku itariki ya: 11-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka