Gusubizaho ibyapa biranga imihanda byibwe bizatwara miliyoni 30

Umujyi wa Kigali utangaza ko mu kwezi kwa Mutarama 2018, uzasubizaho ibyapa biranga nimero z’imihanda byibwe, hakazakoreshwa amafaranga miliyoni 30.

Icyapa kiranga umuhanda mu mujyi wa Kigali
Icyapa kiranga umuhanda mu mujyi wa Kigali

Hashize imyaka ine imihanda ndetse n’amazu y’abantu bishyizweho amazina na nimero zibiranga, mu rwego rwo gufasha abagenda mu Mujyi wa Kigali kugera aho bagiye nta muntu bayoboje.

Ibi byapa biriho amazina na nimero by’imihanda, bikaba no ku nzu, ubusanzwe abagenda Umujyi wa Kigali cyane cyane abanyamahanga, bavuga ko bibafasha kugera aho bagana hatabayeho kuyoboza abandi bantu.

Uwitwa Angela, umunya Korea y’epfo utuye mu mudugudu w’Umucyo mu murenge wa Kinyinya, akarere ka Gasabo avuga ko yaje i Kigali agendeye ku ikarita igaragaza umuhanda na nimero y’inzu yahawe n’inshuti ye.

Yagize ati”Nageze ku kibuga cy’indege nereka umushoferi aho ngiye, turagenda tugerayo nta wundi muntu turinze kuyoboza.”

Ibi byapa ariko ngo harimo ibyagiye byibwa n’abantu bataramenyekana, umujyi wa Kigali ukaba ugiye gushyiraho ibindi.

Cedrick Umuhire umukozi mu Mujyi wa Kigali ushinzwe Ikoranabuhanga no kwita amazina imihanda n’amazu, avuga ko nta ngamba yindi yafashwe yarinda ko byibwa, ko ari inshingano ya buri wese ku birinda.

Ati ”Turimo gushaka rwiyemezamirimo ushinzwe gusimbuza ibyapa bitagihari; bitarenze ukwezi kwa mbere k’umwaka utaha tuzaba twabikoze”.

Arongera ati “Ntabwo twabaruye ibyapa byibwe cyangwa byangiritse, ariko twabaye duteganije amafaranga agera kuri miliyoni 30 yo guhemba uzabisubiriza”, nk’uko Umuhire akomeza abisobanura.

Avuga ko gahunda yo gushyira amazina ku mihanda n’amazu yari yatwaye miliyoni 906Frw, habariwemo n’inyigo yabanje gukorwa mu mwaka wa 2010.

Icyapa kimwe cyo ku muhanda gifite agaciro k’ibihumbi 148 frw, byaba ari bibiri bifatanye bikagurwa amafaranga ibihumbi 198 Frw; naho nimero iranga inzu igurwa amafaranga ibihumbi 10Frw.

Ibyapa bimwe ku mihanda byaribwe
Ibyapa bimwe ku mihanda byaribwe

Umumotari witwa Ngayaberura Fils ukorera mu mujyi wa Kigali, we asaba ko amazina y’imihanda yakwandikwa mu buryo bwumvikana vuba, “kuko ziriya nyuguti bandika ngo ‘KG, KN’ n’ibindi, yagakwiye kwandikwa mu magambo arambuye”.

Umujyi wa Kigali ukomeza uvuga ko ufite gahunda yo kwita amazina imihanda n’amazu byo mu cyaro kiwugize bitarenze mu 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bareke izo abbreviation bajye bandika full name ntabwo abanyarwanda bose ariko babisobanukirwa ngo KN KG/????????

jamaikan boy yanditse ku itariki ya: 8-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka