Gushyira kaburimbo mu muhanda Huye - Nyaruguru bigeze kuri 38%
Nubwo #GumaMuRugo yatumye imirimo yo gutunganya umuhanda Huye - Nyaruguru kugira ngo ushyirwemo kaburimbo itihuta, imirimo yo kuwutunganya igeze ku rugero rwa 38%.
- Kaburimbo y’ibanze (Couche ya mbere) imaze gushyirwa ku birometero 4,7
Ibi bivugwa na Imena Munyampeda, umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), ari na cyo kiri gukurikirana ikorwa ry’uyu muhanda. Uyu muyobozi anavuga ko nubwo Abashinwa bahawe gukora uyu muhanda ubu batagikora nka mbere, kuko byabaye ngombwa ko bakoresha abantu bakeya kubera indwara ya Coronavirus, hari imirimo yakomeje gukorwa.
Muri iyo mirimo yakomeje gukorwa harimo iyo kubaka imiferege yo mu nkengero z’umuhanda, ikorwa na ba rwiyemezamirimo bakoresha abantu bakeya, hitabwa ku guhana intera. Harimo n’iyo gukora ibishushanyo by’uko umuhanda ugomba gutunganywa (design) ndetse n’iyo gushakisha amabuye yo gukora kaburimbo.
Daniel Shenyi, umukozi muri RTDA ushinzwe gukurikirana iyubakwa ry’uyu muhanda, asobanura ko bari bihaye intego y’uko mu kwezi kwa Kanama 2020 imirimo yo gutunganya uyu muhanda izaba igeze ku rugero rwa 50%, ndetse ibirometero 27 biri hagati ya Huye na Kibeho byo bikazaba birimo kaburimbo imeze neza.
Kuri ubu bamaze gushyira kaburimbo y’ibanze (couche ya mbere) ku birometero 4,7 gusa. Na yo urebye yashyizweho mbere ya #GumaMuRugo.
- Umuhanda w’ibirometero 66.3 uri gutunganywa ngo ushyirwemo kaburimbo ugizwe n’igice kiva i Huye kikagera i Kibeho, n’ikiva i Kibeho kikagera i Ngoma muri Nyaruguru ku wundi muhanda wa Kaburimbo uva i Burundi ku Kanyaru ukaza muri Huye
Ku kibazo cyo kumenya niba mu mezi abiri asigaye ngo Kanama igere iki gice cy’umuhanda kizaba cyaramaze kugeramo kaburimbo, Shenyi agira ati “Urebye ku ikubitiro twakoresheje imbaraga nyinshi. Hari icyizere ko tutazakererwa cyane, kuko no kugeza ubu tugikorera ku igenamigambi rya mbere.”
Kuri ubu ngo bari kurebera hamwe n’Abashinwa uko bakwihutisha imirimo, igihe batakaje bakakigarurira mu gukoresha imbaraga nyinshi.
Ku rundi ruhande ariko, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, we avuga ko abona imirimo yo gutunganya uyu muhanda itarasubira kugenda neza, na nyuma y’uko imirimo myinshi yakomorewe ku itariki ya 4 Gicurasi 2020.
Agira ati “No mu gihe cya #GumaMuRugo ya mbere, bo bari bemerewe gukomeza gukora, barahagarara, ku mpamvu tutasobanukiwe. Ariko n’aho barekuriye indi mishinga, nabwo urebye ntibarasubiramo. Dutegereza ko baza tugaheba.”
Umuhanda Huye - Nyaruguru ugomba gushyirwamo kaburimbo ureshya n’ibirometero 66,3. Shenyi avuga ko imirimo yo kuwukora nyir’izina yatangiye ku wa 09 Mata 2019 iteganyijwe kurangira ku wa 09 Mata 2022, ikazatwara amezi 36.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- U Buhinde bwahaye u Rwanda inkingo 50,000 za Covid-19
- Aba mbere bamaze gukingirwa Covid-19 (Amafoto)
- #COVID19: Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na Covid-19, 113 barayikira
- Inkingo za Covid-19 zatangiye kugezwa mu turere
- Abakwirakwiza ibihuha ku nkingo za Covid-19 bagamije kuzitesha agaciro - Dr Ngamije
- Ni inkuru nziza kubona inkingo za COVID-19 zigeze muri Afurika – Perezida Kagame
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 87, ntawapfuye
- Icyiciro cya kabiri cy’inkingo zo muri Covax kigeze i Kigali
- Imyiteguro yo gukingira abantu Covid-19 irarimbanyije – MINISANTE
- Video: U Rwanda ruzakoresha asaga miliyari 49Frw mu kugura inkingo za Covid-19
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na #COVID19, abakize ni 150
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, abakize ni icyenda
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 60, abarembye ni 8
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19, abarembye ni 11
- Abanyeshuri bose bazajya mu biruhuko tariki 02 Mata 2021
- RBC na Kaminuza y’u Rwanda bagiye gukusanya amakuru azafasha mu kumenya icyerekezo cya Covid-19
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 136, abakize ni 23
- U Bushinwa buhakana ibyo gupima Covid-19 Abanyamerika mu kibuno
- Dore uko uturere duhagaze mu kugira abanduye Covid-19
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|