Gushyira za ECD aho abantu bakorera, byongera umusaruro bigafasha n’abana gukura neza

Inyange Irene ni umubyeyi w’abana b’abahungu babiri b’impanga bafite umwaka n’amezi abiri, akaba ari umukozi wa Banki y’u Rwanda y’iterambere (BRD) ukora ibijyanye n’ikoranabuhanga (IT) muri iyo Banki.

Abana barimo kwiga muri ECD ya BRD
Abana barimo kwiga muri ECD ya BRD

Mu kazi ke ka buri munsi Inyange, aba agomba gukurikana ko nta kibazo kijyanye na interineti kibaho, bivuze ko amara amasaha menshi yicaye imbere ya mudasobwa, ariko akanasabwa kwita ku bana be.

Kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu, Inyange azinduka yitegura kujya ku kazi ariko anategura abana be kuko nabo aba agomba kubajyana ku kazi aho akorera, kuko ahamara umwanya munini guhera saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba (9h-17h30’).

Mbere yo kwinjira mu kazi, Inyange abanza gushyira abana be mu irerero (ECD)riri kuri BRD, ryitwa ‘Happy Hearts Center’, yarangiza agatangira akazi ke.

Yagize ati, “ Kuba mfite abana banjye aho nkorera, bituma ntuza ngakora akazi nta bindi bindangaza nibura mu gihe cy’amasaha abiri. Nk’umubyeyi wonsa, hari ubwo numva nkeneye kujya kubareba, cyangwa se hakaba igituma njya kubareba byihutirwa, ariko kujya kubareba ntibifata iminota irenga itanu”.

Kubera iryo rerero riri ku kazi, bifasha Inyange gukora atuje adahangayikishijwe n’uko abana be bafashwe, kandi bidasaba ko ahamagara mu rugo buri kanya ngo abaze amakuru y’abana.

Yagize ati, " Byandinze guhorana umujagararo ‘stress’" .

Mutesi Aisha nawe ukora kuri BRD, nk’Umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’Umuyobozi mukuru (CEO), yavuze ko abona umwanya wo gukina n’umwana we, hagati y’inshuro 4-8 ku munsi, akava ku kazi ku masaha yagenwe.

Aho abana barererwa muri ECD ya BRD bakinira
Aho abana barererwa muri ECD ya BRD bakinira

Ugereranyije n’abandi bagore batabona uko bonsa abana babo ndetse bakabura amashereka kubera ingorane z’akazi zituma batabona abana babo uko babishaka. Abafite amarerero aho bakorera bibaha amahirwe yo gushobora gukora akazi neza, bakabona amashereka neza, abana babo bagakura neza, ndetse bafite urukundo hagati y’umubyeyi n’umwana.

Mutesi avuga ko iryo rerero ryagiyeho avuye mu kiruhuko cyo kubyara ariko abanza gushidikanya kuzana umwana we ku kazi kuko hari inshuti ze zamubwiraga ko kitaba ari igitekerezo cyiza ndetse ko hatizewe, ariko ibyo byaje guhinduka.

Yagize ati “ Nahise mfatirana ayo mahirwe, nzana umwana wanjye agifte amezi atanu, kandi sinigeze mbyicuza”.

Mutesi avuga ko gusiga umwana we mu rugo byasabaga ko yikama agasiga amashereka, ariko akaba atizeye ko umwana aza kuyahabwa ku gihe.

Kugeza mu 2023, irerero ryo kuri BRD (BRD ECD), ryari rifite abana umunani. Rikaba rifite n’icyumba cyo kwigiramo, aho abana baruhukira, n’ikibuga cyo gukiniraho.

Iryo rerero ryuzuye ritwaye Miliyoni 30 z’Amafaranga y’u Rwanda, rikaba ridakora nka ‘ECD’ gusa, ariko hanakora nk’ahantu abantu bigira ayandi masomo ayanjye n’ikigero barimo, harimo kwiga kuvuga no kwandika.

Bruno Kayes, umuyobozi mukuru w’irerero rya ‘Happy Hearts’, yagize ati, “ Muri iryo rerero, abana baranigishwa bigendeye kuri progaramu ya ‘Montessori program’, ijyana no gukangura ubwonko bw’umwana ikamufasha kwiga ibintu bishya mu buzima”.

Mu gihe andi marero yakira abana bari hagati y’umwaka umwe n’imyaka itanu (1-5), ariko ku irerero rya ‘Happy Hearts’, ifata abana bari hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu (1-3).

UNICEF na yo ntiyasigaye inyuma mu korohereza ababyeyi bahakorera kuba hafi y'abana babo
UNICEF na yo ntiyasigaye inyuma mu korohereza ababyeyi bahakorera kuba hafi y’abana babo

Abo babyeyi bose batanga ubuhamya bw’ibyiza byo kuba abakoresha bashyiraho ibyumba by’ababyeyi, amarerero cyangwa se aho abana birirwa hafi y’aho ababyeyi babo bakorera, bavuga ko bigira umumaro kuko bituma ababyeyi bonsa bongera umusaruro ndetse bigatuma n’umwana agira ubuzima bwiza agakura neza.

Mu bigo bikiri inyuma muri iyo gahunda yo gushyira amarerero aho abantu bakorera, harimo na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ikorana na UNICEF muri gahunda yo kongera umubare wa za ‘ECD’ n’aho abana barirwa ku kazi k’ababyeyi babo, ariko iri muri za minisiteri zitarashobora gushyiraho, ahantu abana birirwa.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango , Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko yaba iyo Minisiteri ayoboye n’ibindi bigo bya Leta bitandukanye, bifite gahunda yo gushyiraho za ‘ECD’ aho bantu bakorera, kugira bibere urugero n’abandi, ariko ikibazo gisigaye ngo ahantu ho kubakwa izo ‘ECD’.

Minisitiri Dr Uwamariya Valentine yagize ati, " Ikibazo gikomeye gihari kuri twe n’izindi minisiteri ndetse n’ibindi bigo bya Leta, ni ahantu izo ECD zakubakwa, ntabwo ari ikibazo cy’ingengo y’imari gihari, kuko mu gahunda yaba yashyizweho, ibigo ubwabyo byayishyigikira”.

Minisitiri Dr Uwamariya avuga ko MIGEPROF itaganya gushyira irerero ku Kigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku iterambere ry’Umwana (National Child Development Agency - (NCDA).
Yanasobanuye ko hari gahunda yo gushyiraho irerero rihuriweho na Minisiteri zitandukanye zikorera mu gice cya Kacyiru, harimo Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ndetse na Minisiteri y’umutekano imbere mu gihugu.

Minisitiri Uwamariya yavuze ko mu gihe ibyo bigo bizaba byamaze gushyiraho za ECD ku kazi, bizafasha ababyeyi kubahiriza ya gahunda yo konsa abana mu minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bwabo, kandi ikomeza nyuma y’amezi atatu y’ikiruhuko umubyeyi ahabwa iyo yabyaye.

Muri iki gihe hari ibigo bitandukanye byamaze gushyiraho za ECD, aho abana birirwa mu gihe ababyeyi babo bari mu kazi ndetse n’icyumba cy’umubyeyi.

 ECD yo mu mujyi wa Kigali
ECD yo mu mujyi wa Kigali

Ibiro by’Umukuru w’igihugu ( Village Urugwiro) yatanze urugero, mu 2021 ku bufatanye na Imbuto Imbuto Foundation ndetse na Unity Club, hashyizweho irerero rya ‘EZA-Urugwiro ECD Center’, rifasha ababyeyi bakora muri ibyo bigo bafite abana batoya.

Banki ya Kigali (BK) nayo yashyizeho icyumba cy’umubyeyi ku cyicaro cyayo mu Mujyi wa Kigali, no ku Mashami yayo ya Remera na Nyamata, ariko ifite na gahunda yo kuzashyiraho icyumba cy’umubyeyi no ku yandi mashami manini ya BK.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka