Gusambanya abana bifite byinshi bituma abantu babihishira - Madame Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame arasaba ingamba zatuma icyaha cyo gusambanya abana gicika burundu, aho kugira ngo gikomeze kugaragara mu gihugu.

Madame Jeannette Kagame yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya icyaha cyo gusambanya abana
Madame Jeannette Kagame yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya icyaha cyo gusambanya abana

Madame Jeannette Kagame yabivuze atangiza ubukangurambaga buhuriweho n’inzego zitandukanye mu kurwanya icyaha cyo gusambanya abana, bukaba bwahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa kuri uyu wa 12 Ukwakira 2020.

Uyu munsi usanze imibare y’abana b’abakobwa basambanywa buri mwaka ikomeje kwiyongera, ku buryo mu mwaka ushize wa 2019 abatewe inda ngo barenga 19,500 nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF).

Madame Jeannette Kagame avuga ko ari amahano kubona muri abo bana b’abakobwa baterwa inda, abagera kuri 20.5% batarengeje imyaka 11 y’ubukure.

Yasabye uruhare rwa buri muntu cyane cyane abagabo, kandi ngo abizeyeho gufata ingamba zirenze izisanzwe zarashyizweho.

Jeannette Kagame yagize ati “Iki cyaha gifite byinshi cyambaye bituma abantu bagihishira, ...twibaze tuti iki kibazo gikomeje gutya twaba tugana he, cyane ko atari icyo twisangije twenyine mu Rwanda”!

Madame Kagame yibajije ikibura nyuma y’amategeko, avuga ko bishoboka ko ari imiryango ibura ubumenyi mu byo bagomba kuganiriza umwana ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kwirinda abamushuka.

Madame wa Perezida wa Repubulika yanasabye abanyamategeko kureba niba icyaha cyo gusambanya abana kitashyirwa mu byaha bidasaza, ndetse no kwihutisha imanza z’abaregwa kugikora.

Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Isabelle Kalihangabo, avuga ko mu mbogamizi zituma abasambanya abana badafatwa, hari iy’uko umwana aba afite uwo yita ‘cherie’ we umubwira ko namufungisha atazabona undi mugabo.

Kalihangabo avuga ko hari n’abaterwa inda n’abana bangana ndetse n’abo imiryango igirira ibanga kubera impamvu zitandukanye, zirimo iy’uko umwana aba yasambanyijwe n’uwo bafitanye isano, cyangwa umuntu witwaza igitinyiro ahabwa no kuba umukozi w’urwego runaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iki kibazo kirababaje cyane kandi kiranagoranye. Ngo hashobora kuba hari nabakobwa bananga kurega ababateye inda kuko iyo babareze barafungwa, agasigara agorwa no kurera umwana wenyine, bikamuviramo rimwe na rimwe kubura umugabo kandi uwo babyaranye afunzwe yarakatiwe imyaka myinshi. Bikaba ihurizo rikomeye ku mwana wahohotewe. Ndabona ingufu nyinshi zajya mu bukangurambaga rw’urubyiruko basobanurirwa ko kizira kwishora mu busambanyi. Binashobotse hajyaho ibihano bihabwa abana bafatiwe muri ibi bikorwa kuko hari ababatunga urutoki ko nabo atari shyashya mu kwiyandarika bishora mu buraya. Umwana utagejeje ku myaka 18 ufatiwe mu busambanyi nawe agahanwa. Ibi bihano byaca bimwe byo guhora bavuga ngo bashutswe. I Burayi abana baba babizi ko batemerewe ubusambanyi bakarindira ko bakura.

Petra yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka