Gushyira imbere intekerezo z’abanyamahanga ni igice cy’ubukoloni – Bamporiki

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, arasaba urubyiruko rw’u Rwanda gushyira imbere intekerezo n’umuco by’u Rwanda kuko gushyira imbere iby’amahanga ari kimwe mu bice by’ubukoloni.

Bamporiki Edouard
Bamporiki Edouard

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rwiga mu ishuri rya NU-VISION HIGH SCHOOL riri i Kabuga mu Mujyi wa Kigali, ubwo yabasuraga tariki ya 24/02/2022 muri gahunda y’ukwezi k’Umuco mu mashuri yateguwe hagamijwe kwigisha no gutoza umuco nyarwanda abanyeshuri bo mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye kugira ngo bakure barangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Muri iki kiganiro, umwe mu banyeshuri witwa MUTESI Phionah wiga mu ishami ry’imibare, ubugenge n’ubutabire (MPC), ahereye ku mateka y’u Rwanda yari amaze kubasobanurira, yabajije Umunyamabanga wa Leta niba ubukoloni bugarukira ku kuba abazungu baraje bagacamo Abanyarwanda ibice bagamije kubategeka gusa, cyangwa se niba no gushyira imbere intekerezo n’umuco byabo na byo ari ubukoloni.

Yabajije ati : «Ese ubukoloni ni kuriya abazungu baje bakayobora u Rwanda bakaducamo ibice cyangwa no kuba dushyira imbere ururimi rwabo cyangwa tugakopera n’imico yabo na byo turacyari mu bukoloni?»

Bamporiki yavuze ko gushyira imbere intekerezo n’umuco by’Abanyamahanga na byo ari igice cy’ubukoloni, aboneraho gusaba uru rubyiruko guharanira gushyira imbere iby’u Rwanda kuko ari yo gakondo yabo.

Yagize ati: «Ibi rero byo gushyira intekerezo z’abanyamahanga imbere, indimi zabo tukazishyira imbere, wavuga ururimi rwabo akaba ari bwo twumva ko uri igihangange, wavuga ko utazi ikinyarwanda tukumva ko ufite ubwenge nk’ubw’abazungu, na byo ni igice cy’ubukoloni».

Yakomeje agira ati : «Abana b’Abanyarwanda mugomba kumenya Ikinyarwanda kandi neza, noneho mukongeraho izindi ndimi zose zishoboka kugira ngo tuzazihahishe mu nyungu z’u Rwanda. Abana b’Abanyarwanda mugomba kumenya intekerezo z’u Rwanda kugira ngo tuzabishingireho ubuhanga buzagira icyo bumarira u Rwanda. Abana b’Abanyarwanda mugomba guhora mushyize u Rwanda imbere kugira ngo ibyo muzageraho byose muzajye muvuga ngo biragira icyo bimarira u Rwanda».

Yakomeje ababwira ko igihe batazashyira imbere indangagaciro z’u Rwanda bakimakaza iby’ahandi ubukoloni buzaba bukomeje.

Gahunda y’Ukwezi k’Umuco mu mashuri yatangiye tariki ya 02 Gashyantare ikazasozwa tariki ya 02 Werurwe 2022. Yateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Minisiteri y’Uburezi n’abandi bafatanyabikorwa.

Abanyeshuri n’abarezi ba NU-VISION High School bemeza ko iyi gahunda irimo gutanga umusaruro kuko wasangaga akenshi bibanda ku masomo y’ubumenyi (science) kandi bakwiriye no kumenya indangagaciro z’umuco nyarwanda n’icyo ibyo biga bizamararira Igihugu cyabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubukoloni bwarabaye ntakintu wabukoraho nubu burakomeje kuyindi sura...ibindi ni discours zitajya zibura .

Luc yanditse ku itariki ya: 28-02-2022  →  Musubize

Ntacyo bimaze guhora turirimba "abakoloni".Sibo baduteye ibibazo Afrika ifite.Ibibazo dufite nitwe tubyitera.Biterwa ahanini n’ibintu 3:Kudakora cyane,Ruswa no kwikunda.Urugero,ni gute abakozi ba Leta bize amashuli amwe,umwe ahembwa za millions ku kwezi,mwarimu biganye agahembwa ibihumbi 40?Ku byerekeye Ruswa,mu bihugu byinshi Family ya president n’inshuti zayo basahura igihugu kigakena.Urugero ni Gabon,DRC,Equatorial Guinea,etc...Rwose ntimukitwaze Abakoloni,mushaka kwerekana ko arimwe beza.Ikibazo ni abayobozi babi,bikubira,bagasahura igihugu.

masaka deo yanditse ku itariki ya: 27-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka