Gusabiriza ku bamugaye ngo bitangiye kuba amateka

Mu gihe bimenyerewe ko ahantu hatandukanye uhasanga abamugaye basabiriza, mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko hp bimaze gucika.

Byatangajwe na bamwe mu bamugaye kuri uyu wa 03 Ukuboza 2015, mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abamugaye, wizihirijwe mu Murenge wa Kirimbi ku rwego rw’Akarere ka Nyamasheke.

Abamugaye bakoze neza babiherewe urupapuro rw'ishimwe.
Abamugaye bakoze neza babiherewe urupapuro rw’ishimwe.

Shyirambere Bruno uhagariye abamugaye mu karere ka Nyamasheke, atangaza ko gusabiriza byari bizwi ku bamugaye bitangiye gucika ku buryo bugaragara.

Yemeza ko i Nyamasheke uwo muco umaze kuba amateka, agasaba ko abamugaye bose bakomeza kwibumbira hamwe bagashakirwa ibyo bakora, bityo uwo muco abantu bari babaziho ugacika burundu.

Akomeza avuga ko bamaze guhugura abamugaye bagera 168 bababumbira mu makoperative ku buryo muri Nyamasheke nta bamugaye bagisabiriza.

Agira ati “Ndetse twifuza ko byaba amateka, gusa turasaba Leta gushyira mu bikorwa itegeko rihari riturengera, tukabasha kwiga neza kandi tukagera mu nzu z’ubuyobozi nta kibazo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Gatete Catherine, yasabye abamugaye kutitinya bagatinyuka bagakoresha intege bafite.

Abamugaye na bo bemeza ko gusabiriza atari umuco ukwiye kubaranga.
Abamugaye na bo bemeza ko gusabiriza atari umuco ukwiye kubaranga.

Avuga ko byagaragaye ko hari benshi bagiye bagera ku bikorwa bikomeye n’abatamugaye batagezeho, akabizeza ko ibibazo bagifite bigiye gushakirwa ibisubizo maze iterambere ryifuzwa rigakomeza kwihuta.

Yagize ati “Twishimira ko abamugaye bamaze guhabwa agaciro, tumaze kumenya ko namwe mushoboye kandi muri ingirakamaro. Muhaguruke mukore kandi murashoboye”.

Ibarura riheruka ryo muri 2011 ryagaragaje ko mu Karere ka Nyamasheke hari abafite ubumuga butandukanye babarirwa mu bihumbi 4.

Uyu munsi wasusurikjwe n’imbyino z’abamugaye batumva ntibavuge, n’umukino w’intoki wa volleyball w’abamugaye wahuje Umurenge Kirimbi n’uwa Ruharambuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka