Gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko bizagabanya amakimbirane mu miryango
Akenshi ibyaha bikunze kuboneka bitera impfu, n’ibindi bibazo bidindiza iterambere mu muryango nyarwanda, byagaragaye ko bikururwa cyane cyane n’amakimbirane mu muryango, by’umwihariko hagati y’abashakanye.
- Abatuye mu Murenge wa Busengo babanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nyuma yo kwigishwa bafashe umwanzuro wo gusezerana
Mu gushakira umuti icyo kibazo, Akarere ka Gakenke gakomeje ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage urugo ku rundi mu mirenge, izo nyigisho zikabaganisha mu kwifatira umwanzuro wo gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko.
Mu mirenge 19 igize ako karere, imirenge itatu yamaze kwesa umuhigo mu gusezeranya umubare minini w’imiryango yari yarashakanye binyuranyije n’amategeko, ubwo bukangurambaga bukazagera mu mirenge yose, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney.
Ni nyuma y’uko mu murenge wa Busengo, imiryango 91 yari isanzwe ibana mu buryo butemewe n’amategeko, yashyingiwe mu buryo bwemewe, aho bamwe mu basezeranye biganjemo abagore, bavuga ko baruhutse guhora babwirwa ko ntacyo bamaze mu rugo, aho bafatwa nk’indaya.
Meya Nizeyimana, ati “Ni gahunda twashatse ko igera mu Karere kose, aho twiyemeje ko imiryango ibana bitemewe n’amategeko isezerana, muri bwa buryo bwo kugira ngo hubahirizwe ibiteganywa n’amategeko”.
Arongera ati “Rimwe na rimwe, hari imiryango usangamo ibibazo by’amakimbirane itarasezeranye, ugasanga turi gushaka uburenganzira bw’umwana gusa, ariko wa mudamu ugasanga abayeho mu buryo bw’imihangayiko n’ihohoterwa”.
Uwo muyobozi avuga ko bakomeje urugendo rw’ubukangurambaga, mu rwego rwo kugira ngo umubare munini w’abaturage mu Karere ka Gakenke babane mu buryo bwemewe n’amategeko, ibyo bikazakumira amakimbirane yugarije imiryango, n’ubwo hari imiryango inanirana burundu.
Ati “Bizakomereza mu mirenge yose, ku buryo tugira umubare munini w’imiryango ibana mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko nyine ni urugendo, tubanza kubigisha, ushobora gutangirana n’imiryango 100 wajya gusezeranya ugasanga usigaranye n’imiryango 90. Intego yacu mu Karere ka Gakenke ni ukugira imiryango myinshi ishoboka ibana mu buryo bwemewe n’amategeko”.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Umunyamahanga gusezerana numunyarwandakazi bisabiki mubugyobwemewe na mategeko
Umunyamahanga gusezerana numunyarwandakazi bisabiki mubugyobwemewe na mategeko
Umunyamahanga gusezerana numunyarwandakazi bisabiki mubugyobwemewe na mategeko
Si c.etait à le faire je ne le ferais plus ce genre de chose...ces êtres n.ont pas d.ame