Gusubira mu kazi tutizeye ubwirinzi kuri Covid-19 ntacyo byaba bimaze - Abamotari

Nyuma y’uko mu ijoro rishyira ku wa mbere tariki ya 1 Kamena 2020, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bitangaje ko ingendo hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali bikomeza gusubikwa, bamwe mu batwara moto n’imodoka bakorera mu Karere ka Musanze bavuga ko nubwo bari bamaze iminsi bitegura gusubukura akazi bakiriye iki cyemezo kiri mu nyungu z’Abanyarwanda bose.

Imiryango y'ibiro bitanga serivisi zo gutwara abagenzi yari ikinze
Imiryango y’ibiro bitanga serivisi zo gutwara abagenzi yari ikinze

Uwitwa Ndagijimana w’umumotari yabwiye Kigali Today ko yari yamaze gukusanya ibikenewe byose ngo asubukure akazi ko gutwara abagenzi.

Yagize ati “Ibintu byose byari ku murongo ntegereje ko saa kumi n’imwe z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere zigera ngasubira mu kazi. Ari umuti wifashishwa mu gukura imyanda mu ntoki (Hand sanitizer), agapfukamunwa byose byari tayali, nari namaze no koza moto byose biri ku murongo.

Hari na bagenzi banjye b’abamotari bari bavuye iwabo mu bice by’icyaro bagarutse gukorera amafaranga. Nyuma ni bwo twabonye itangazo rivuga ko izo serivisi zikomeza gusubikwa. Nubwo kudakora bikomeje guhungabanya imibereho yacu, ku bwanjye nsanga ari icyemezo kiri mu nyungu z’Abanyarwanda twese, kuko aho kugira ngo twishore mu kazi tutizeye ko dutaha amahoro, umuntu yaba aretse akabanza kureba ko iki cyorezo cya Covid-19 gicogora”.

Abamotari na bo bari biteguye gusubukura akazi, ariko bavuga ko babanza gutegereza icyorezo kikabanza kikajya ku ruhande
Abamotari na bo bari biteguye gusubukura akazi, ariko bavuga ko babanza gutegereza icyorezo kikabanza kikajya ku ruhande

Muri gare ya Musanze ibigo bitwara abagenzi mu modoka ziva muri aka karere zerekeza mu zindi ntara n’Umujyi wa Kigali, na byo byari byamaze kunoza imyiteguro.

Imbere y’aho bikatira amatike buri kigo cyari cyarangije gushyiraho ibimenyetso abakiriya babyo bagomba guhagararamo bahanye intera mu gihe bategereje guhabwa serivisi, kandagira ukarabe n’ibindi; ndetse bari bamaze no guhamagarira bamwe mu bakozi babyo kugaruka mu kazi.

Uwumukiza Erneste uhagarariye kimwe mu bigo bitwara abagenzi ishami rya Musanze, yagize ati “Twamaze kubona itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe biba ngombwa ko twihutira kubuza abakozi twari twamaze kumenyesha ko bagaruka.

Kuba amabwiriza yahindutse twabyakiriye cyane cyane ko nk’abantu batwara abagenzi benshi, ntabwo tuba twizeye uko bahagaze, bikaba byadushyira mu kaga twese. Ni yo mpamvu umwanzuro nk’uyu mu gihe ufashwe tuba tugomba gutegereza ibintu bigashyirwa mu buryo, dore ko burya amagara araseseka ntayorwa”.

Iki kibuga ni cyo cyajyaga giparikamo imodoka zerekeza mu zindi ntara n'Umujyi wa Kigali
Iki kibuga ni cyo cyajyaga giparikamo imodoka zerekeza mu zindi ntara n’Umujyi wa Kigali

Abatwara ibinyabiziga baboneraho no gusaba bagenzi babo kwirinda kuba ba nyirabayazana w’iki cyorezo, kuko bikomeza guteza benshi ingaruka mu birebana n’ubukungu.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byifashishije urubuga rwa Twitter byashyize ahagaragara ubutumwa buvuga ko ingendo hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali no gutwara abantu kuri moto bikibujijwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda; byanatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura ryakozwe.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije,yatangarije Radiyo Rwanda ko “Hari ubushakashatsi bwakorewe mu matsinda atandukanye, isesengura rigaragaza ko hari ubwandu bugaragara mu byiciro birimo iby’abagiye baturuka hanze yaba mu bihugu bituranye n’u Rwanda na kure yaho”.

Ati “By’umwihariko kuba hari abarwayi bashya batanu bagaragaye mu Karere ka Rusizi, ibi byose byashingiweho hafatwa icyemezo cyo kuba dukomeje gusubika gahunda y’ingendo zo gutwara abantu kuri moto n’izikorwa hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali, kugira ngo hafatwe ingamba zo kurinda ko iki cyorezo gikwirakwira mu tundi turere”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase we yavuze ko kuva icyorezo cya Covid-19 cyagaragara mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka, inzego zose zitahwemye gufatanya mu gukangurira Abanyarwanda kucyirinda no kubibutsa ububi bwacyo.

Yagize ati “Nta kintu na kimwe kitakozwe mu kumenyesha abaturage bose ububi bw’icyorezo cya Covid-19, igisigaye ni uko buri wese abigira ibye, akabishyira mu bikorwa. Turagira ngo buri Munyarwanda abe ingabo n’umurinzi w’igihugu; buri muntu aharanire kuba ijisho rya mugenzi we, dukeburane, duhwiturane haba mu cyaro no mu mijyi hose bikorwe.

Umuntu ntajye akora ikosa ngo amere nk’aho ari mu isi ya wenyine yabuze umutungira agatoki. Twese nitubikorera icyarimwe tugashyiramo imbaraga zose zishoboka, iki cyorezo turagikumira vuba”.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri haterana Inama y’Abaminisitiri, ari na yo iza kugaragaza ingamba nshya zikubiyemo amabwiriza abaturarwanda bazakomeza kugenderaho muri iki gihe basabwa gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka