Gusura Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside byabongereye imbaraga mu mikorere

Abakozi b’Akarere ka Kicukiro bavuga ko basanze bafite intege nke mu mikorere yabo, nyuma yo gusura Ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iri mu Nteko Ishinga Amategeko, bemeza ko byabongereye imbaraga mu mikorere yabo ya buri munsi.

Babwiwe amateka yo guhera mu gihe cy'imishyikirano kugera ubwo FPR-Inkotanyi yahagarikaga Jenoside
Babwiwe amateka yo guhera mu gihe cy’imishyikirano kugera ubwo FPR-Inkotanyi yahagarikaga Jenoside

Ni muri gahunda bamazemo iminsi y’ukwezi k’ubudaheranwa kwasojwe ku wa Gatanu tariki 04 Ugushyingo 2022 basura iyo ngoro, guhera ku mukozi w’akarere kugera ku rwego rw’akagari, ndetse n’abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere.

Muri iyo ngoro beretswe amateka atandukanye yaranze u Rwanda n’Abanyarwanda, yo guhera mu gihe cy’imishyikirano ya Arusha, ubwo Ingabo 600 za FPR-Inkotanyi hamwe n’abanyapolitiki bajyaga muri CND tariki 28 Ukuboza 1993, kugera tariki ya 04 Nyakanga 1994, ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwari rurangiye.

Nyuma yo kwibonera ubutwari bwaranze Ingabo za FPR-Inkotanyi, abasuye iyo ngoro batangarije Kigali Today, ko basanze bafite intege nke zo gukora, kuko niba Ingabo 600 zarashoboye kurokora abarimo kwicirwa mu Mujyi wa Kigali, nta kuntu bo benshi bananirwa kuzuza inshingano zabo.

Hano basobanurirwaga uko Ingabo 600 za FPR-Inkotanyi zasabwe kujya gutabara abaturage bicwaga
Hano basobanurirwaga uko Ingabo 600 za FPR-Inkotanyi zasabwe kujya gutabara abaturage bicwaga

Umuyobozi wa komisiyo y’imiyoborere muri JADF y’Akarere ka Kicukiro, Joas Mukiza, avuga ko nyuma yo gusura iyo ngoro, yasanze badakora nk’uko bikwiye.

Ati “Niba 600 barabashije gukora biriya, nasanze abari mu Rwanda twese dufite intege nke zo gukora, kuko turi benshi cyane. Narebye gahunda zo kurwanya ibiyobyabwenge, gufasha abaturage kuzamura ubuzima bwabo, iyo mu nzego z’ibanze bavuga ngo ni bake, ntibabashije gukora, ngo imirimo yabaye myinshi, nasanze twararegeje, ni ukuvuga ko umuntu wese abifashe akabigira ibye u Rwanda rwaba paradizo”.

Delphine Uwanyirigira, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Niboye, avuga ko nk’abayobozi bahakuye amasomo akomeye, by’umwihariko mu kubahiriza inshingano zabo.

Ati “Isomo rikomeye ni ugukora akazi utarebeye ku masaha cyangwa se umushahara, ugakora akazi ugakunze kandi ugatanga serivisi nziza ku muturage, utavuga ngo saa kumi zirageze, saa kumi n’imwe reka ntahe. Ibyo twabonye hari n’abatararyaga, bakizirika udutenge munda kugira ngo intego bashaka kugeraho bayigereho, isomo nakuyemo nk’umuyobozi n’ugukora akazi ngakunze kandi nkagakora neza”.

Basobanuriwe icyo imbuda yari hejuru ya CND yari ishinzwe
Basobanuriwe icyo imbuda yari hejuru ya CND yari ishinzwe

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi, avuga ko n’ubwo bari basanzwe bazi ko zahabu bafite ikomeye ari Ubunyarwanda, ariko barushijeho kubisobanukirwa.

Ati “Nk’abakozi turabijyanisha n’ibihe turimo, bijyanye no gumeza guhindura imibereho y’umuturage ikaba myiza. Ntabwo dukwiye kugira urwitwazo urwo ari rwo rwose, niba hano hari Ingabo 600, zarimo zirwanywa n’ingabo zari iza Leta ya Habyarimana, ariko kubera wa mutima, za ndangagaciro, urugamba bakarutsinda”.

Akomeza agira ati “Icyo dusabwa ni wa mutima wo gukunda Igihugu, abo dushinzwe, gukorera ku gihe, kudatakaza imbaraga, kutaganya, aho rero ni ho jye na bagenzi banjye dukuye gukomeza ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ariko tukabikora tugisigasiye ubumwe ari nabwo Bunyarwanda bwacu”.

Abasuye ingoro ibitse amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, ni abakozi b’Akarere ka Kicukiro bakorera ku biro byako mu nzego zitandukanye, mu mirenge n’utugari, bose barenga 130.

Nyuma yo kuhasura basanze bafite intege nke mu mikorere yabo, bityo ko hari ibyo bungutse byabafasha kwikosora
Nyuma yo kuhasura basanze bafite intege nke mu mikorere yabo, bityo ko hari ibyo bungutse byabafasha kwikosora
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza ko mwadusangije amakuru mwadufasha kumenya igiciro kubantu bifuza kuvisita hariya

Isaie Second Hakizimana yanditse ku itariki ya: 19-02-2024  →  Musubize

Nibyiza ko mwadusangije amakuru mwadufasha kumenya igiciro kubantu bifuza kuvisita hariya

Isaie Second Hakizimana yanditse ku itariki ya: 19-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka