Gusuzuma imihigo ni n’umwanya wo kongerera abakozi ubushobozi- Sibomana Saidi

Umuyobozi w’itsinda ririmo gusuzuma imihigo mu karere ka Nyamagabe, Sibomana Saidi, yatangaje ko imihigo ituma inzego zikora ariko ahanini ikaba igamije guhanga udushya dutandukanye, no kureba ubushobozi bw’abakozi.

Asobanura impamvu zo kubaza abakozi ibibazo binyuranye, Sibomana Saidi yavuze ko atari uko batizeye ibyo bakoze, ahubwo ngo gusuzuma imihigo ni n’umwanya wo kongerera abakozi ubumenyi n’ubushobozi, ndetse bakanahavana ubunararibonye buzabagirira akamaro mu kuzuza neza inshingano zabo.

Itsinda ryaturutse ku rwego rw'igihugu riri gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo.
Itsinda ryaturutse ku rwego rw’igihugu riri gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo.

Ubwo icyo gikorwa cyatangiraga kuri uyu wa 26/07/2013, Sibomana yagize ati: “imihigo ni umwitozo mwiza utuma abantu bakora, ariko icy’ingenzi cyane ni uguhanga udushya. Udushya twanyu turadukeneye”.

Agashya kagaragaye muri iri suzuma ry’imihigo ni uko abakozi baterekanaga ibyo bahize n’ibyo bagezeho gusa, ahubwo hari n’igihe babazwaga na bimwe mu bumenyi bw’ibanze bukenewe ngo buzuze inshingano zabo mu kwesa imihigo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yavuze ko mu mihigo 55 bari barahize kwesa bayigezeho ku rwego rushimishije.

Itsinda risuzuma imihigo risura ibikorwa byamuritswe n'abaturage.
Itsinda risuzuma imihigo risura ibikorwa byamuritswe n’abaturage.

Yatangaje ko bahorana udushya umunsi ku w’undi, tumwe mu two bakoze muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hakaba harimo kubaka uruganda rutunganya imyanda rukayivanamo amakara ndetse n’ifumbire rukaba ruzatanga akazi ku bantu benshi, hatirengagijwe kurengera ibidukikije.

Yongeyeho ko babashije kubaka ikigo nderabuzima mu mwaka umwe hagatangwa isoko, kikubakwa kandi kikanatangira gukorerwamo, aka nako akaba yemeza ko ari agashya.

Umuyobozi w’akarere yanashimiye abafatanyabikorwa banyuranye ku ruhare rwabo mu guteza imbere akarere ndetse no kwesa imihigo akarere kaba karasinyanye n’umukuru w’igihugu.

Abakozi b'akarere berekana ibyo bagezeho.
Abakozi b’akarere berekana ibyo bagezeho.

Akarere kandi kanateguye imurikabikorwa ryitabiriwe n’abantu bamuritse ibintu bitandukanye bikomoka ku buhinzi n’ubworozi bw’inzuki, imyuga ndetse n’ubukorikori hagamijwe kwerekana bimwe mu byo abaturage bamaze kugeraho.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka