Guta ishuri n’ubuzererezi, zimwe mu ngaruka za Covid-19 ku ngimbi n’abangavu

Icyorezo cya Covid-19 kimaze imyaka ibiri cyugarije isi n’u Rwanda by’umwihariko, cyagize ingaruka zitandukanye mu byiciro byose by’abantu, ndetse no mu nzego zitandukanye z’ubuzima.

Ingimbi n'abangavu bahuye n'ingorane zikomeye mu bihe bya Covid-19
Ingimbi n’abangavu bahuye n’ingorane zikomeye mu bihe bya Covid-19

Mu kiganiro cya KT Radio ku bufatanye na Mastercard Foundation, cyatambutse kuri uyu wa Mbere tariki 3 Mutarama 2022, cyavugaga ku ngaruka za Covid-19 ku ngimbi n’abangavu, hagaragajwe uburyo icyo cyiciro cyagizweho ingaruka zikomeye zigaragara none n’ejo hazaza h’igihugu, zitewe cyane cyane n’amikoro y’ababyeyi yagabanutse.

Umwana uhagarariye abandi mu Karere ka Gasabo, Shyaka Jean Baptiste, wari umutumirwa muri icyo kiganiro yavuze ko ingaruka abana, ingimbi n’abangavu bahura nazo muri iki gihe cya Covid-19 ari nyinshi, zirimo izishingiye ku kuba imirimo y’ababyeyi babo yarahagaze bikabasigira amikoro make, bikaviramo abana guta ishuri, inda zitateguwe, ubuzererezi n’izindi.

Shyaka yagize ati “Ingaruka twe nk’abana, ingimbi n’abangavu twahuye nazo muri iki gihe cya Coronavirus harimo kuva ndetse no guta amashuri kw’abana bitewe no kuba hari imirimo imwe n’imwe y’ababyeyi yafunzwe kugira ngo amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 yubahirizwe. Abandi bahagaritswe ku mirimo bigatera amikoro make cyangwa ubukene ababyeyi ntibabashe kwishyurira abana amafaranga y’ishuri”.

Ati “Hari n’abana babonye akazi bahitamo kugakomeza aho gusubira mu ishuri. Izindi ngaruka ni ukwishora cyangwa gushorwa mu busambanyi no gukoresha ibiyobyabwenge, inda zitateguwe ku bana, na byo bitewe na bwa bukene buri mu miryango buturuka kuri Covid 19. Ikindi ni ubuzererezi bwiyongereye cyane cyane mu Mujyi wa Kigali bitewe n’amakimbirane na yo yagaragaye mu miryango muri iki gihe cya Covid-19”.

Shyaka Jean Baptiste
Shyaka Jean Baptiste

Murwanashyaka Evariste, umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri Mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), akaba n’umugenzuzi w’uburenganzira bw’abana ku rwego rwigihugu na we yari muri iki kiganiro, yasobanuye ibyavuye mu bushakashatsi bakoreye mu turere turindwi no mu nkambi z’impunzi z’Abanyekongo, bigaragaza ingaruka ku bana, ingimbi n’abangavu.

Yagize ati “Twakoze ubushakashatsi mu turere turindwi tw’igihugu no mu nkambi zose z’impunzi z’Abanyekongo, twasanze 45% by’abana batubwiye ko bari bafite ubwoba kubera ko batari basobanukiwe n’ibirimo kuba, bikabatera ‘stress’. 12% batubwiye ko ubukene mu miryango yabo bwiyongereye kubera ko imirimo y’ababyeyi yahagaritswe cyangwa, imishahara ikagabanywa kuri bamwe, n’ibyinjira mu rugo bikagabanuka, ibyo bikagira ingarukaku mu mibereho y’abana ijyanye n’ibibatunga”.

Ati “Hari aho twasangaga umwana waryaga gatatu ku munsi asigaye arya rimwe ku munsi. Ikindi, 41% batubwiye ko ihohoterwa rikorerwa abana ryiyongereye, harimo gukubitwa, ibihano bibabaza umubiri n’ibikomeretsa umutima, aho wasangaga kubera kwirirwana n’ababyeyi igihe kinini kandi nabo bafite ibibazo, umwana akora agakosa gato akaba arakubiswe”.

Arongera ati “Imirimo mibi ibujijwe ku bana na yo yariyongereye. Ihohoterwa rikorerwa ku ikoranabuhanga ryariyongereye aho wasangaga abantu babasaba guhura ku matelefone. Abana bataye ishuri twasanze bari ku kigero cya 12%. Naho 1%, batewe inda baranashyingirwa nk’abagabo n’abagore, urugero nko mu Karere ka Rusizi hagaragaye abana 10 bashyingiwe muri ubwo buryo, babeshywa ko bari bagiye gufashwa kuva muri ibyo bibazo batewe na Covid-19.”

Murwanashyaka Evariste wa CLADHO
Murwanashyaka Evariste wa CLADHO

Murwanashyaka avuga ko ubushakashatsi nk’ubu buba bugamije kugaragaza ibibazo bihari kugira ngo bikorerwe ubuvugizi, bityo bikemurwe binyuze mu nzego zose bireba.

Yatanze urugero rw’abana bavanywe mu muhanda mu Karere ka Rubavu bagera ku 106 ndetse no mu mujyi wa Kigali, hashyizweho uburyo bwo kubakura mu mihanda bashyirwa aho bashobora gukurikiranwa.

Yavuze kandi ko ibibazo byinshi byagaragajwe byakemutse, ndetse ko hari n’ibyatumye ingengo y’imari ya Leta yongerwa kugira ngo bigerweho.

Murwanashyaka yavuze ko ibitarakemuka nabyo bakomeje kubikorera ubuvugizi, ku bufatanye n’izindi nzego bireba zirimo UNICEF n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe abana.

Kurikira ikiganiro cyose ku buryo burambuye muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka