Gushakana abantu bataziranye neza ngo ni intandaro y’ihohotera

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) hamwe n’Umuryango ‘Humanity and Inclusion (HI), baravuga ko gushakana no kubyarana kw’abantu bataziranye biri mu biteza ihohoterwa.

Ministiri Francis Kaboneka asaba inzego z'ibanze kurinda abaturage kubyarana n'abo bataziranye
Ministiri Francis Kaboneka asaba inzego z’ibanze kurinda abaturage kubyarana n’abo bataziranye

Ihohoterwa rikorerwa mu ngo riracyari ku rwego ruhanitse nk’uko Polisi y’igihugu igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2017 abana 2,134 basambanijwe,ndetse n’abantu 47 bakicwa n’abo bashakanye.

Minisitiri w’Ubutetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka asaba abayobozi b’inzego z’ibanze kubuza abaturage babo bashakana n’abanyamahanga cyangwa abandi bantu bataramenyana bihagije.

Minisitiri Kaboneka yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Bugesera, ku wa mbere w’iki cyumweru.

Agira ati ”Abantu bashakana n’abo batazi, by’umwihariko abanyamahanga, ntuzi iyo ava ntuzi iyo ajya ariko ukamugira umugabo cyangwa ukamugira umugore, dukwiye kubyitondera”.

Asaba abayobozi bose gukurikirana icyo kibazo bakagabanya ibyo yise akajagari mu midugudu.

Karangwa Charles avuga ko abantu bashinga ingo cyangwa abageze gukundana muri rusange baba bakwiriye gutegurwa bihagije
Karangwa Charles avuga ko abantu bashinga ingo cyangwa abageze gukundana muri rusange baba bakwiriye gutegurwa bihagije

Umuryango HI wahoze witwa “Handicap International”, uvuga ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo rigenda rifata indi ntera, biturutse ku mpamvu zinyuranye zirimo gushakana no kubyarana kw’abantu batiteguye kurera abana.

Umuyobozi w’umushinga urwanya ihohoterwa muri HI, Karangwa Charles asaba inzego zitandukanye ubufatanye mu kurera urubyiruko, kugira ngo abashakana bajye babanza kwitegura.

Ati ”Urubyiruko rw’iki gihe ni rwo rwirera, bajya no gushakana bakakubwira ko bakundaniye kuri ‘internet’ cyangwa bahuriye ahantu. Bene izo ngo ntabwo zimara igihe”.

Mukandayisenga Esther ufite imyaka 22 akaba yarafashijwe na HI kuva mu buraya, ni umwe mu basaba urubyiruko kwirinda ababashuka ko bazashakana nabo ntaho baziranye.

Ati ”Umuntu wanteye inda ni umunyamurenge, si uko tutari twakundanye, ariko yazaga kurara kwa marume ari naho nanjye nabaga, kugeza ubu uyu mwana wanjye nta se agira.”

Uwo mukobwa avuga ko n’ubwo agerageza kwiyakira, ariko ngo yumva nta gaciro afite. We n’abandi bafite ikibazo nk’icye barasaba inzego z’ibanze kwandika mu bitabo by’irangamimerere abana babyaye, nta mananiza abayeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abayohova murasabwa kwitonda gukwirakwiza ingengabitekerezo ya bibiliya yanyu yanditswe nabanyamerika. Iyo niyo perezida wa USA arahiriraho niyo freemasonry bakoresha bityo twe nkabanyarwanda ntacyo itumariye. Niyo mpamvu ubona kwicana bikomeje kwiyongera uko abanyedini barushaho kugwira mu isi. Comments z’abayohova zirarambiranye ziri empty. Umuntu usobanukiwe n’ubwiru bw’amadini yose ntakwiye gutega amatwi idini rishya ryitwa abahamya ba yehova kuko niribi kuruta ayaribanjirije nubwo nyirayo arumwe(Roma).

Masabo yanditse ku itariki ya: 3-06-2018  →  Musubize

@ Gatera bibiliya ntacyo yazanye cyidasanzwe mu muco nyarwanda, ibi wandika jye mbona ari icengeza matwara rishingiye ku ivugabutumwa utagaragaza aho ryavuye.
Ahubwo ikibazo nibajije kuki se usanga ahubwo abicana ari abamaze gukura bakabaye baramenyanye. Dusubire ku isooko twubake u Rwanda tugendana.

Eliab Niyongira yanditse ku itariki ya: 31-05-2018  →  Musubize

Family Violence iterwa ahanini nuko abantu banga gukurikiza amahame (principles) dusanga muli Bible.Imana isaba abantu bashakanye gukundana,kubahana no kwihanganirana.Iyo abantu bashakanye,imana ivuga ko baba babaye "umubiri umwe" (Genesis 2:24).Ariko aho kumvira ayo mahame,usanga bashwana,bagacana inyuma,bagasuzugurana,bakarwana ndete bakicana.
Urugero,mu Rwanda,muli uku kwezi,havuzwe abagabo 4 bishe abagore babo.Muli Mexico,hicwa abagore 7 ku munsi.Muli make,isi yose ifite ibibazo kubera ko abantu banga gukurikiza ibyo Bible idusaba.Bakibeshya ko ubuzima gusa ari gushaka ifaranga.Balicana,bararwana,barasambana,...Kugirango abantu babane neza mu mahoro,umuti ni umwe gusa.Ku munsi w’imperuka uri hafi,imana izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza.Nguwo umuti wa Family Violence.

Gatera yanditse ku itariki ya: 31-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka