Gusura abanyeshuri biga bacumbikiwe byahagaritswe

Minisiteri y’Uburezi yabaye ihagaritse gahunda zo gusura abanyeshuri biga bacumbikirwa ku mashuri mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Marburg.

Iyi ngingo ni imwe mu bikubiye mu mabwiriza iyi Minisiteri yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ukwakira 2024 yashyizeho agamije gukumira iki cyorezo mu mashuri.
Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko iki gikorwa kizasubukurwa nyuma y’isuzuma izakora ifatanyije n’inzego zishinzwe ubuzima.

Yagize iti “Hagamijwe kwirinda kwegerana cyane, MINEDUC iramenyesha ababyeyi ko igikorwa cyo gusura abanyeshuri biga barara mu mashuri, gisanzwe gikorwa buri kwezi kibaye gihagaze, kikazasubukurwa nyuma y’igenzura rizakorwa na MINEDUC ifatanyije n’inzego z’ubuzima.”

Ku babyeyi bifuza koherereza abanyeshuri ibikoresho, iyi Minisiteri yabasabye gukorana n’ubuyobozi bw’amashuri, bakabyohereza hakoreshejwe ubundi buryo burimo n’ikoranabuhanga.

Minisiteri y’Uburezi yashyizeho amabwiriza azakurikizwa mu mashuri yose kugeza igihe Minisiteri y’Ubuzima izatangira andi mashya.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abarimu barasabwa kugenzura niba nta munyeshuri ufite ibimenyetso by’ingenzi biranga uburwayi bwa Marburg birimo: Umuriro ukabije, Kubabara umutwe bikabije, Kubabara imikaya, Gucibwamo no kuruka, Kwihutira kohereza umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso kwa muganga, Gushishikariza abanyeshuri kwita ku isuku bakaraba intoki kenshi, Kubuza abanyeshuri gutizanya imyenda n’ibindi bikoresho, Guhumuriza abanyeshuri ntibakuke umutima, ahubwo bagakurikiza ingamba zose.

Ababyeyi barasabwa kwirinda kohereza ku ishuri umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso bya Marburg byavuzwe haruguru, kwihutira kugeza umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso kwa muganga kandi agasubira ku ishuri ari uko abaganga bamusezereye yakize,
Abanyeshuri barasabwa gukurikiza amabwiriza ajyanye no kurwanya ikwirakwizwa ry’uburwayi buterwa na Virusi ya Marburg.

Tariki ya 27 Nzeri 2024 ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi bafite ibimenyetso biterwa n’agakoko ka Marburg, birimo umuriro mwinshi, kuribwa umutwe, gucibwamo, kuruka no kuribwa mu nda.

Uwo munsi iyi Minisiteri yasobanuye ko hatangiye igikorwa cyo gushakisha abagiye bahura n’abagaragayeho iki cyorezo, mu gihe aba barwayi bari bakomeje kwitabwaho n’abaganga.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kugeza tariki ya 1 Ukwakira 2024, mu Rwanda hamaze kuboneka abantu 29 banduye iki cyorezo, barimo 19 bakivurwa na 10 kimaze kwica.
Isobanura ko umubare munini w’abarwaye iki cyorezo n’abo cyishe wiganje mu bakora kwa muganga, cyane cyane ahavurirwa indembe.

Uburyo bwo kwirinda iyi ndwara burimo kwirinda kwegera cyane uwagaragayeho ibimenyetso no kugira umuco w’isuku. Uwabona ufite ibimenyetso byayo asabwa guhamagara ku murongo utishyurwa wa 114.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Babyeyi nabana nukwihangana

HAbineza phocas yanditse ku itariki ya: 4-10-2024  →  Musubize

Babyeyi nabana nukwihangana kuko ntawutabona ahari ikibazo Kandi uwagira akabazo kihutirwa ubuyobozi bwishuri bwamufasha.

HAbineza phocas yanditse ku itariki ya: 4-10-2024  →  Musubize

Arikose harumuntu utabona ikibazo Ho kiri cyaneko nabana basubiye kwishuri vuba uzagira ikibazo kihutirwa azakigeze kubuyobozi bwishuri ibitihutirwa ababyeyi nabana bazihangane.

HAbineza phocas yanditse ku itariki ya: 4-10-2024  →  Musubize

Ntibyoroshye ariko twese dufatanije tuzatsinda iki cyorezo giterwa na virus ya Marburg. Dusigasire umuco wo kugira isuku dukaraba intoki namazi neza nisabune Kandi kenshi murakoze

Shangwe moise yanditse ku itariki ya: 2-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka